Kuki bamwe muyislam bakomeje gufatirwa mu bikorwa bigamije kuvutsa igihugu umudendezo?
Uwambaye ikirezi ntamenyako kera koko!ibi bivugwa mu nzira zitandukanye cyane nk'iyo harabahabwa ibyiza ntibashime.Mu muryango w'Abayislam RMC ukomeje guhura n'abantu cyangwa amatsinda akora ibikorwa bihabanye n'ubwa kiremwamuntu.
Kuki umuyislam ufatiwe mucyuho guhungabanya umutekano havuka amatsinda ashaka gusiga icyasha RMC? Abasesenguye ibikorwa bigayitse byibasira Abayislam batangazako amakimbirane yatangiye Sheikh Habimana Saleh akiva k'ubuyobozi bw'umutungo wa AMUR.
Icyo gihe Sheikh Gahutu niwe wamusinye aba Mufti.Induru n'amakimbirane byibasiye AMUR kugeza inteko rusange yeguje Mufti Gahutu.Abayislam bahise bashyiraho Sheikh Kayitare aba Mufti wo kurangiza Manda yari yaratoye Sheikh Gahutu.
Umwe k'uwundi ati"ko ubu Abayislam bikoma RMC igihe hateranwa ibyuma ku irimbi i Nyamirambo bashyingura Nzamwita Omar iyi komite yari yakajyaho.
Abayislam twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo badutangarije ko hari Abayislam bihisha inyuma y'ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano bafatwa bagashaka aho bomeka icyaha.Uwo twise Hassan kubera umutekano we twaraganiriye.
ingenzi muri ibibihe bivugwa ko mu idini ryanyu rya Islam mu muryango wa RMC harimo amakimbirane ?niba arimo yatangiye ryari?ubona atezwa n'iki?ubona yashiramo gute? Hassan amakimbirane yo arimo kandi muburyo bukabije.Yatangiriye hagati y'igihe Sheikh Habimana yasimburwaga na Sheikh Gahutu.Hari abahagi bayoboraga umutungo wa AMUR kandi badashaka kuwurekura,bakaba aribo bagushije Mufti Gahutu n'itsinda rye mu mutego birukana buri Sheikh batibonagamo barakomeza bashuka na Sheikh Kayitare warusimbuye.
Uko byarangira cyangwa n'uko hafatwa ingamba bisaba kubanza kumva ko uko umunyarwanda akora icyaha akagihanirwa,no k'umuslam byaba uko.ingenzi waba wumvise amakuru yabagenzi bawe bafatiwe k'umusigiti Nasurullah uherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge?Hassan narabyumvise narahageze,ariko igitangaje n'uko abaslam bafatiwe k'umusigiti Nasurullah bafashwe sasaba z'ijoro.
Nonese uretse kuba habamo kwirengagiza cyangwa kwigiza nkana Leta ntiyashyizeho amabwiriza yo kugera murugo sasita z'ijoro umuntu akongera kuhava sakumi murukerera.Abafashwe bajyagahe?bavagahe? ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com cyashatse abo mu nzego z'umutekano,ariko nawe yanze ko dutangaza amazina ye twamwise Jeanne.
ingenzi hari amakuru yavuzwe ko mwafatiye abaslam k'umusigiti Nasurullah uherereye k'umurenge wa Muhima? Jeanne yego twabafashe.ingenzi niba ntabanga ririmo mwaba mwabafashe mugendeye kuki?Jeanne inzego z'umutekano dukorana n'abaturage kandi iteka bakangurirwa ko umwe ari ijisho rya mugenzi we.
ingenzi mwaba mwarafashe bangahe? Jeanne umubare ntabwo twawitangaza kuko haracyakorwa iperereza,kandi uwafashwe azabazwa yisobanure.ingenzi mu Rwanda hakunze kuvugwako inzego z'umutekano zijya zibasira abaslam byaba byifashe gute? Jeanne ntabwo ibyo aribyo kuko umuntu uvuga ibyo akwiye kwamaganirwa kure.
None niba ubuyobozi buvugako umuturage agera murugo sasita z'ijoro akahava sakumi za mugitondo uwo akiha kujya mu musigiti sasaba z'ijoro uwo urumva ataba yica umutekano.Ntabwo abaslam bari hejuru y'amategeko yatuma akosa ngo yo kudahanwa.
Twavuganye nabo mu nzego za Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu kugirengo twumve icyo umuturage warenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 icyo ahanishwa? Yadutangarije ko ibihano byateganijwe kandi abo baslam barenze ku mabwiriza bazigishwa bakagororwa.Ubuyobozi bwa RMC ntabwo twabashije kububona nitubabona tuzabitangaza.
Murenzi Louis