Amakuru

Ngukumbuze umuziki nyarwanda.Umuhanzi Nyakwigendera Captaine Nsengiyumva Bernard

Umuhanzi n’umuririmbyi n’ubwo bose bakoresha ijwi rikanyura benshi,ariko batandukanira ku nganzo.Ubu ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com, ingenzi rw na ingenzi tv cyabashije kubona amateka y’uwabaye umuhanzi rurangiranwa Nyakwigendera Captaine Nsengiyumva Bernard.Iyo wumvise ijambo captaine wumvamo umusirikare wahawe iryo peti.Iyo wumvise ijambo captaine wumvamo umukinnyi ukuriye abandi mu ikipe ikina umukino uwo ariwo wose utandukanye.Twe kuri kuwari umusirikare mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi ariwe Captaine Nsengiyumva Bernard.

Umuhanzi Nyakwigendera Captaine Nsengiyumva Bernard ahora yibukirwa ku bihangano bye (photo archives)

Amateka ya Kapiteni Nsengiyumva Bernard waririmbye ‘indilimbo zitandukanye haba iza politiki ubu zidashobora gucurangwa.Haba iz’urukundo.Haba izigishaga ubuzima busanzwe.Ubwo twahuraga n’abasaza babaye mugisirikare cya Ex FAR cyangwa abakunze umuziki wo hambere bagize bati “Captaine Nsengiyumva Bernard yari umuhanzi uhanitse kandi utuje.Umwe yagize ati”Captaine Nsengiyumva Bernard yabaye muri za orchestre zitandukanye nka Les Copains.Iyi Les Copains yacuraga muri st Andre Nyamirambo.Ubwo hasingwaga Compagne music ya gisirikare n’ibwo Captaine Nsengiyumva Bernard yatangije urugaga rw’abasirikare bacurangishaga ibyuma bihanitse nko ku itariki 5 Nyakanga.Habaye ibirori byo kwakira abaperezida basuye u Rwanda.Banacurangaga mu Rwanda hakinwe imikino.mpuzamahanga.Ubuhanga mu muziki byaranze Captaine Nsengiyumva Bernard byatumye ashinga orchestre ayita Umubano.Ubwo umuhanzi Nkurunziza Francois yabicaga bigacika ngo Nyakwigendera Captaine Nsengiyumva Bernard yamusabye ko yaza bagafatanya.Nkurunziza aramwangira.Niho havuye indilimbo ngo nta mugabo umwe haba mubucuruzi no mubindi.Nkurunziza nawe ati,”Amahoro ku giti cy’umuntu”Captaine Nsengiyumva Bernard yakoranye n’umuhanzi Cpl Nyakwigendera Mwitenawe Augustin.Indilimbo za Captaine Nsengiyumva Bernard zakunzwe n’ubu zicurangwa mugisope ni nka Kurya imvange n’ingenzi
Umwana wese akeneye ibimutunga.
Adela Mukasine yaje gusubirwamwo na Gasasira Jean Felix Alias Soso.
Ntawakwibagirwa indilimbo yakunzwe cyane bise Epifaniya,indi ni Juliette.Umwe mubabanye na Nyakwigendera Captaine Nsengiyumva Bernard yaduhaye amakuru ko yari yarimwe ipeti ngo azamurwe muntera,ariko akaba yari yemerewe kujya aho abasirikare bakuru bagenewe nko muri Cafe Impala.Aha ngo yaje guhimba indilimbo yagize iti “Ruberangabo kuki ukunda” Captaine Nsengiyumva Bernard mubuhanzi bwe ngo yibandaga k’urukundo cyane nkaho yagize ati “moyira” Abahanzi bo hambere bahimbaga indilimbo barebye ibyiza,ibibi n’ibindi byose byahitaga muriyo myaka.Igihangayikishije imiryango y’abahanzi bitabye imana n’uko babatwarira indilimbo batazibasabye.Urwego rurengera ibihangano n’imwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *