Ikipe ya Zamalek SC itsindiye iy’APR fc kuri stade Amahoro icyizere cyo kujya mu matsinda gishirira muri Kigali.
Ikipe yo mu gihugu cya Misiri yongeye guha APR fc yo mu Rwanda isomo rya Ruhago ikinyoma cyo kujya mu matsinda gisigara muri Kigali.Kuki APR fc ihora itombola ikipe zo mubarabu?
Umupira w’amaguru mu isi hose urategurwa buri wese mu ikipe akagira uko yuzuza inshingano ze.
Turi mu ikipe y’APR fc aho yakinnye umukino ubanza
w’ijonjora rya kabiri ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ikipe ya APR fc itsindiwe muri Stade Amahoro na Zamalek SC igitego kimwe ku busa icyizere cyo kwerekeza mu matsinda gutangira kugenda cyiyoyoka, n’ubwo mu mupira w’amaguru byose biba bigishoboka.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 16 Ukwakira 2026, watangiranye imbaranga zidasazwe ku makipe yombi ariko ukabona amakipe agenda yigana, gusa APR fc ikanyuzamo igasatira cyane byanatumaga ibona koroneri
Mu minota 45 y’igice cya mbere amakipe yakiniye mu kibuga hagati cyane ku buryo bwatumye nta buryo bwinshi tubona ku makipe yombi. Ku munota 38 Uwiyaremye Fidali yazamukanye umupira ateye ishoti umupira umunyezamu awushyira muri koroneri.

Nyuma yo gukora impinduka zitandukanye ku batoza bombi, ku munota wa 90 Zamalek SC yatsinze igitego cyatsinzwe na Ahmed Nasser ku burangare bwa bamyugariro b’ APR fc maze umukino urangira ari 1-0.
Umukino wokwishura uteganyije mu cyumweru gitaha mu Misiri, aho ikipe izakomeza izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League 2026-27.Buri mwaka ikipe y’APR fc niyo itwara shampiyona y’u Rwanda bityo bikayiha gukina CAF champions league,ariko iyo ikoze ibyo yita ko bikomeye ikina umukino wa kabili w’ijonjora.Abasesengura bibaza impamvu APR fc itarajya mu matsinda kuva yategurwa kandi ihora muri CAF champions league.Ese ikipe y’APR fc ishobora guhabwa icyizere cyo gutsindira mu Misiri? umupira w’amaguru mu Rwanda mu karere niwo usigaye inyuma.Abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda nibasuzume uko watera imbere.
Ahimana Theoneste.

