Umuryango Tumukunde Initiative wibuka imyaka 2 covid-19 imaze ari icyorezo kw’isi hose wafashije bamwe mu bana bagizweho ingaruka na covid -19

Umuryango Tumukunde Initiative ni umuryango watangiye ufasha abana harimo abafite ibibazo ugera aho wagura ibikorwa byawo ufasha abana bavukanye ubwandu bwa virusi itera sida, ariko aho covid-19 iziye mu Rwanda batekereje n'uburyo bafasha abana bagizweho ingaruka na covid-19.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wagatanu taliki 11/Werurwe 2022 Umuryango Tumukunde Initiative wifatanyije n'abanyeshyuri bo mu kigo cya groupe scolaire ya kimisagara bibukaga imyaka ibiri ishize icyorezo cya corona Virusi cyibasiye isi yose ndetse n'igihugu cy 'uRwanda bakangurira abanyeshuri kwikingiza ndetse no gukomeza kwirinda icyabanduza iki cyorezo harimo gukaraba intoki amazi meza nisabune kwambara neza agapfukamunwa guhana intera nibindi byabafasha gutsinda icyi cyorezo. 

Sibyo gusa byaranze uyu munsi uyu mushinga wafashe bamwe mu bana biga kuri iki kigo 2 bagizweho ingaruka na ko covid -19zirimo kubura ababye ndetse no kuba harimo ababyeyi batakaje akazi kabo kubera iki cyorezo aribo Gitangaza Fiona na Nsengiyumva  Emmanuel babizeza kubarihirira umwaka wose amafaranga y'ishuri ayo kurya ndetse no kubaha ibindi bikoresho nkenerwa mu mashuri .

Umuyobozi w 'ikigo cya Groupe Scolaire Kimisagara avuga ko atari aba bana gusa bagizweho ingaruka na covid -19 ahubwo aribo bagizweho inagaruka zikomeye.

Yaguze ati " Impamvu hatoranijwe aba bana babiri ni uko aribo bagizweho ingaruka zikomeye na covid -19 harimo uwapfushije umubyeyi, hari n'undi ababyeyi batakaje akazi kubera ingaruka za covid, ariko iyo urebye usanga hari n'abandi bafite ibibazo. "

Nzabanterura Eugene ni  umuyobozi waTumukunde Initiative avuga ko bagikomeje ubukangurambaga kugirango buri wese abone urukingo rwe bityo icyorezo cya covid-19 gihashywe burundu.
 
Yagize ati " Hari ubuvugizi dukora ngo inkingo zigere kuri buri wese, kuba twaje hano ni uburyo bumwe kugirango twereke abafatanyabikorwa igikwiye kuba gikorwa twanandikiye ibaruwa za ambasade z'ibihugu bikize  harimo iya amerika,  ubudage, ubwongereza kuko arizo zifite inganda zikora inkingo tuzisaba gukuraho tekinoroji yo gukora inkingo kuko ibihugu bikennye byayimwe kugirango nabyo bibashe gukora izo nkingo zigera kuri bose. 

Muri iki kigo cya Groupe Scolaire ya Kimisagara cyigamo abana ibihumbi bine muribo  876  biga mu secondaire  bamaze gufata byibuze doze 2 z'inkingo, naho 1800 biga mu mashuri abanza 2 nibo batarafata urukingo na rumwe ku mpamvu z'ababyeyi babo bakibitekerezaho.

 


 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *