Abanyarwanda batega amatagisi baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko ikigo ngenzuramikorere RURA kibahejeje mugihirahiro

Intabaza ya rubanda ikomeje kuba yose kubera akarengane kabugarije kakabashyira mugihirahiro.

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame

Inkuru yacu iri ku banyarwanda bo mubyiciro bitagira ibinyaruziga byabo bagakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

Kuva mu myaka yo hambere Mbere y'uko Leta ishinga RURA ikayiha ishingano zo kugenzura ubwikoreze bw'ibintu no kugenzura uko imodoka zitwara abagenzi zikora ,hariho uburyo bwakorshwaga Umujyi wa Kigali no muri za Perefegitire hakoraga imodoka zaguraaga n'abaturage izo Minibus nta mupaka zagiraga zabaga zibakura aho bari zibajyana iyo bajya.

Leta nayo yari ifite imodoka zo mu kigo cyitwaga ONATRACOM .Ubwo twasangaga abateze imodoka baheze ku cyapa nkahazwi Nyamirambo ku rya nyuma.Tukibibwira ko turi abanyamakuru bose bagize bati "muzadutangire ubutumwa bwacu bugere kuri Nyakubahwa Perezida Kagame ko icyitwa RURA cyatwishe kikatwicarira.

Abakuze bari bicaye hasi naho abakiri bato bahagaze.Umwe k'uwundi ntawavugaga RURA neza.Umugabo umwe twatangiriyeho.Uratangira utwibwira.Nitwa Musonera mfite imyaka 67.

Ingenzi tugusanze hano urahakora iki?Musonera banza umbaze ngo nageze hano sangahe?ndihano nteze imodoka cya kibisi bise shirumuteto ,ariko nakibuze.

Ubu ni satatu nageze hano samoya n'igice nsanga umurongo muremure ujya mu mujyi nanjye nkomerezaho Ingenzi ikibazo gituma mutabona imodoka zibatwara nikihe? Musonera natwe cyaradushobeye,ariko ikibazo cyazanywe na RURA cyane ko yashyizeho ingamba zitari nziza Ubu jyewe uko nabibonye n'uko mbibona yakuyeho Minibus z'abaturage izana izi modoka kandi ni nkeya,ikitubabaza n'uburyo tugenda tugerekerante naho twajyaga nko kwa muganga cyangwa no muzindi serivise tugakererwa tukazibura.

ingenzi icyusaba inzego z'ubutegetsi niki? Musonera n'uko bakongera imodoka.

Undi ati "Nitwa Mukansanga . Ingenzi tugusanze hano uteze imodoka wahageze ryari?Mukansanga igihe nahagereye sicyo kibazo kuko ubu twaheze mugihirahiro twabuze kirengera ,kuko RURA yakuyeho imodoka z'abaturage izana shirumuteto nkuko Musonera yabikubwiraga nayo tukayibura . Shirumuteto tugenda twimanitse keretse iyo umwana wicaye akubashye akaguhagurukira.Ikindi kituzengereza cya RURA n'uko ibuza n'umuturanyi ufite imodoka kuba yagutwara.

Umutoni nawe yarateze imodoka we n'umunyeshuri muri Kaminuza ararangiza mu ishami ry'amategeko muri ULK we yagize ati "RURA yo inshingano yahawe ntacyo zitwaye ariko abakozi bayo bakora nabi.

Nigute imodoka ivuye mu Isibo cyangwa Umudugudu igera mu muhanda umukozi wa RURA akayihagarika akayica amande y'ibihunbi magana abari cyangwa no kurenzaho kandi atanditse mu itegeko?ibi Leta ikwiye kubihagurukira ikarengera abaturage.

Murangana nawe yarateze imodoka we yadutangarijeko RURA abakozi bayo bamaze gukenesha abanyarwanda kuko babaca amande menshi,ariko ko bagiye kujya babarega nibingera kubaca amafaranga babarebganyije.

Bishenyi Kamonyi ho amarira niyo se Minibus zimwe ziswe nyakatsi iyo ihageze igatwara abagenzi baheze k'umuhanda RURA ngo ibaca ibihumbi magana abili kuzamura.

Umushoferi witwa Sibomana arwara Minibus Muhanga Nyabugogo.ingenzi witwande ukora iki?nitwa Sibomana ntwara tagisi Minibus Muhanga Nyabugogo niho nemerewe RURA yangeneye ntagomba kurenga,kandi mugihe ibyangombwa yo yampaye byemerewe kugenda igihugu cyose.

ingenzi ko imodoka yawe ituzuye kandi usize abagenzi?Sibomana mbatwaye RURA yanca ibihumbi maganatanu.ingenzi iyaguca ku mugenzi umwe cyangwa kuri bose waba ukuye Bishenyi?

Sibomana niyo yaba umwe cyangwa benshi kandi twemerewe gutwara abagenzi.Namwe nk'itangazamakuru mudutabarize kuko abakozi ba RURA bakora nabi cyane uwitwa Innocent muzatubarize Nyakubahwa Perezida Kagame kuko turarengana cyane.

ingenzi umaze gucibwa amande inshuro zingahe? amafaranga angana gute?ushinjwa iki?

Sibomana nciwe amande inshuro ebyeri ,buri nshuro nacibwaga ibihumbi maganabili by'u Rwanda RURA ishinja gukura abagenzi Bishenyi ,kandi nabwo imodoka zazindi za shirumuteto zabuze.ingenzi nikihe cyifuzo cyawe?

Sibomana n'uko nibongera kundenganya nzarega umukozi wa RURA uzanca amande cyane ko ibyangombwa bampaye binyemerera gutwara abagenzi cumi na balindwi,kuko bamwe mu bakozi ba RURA har'inikosa rikomeye bakora ryo kuguca amande bagafunga Premis yawe kongeraho no gufunga ikinyaruziga.Ibi byose bibangamira umuntu.

Uwafashwe n'umukozi wa RURA akamufungira ikinyaruziga kikaza gutezwa cyamunara we arasaba ubufasha.Twagerageje gushakisha Innocent ukora muri RURA ngo twumve icyo abivugaho ntitwamubona no muri RURA tuzakomeza dushakishemo amakuru tukazayatangaza mu nkuru itaha .

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *