Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence na Car free zone ya Biryogo ishyamba si ryeru.

Umuhanzi ATI"Kavukire fata utwawe ga wimuke abimukira baje"Kavukire w'umukene iherezo rye n'irihe?Uko bucya bukira impinduka mu miturire yo mu mujyi wa Kigali irahindura isura.

Rubingisa Pudence Meya w'umujyi wa Kigali (photo arichives)

Abatuye mu gice cyitwa Biryogo yo mu murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe n'ubuyobozi ku bikorwa bikorerwamo.

Agace ka Biryogo kari kamenyerewemo ubucuruzi bw'amapiyese y'imodoka,ubukanishi bwo mu muhanda bizwi ku izina rya Tarinyota.Ikindi gikorwa cyari kimenyerewe mu Biryogo n'ubucuruzi bw'ibiryo bitandukanye kandi amafaranga buri wese afite ntiyicwe n'inzara.Akarusho ka Biryogo n'icyayi cy'ubwoko bwose,Ikawa kongeraho The vert na The rouge udasanga mu tundi duce tugize imijyi yo mu Rwanda.

Car free zone ya Biryogo itangira ntiyavuzweho rumwe.Car free zone yasize amarange y'amabara atandukanye byongera abakiriya bituma icyayi,capati na brochettes bigira abakiriya benshi.

Abandi bati"Car free zone iciye amahame ya Islam kuko inzoga zinjiye mu Biryogo.Amakuru yandi atangwa n'abaturage bo mu Biryogo nay'uko iyo habaye igisope badashobora gusinzira cyangwa n'abana bato.

Abatuye ahabaye car free zone batunze ibinyabiziga bafite agahinda cyane ko batagicyura imodoka kubera ifungwa ry'imihanda aho baziraza bishyura ibihumbi umunani mu ijoro.

Abaganiriye n'ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com gatangajeko bafite igihombo kuko ibihumbi umunani mu ijoro ari menshi cyane.

Abandi bafite amazu imbere mu bipangu nabo badutangarijeko abapangayi bigendeye none amazu akaba ntawayazamo kuko atakwihanganira urusaku,cyangwa kutemera kwishyurira imodoka ibihumbi umunani mu ijoro.

Umujyi wa Kigali wabwiye abafite Ubucuruzi mu Biryogo muri car free zone ko bagomba kugira ubwiherero.

Umwe mubacuruza muri car free zone yadutangarije ko ngo bahawe kutarenza itariki ya 5 Mata 2022 batarakoresha ubwiherero kandi k'umuhanda.

Aha niho ruzingiye mugihe Umujyi wa Kigali uzaba utangiye gushyira mu bikorwa.Abahakorera ubucuruzi batangaje ko ba nyir'amazu batabikozwa ibyo byo kubaka ubwiherero ngo n'ubundi leta igiye kubirukana mu mitungo yabo.

Tariki 12 Werurwe 2022 Abadepite basuye car free zone ariko ntakibazo bakemuye.Abatuye muri car free zone bo barasaba guhabwa ingurane bakiyimukira inzira zikigendwa.

Umujyi wa Kigali numara gufunga ahakorerwa ubucuruzi muri car free zone benshi mubari muri bi byiciro bazarakarira FPR kuko ariyo yakabaye iba ijisho ryabo.Nyir'inzu,ukodesha ahacururiza,uhanywera.

Aba bose bazaba bahombye.Uwo bireba wo mu nzego natabare amazi atararenga inkombe.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *