MUHANGA: Abafite ubumuga barasaba ko bahabwa amahirwe yo kubona akazi nk’abatabufite

Hashize igihe inzego zitandukanye zigaragaza ko uburenganzira bw’abafite ubumuga butubahirizwa uko bikwiye,bakabihera ku kuba ubumuga bafite bubagiraho ingaruka zo kubura amahirwe nk'ahabwa abandi mu gupiganirwa imyanya y’akazi ndetse bakemeza koabagize amahirwe bakiga  bakora ibizamini by’akazi ariko kagahabwa abandi.


Bamwe muri aba bafite ubumuga bemeza ko uwize cyangwa atarize ariko afite ubumuga bakomeza kubaho mu buzima bubi bwo kutagira akazi kandi bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ariko ibi bigatuma bamwe bahorana ubukene .


Bavuga ko iteka rya Perezida wa Repuburika nimero 128/1 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi mu ngingo ya 17 igaragaza ko abafite ubumuga bakwiye guhabwa uburenganzira mu gace kayo ka 3 ndetse  ntibahezwe muri gahunda zose zishyiriweho abafite ubumuga gusa no guhabwa  iby’ihariye bakenera mu kazi kabo, bamwe bakagorwa no kugera kubyo bashaka bitewe n’imiterere y’akazi n’umukoresha.

Gustave Nshizirungu asaba ko mu itangwa ry'akazi nta kimenyane cyajya kibamo[/caption]


Nshizirungu Gustave ufite ubumuga bw ' ingingo utuye mu kagali ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga avuga ko muri rusange abafite ubumuga batagira amahirwe nkay’abandi kuko usanga niyo bakoze ikizamini bifatira udafite ubumuga kuko abakoresha bagira impungenge z’umusaruro nzatanga kandi mfite urugingo rudakora.

Yagize ati "Abafite ubumuga usanga bakorerwa ibintu twebwe dufata nko kutwima uburenganzira duhabwa n’amategeko kuko iyo ukoranye ikizamini n’abandi usanga  umukoresha ahitamo gufata ufite ingingo zose zikora kuko aba afite impungenge z’umusaruro natanga naramuka akampaye kandi mfite ingingo zidakora".

Akomeza avuga ko  abafite ubumuga bw’ingingo bo bashobora kubona amahirwe make ashoboka ariko abafite ubumuga bwo kutabona usanga bo badashobora kubona akazi kuko ibikorwaremezo biracyari bike n’uburyo bwo gukora ikizamini biragoye.

Aimable Irihose asaba ko ahakozwe ibizamini by'akazi harimo ufite ubumuga yajya ahabwa amahirwe muri ako kazi[/caption]

Aimable Irihose afite ubumuga bw’ingingo kandi akagenda akoresheje akagare k’abafite ubumuga avuga ko  abafite ubumuga bahura n'imbogamizi ugereranije nutabufite mu mahirwe yo guhabwa akazi ariko usanga bifatiye undi utabufite kubera gutinya ibyo bashobora kongera mu bikorwaremezo byaho bakorera.

Yagize ati" Hari aho nakoze ikizamini cy’akazi ndetse ndanatsinda ariko mu gihe nari namaze kumvikana n’uwagombaga kuba umukoresha wanjye twamaze no kumvikana n'umushahara nzahembwa areba imiterere y’akazi ndetse nibyo azasabwa byose asanga bishobora kuba ari byinshi ambwira ko ntaha bakazampamagara birangira gutyo ndetse mu itegeko ry’umurimo rivuga ko abantu babiri 2 bakoze ikizamini banganije amanota ufite ubumuga ariwe uhabwa amahirwe yo guhabwa akazi."

 Mu bikorera ku giti cyabo ho bigoye kuhabona akazi kuko baba bashaka abatabagoye  ukora ikizamini ukagitsinda ariko batekereza  imbaraga bizamutwara ngo abashe kugufata nk'umukozi we ugasanga  bizamusaba no guhindura ibiro uzakoreramo, ubwiherero bw’abafite ubumuga n’ibindi bya nkenerwa agahitamo ugukurikiye kuko atabasha kugufata neza cyane”.

Hitayezu Eduard uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Muhanga avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa bijyanye no kwita kubafite ubumuga ariko ababishinzwe bakwiye gukurikirana niba ibyo amategeko agenera  abafite ubumuga byubahirizwa. 

Yagize ati"Hari byinshi bimaze gukorwa mu kwita ku bafite ubumuga ndetse no ku kibazo cyo kudahabwa amahirwe angana nabyo hari ibyakonzwe kubera ko itegeko ry'umurimo rivuga ko igihe umuntu ufite ubumuga yakoze ikizamini cy’akazi bakanganya amanota n'umuntu udafite ubumuga icyo gihe akazi gahabwa ufite ubumuga gusa ibi ntibishyirwa mu bikorw ikibazo kiri mu gushyira mu bikorwa”. 

Perezida w 'urugaga rw 'abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal asaba abikorera guha abafite ubumuga amahirwe angana nayabandi mu gutanga akazi[/caption]

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo  Juvenal yemeza ko abikorera basabwa gufata abafite ubumuga nkuko bafata abandi, kuko kuba adafite urugingo runaka bitamubuza gutanga umusaruro we .

Yagize ati "Umuntu ufite ubumuga dukwiye kumufatwa nkuko dufata abandi ndetse tukabafasha kugira amahirwe kuko ni abantu nk’abandi”.

 Gusa akomeza avuga ko bitaranoga. Ati “ ni urugendo,  twese nitumara kubyumva ufite ubumuga wese izi mbogamizi zose bavuga zizaba amateka ,kuko twebwe abikorera tureba ubumenyi ufite  nibyo ushaka gukora nti tureba ufite ubumuga cyangwa utabufite"

Bavuga ko kandi  mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth) hari uburyo borohereza abafite ubumuga bakagenerwa ijanisha runaka mu nzego za leta aho muri Kenya  abafite ubumuga ari 5%,tanzaniya na Uganda  bagera kuri 3% naho Afurika y’epfo ikagira abasagera 20% bakaba barasabaga ko abafite ubumuga nabo bahabwa imyaka nkuko abagore ,urubyiruko  bafite imyanya runaka bagenerwa nabo bagasaba ko bahabwa 10% ndetse bagasaba ko bajya bakurirwaho ibizamini by’akazi cyangwa bitakunda bakagabanyirizwa amanota y’ifatizo ku bizamini by’akazi mu gihe babikoze no kuguraho uburambe ku myanya imwe nimwe.


Gusa nubwo basaba ibi usanga bigoye kuko iyo ugiye mu nzego zitandukanye mu turere usanga nta myanya ikomeye mu turere bahabwa muri za Komite Nyobozi cyangwa ngo ahabwe kuyobora ikigo cya leta gikomeye.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *