Umupira w’amaguru ukomeje kugana habi Ferwafa igakingira ikibaba ikipe y’APR fc igatwara ibikombe bikemangwa.

Biravugwa bigacecekwa bikongera ,ariko noneho bigeze aho umwe k'uwundi mubo bireba bagomba gutanga ishusho y'umupira w'amaguru byabananira bakareka gushoramo amafaranga atazunguka.

Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo (photo arichives)

Ikipe y'APR fc kuki ivugwa kubona intsinzi rimwe na rimwe ikemangwa?ikitaramenyekana n'uko n'umukinnyi ukinira ikipe y'APR fc aba afite indi akunda hariya ar'akazi nkuko nukinira Rayon sports,Kiyovu sports nawe abafite izo akunda.

Inkuru yacu iri ku mukino wahuje ikipe y'APR fc niya Etoile de l'est ukaza kubonekano intsinzi itaravuzweho rumwe.

Uy'umukino mugihe waruriho ukinwa itangazamakuru ryaje kogeza ku gitego cyatsinzwe n'umukinnyi w'ikipe y'APR fc k'umupira yaraherejwe n'umunyezamu wa Etoile de l'est.

Igitego kikinjira bati"Umukino utangaje"Ubusabane.Aha niho umutoza Adil Mohammed Erradi utoza ikipe y'APR fc bwakeye asohora inzandiko yikoma itangazamakuru buri munyamakuru wagize icyo anenga kur'uwo mukino.

Hamaze iminsi hazenguruka ubutumwa (Audio)zivuga uko ikipe ya Etoile de l'est yitsindishije kandi babitegetswe n'abayobozi babo.

Aha bigahuzwa na shampiyona ya 2020/2021 aho ikipe y'APR fc yatsinzemo Rutsio fc na Marines fc ibitego bitandatu,kandi Ferwafa ntacyo yigeze ibivugaho.

Izi Audio zahabwa agaciro kuko zumvikanamo ko ikipe ya Etoile de l'est izafashwa niy'APR fc igatsinda Marnes fc kandi niko byagenze.Ferwafa kuki yigira ntibindeba biterwa niki?

isesengura ryimbitse rirerekana ko nyobozi ya Ferwafa ijyaho mu buryo bwishe amategeko kuko abanyamuryango batagira uruhare rwo kuyishyiraho.

Abakurikirana uko umupira w'amaguru ukinwa mu Rwanda ,ukareba uko abahabwa amakipe bajya kurangiza shampiyona bashatse kwegura inshuro irenze imwe usanga har'igihe bazabura nuwemera kwizirikaho umusaraba wo kwikorereza kuyobora ikipe.

Niba ikipe y'APR fc ivugwamo gutwara abakinnyi bizindi kipe hishwe amategeko bikaba bidakosorwa umuti uzaba uwuhe?niba byaravuzweko ikipe y'APR fc ibona intsinzi ikemangwa byo bizakemuka gute kugirengo n'izindi kipe zibashe gutwara igikombe.

Ikipe ya Rayon sports kuva 2019 yashyizwe muruziga n'ikipe y'APR fc kuko yayitwaye abakinnyi batanu yo iyiha abo yirukanye.

Abakunzi b'umupira w'amaguru barajwe inshinga no kubona umukino uzahuza ikipe y'APR fc niya Kiyovu sports.Umusifuzi uzasifura uwo mukino ko yazubahiriza amategeko aho kugendera ku mabwiriza.

Abafana b'ikipe zimwe na zimwe batangiye kureka kureba umupira w'amaguru kuko basanga ntacyerekezo ugifite.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso

 

MURENZI Louis 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *