Ntaho bukikera: Urwego rw’umuvunyi ruravugwamo igihombo cy’abahembwa barambuwe inshingano.

Inshingano zishamikiye ku murimo itandukanye zihabwa abagomba kuzikora no kuzishyira mu bikorwa.

Nirere Maderine Umuvunyi mukuru (photo archives)

Inshingano ziherekezwa no guha umushahara uwazihawe.Inkuru yacu irava mu bizerwa ba Leta batandukanye bavugako "Urwego rw'umuvunyi ruravugwamo igihombo kirenga Milioni Mirongo ine cy'abahembwa barambuwe inshingano"Aha niho hibazwa na benshi.

Ubavugwa ni Nsengiyumva Emmanuel na Steven Muhayirwe bakoraga nk'abashinjacyaha.

aba bakaba bahembwa akayabo kuko bqhembwa nkabashinjacyaha bo kurwego rwi hejuru bafitete ibushibozi mugihugu hose (Competenve Nationak) ndetse kanagenerwa nibahabwa abakira bene izo nshingano ndetse haka hari n'abagenzacyaha batatu bose bakoreraga Urwego rw'umuvunyi Aba bose ngo bambuwe izo nshingano ariko bakaba bagihembwa.

Urwego rw'umuvunyi rwashyizweho.Hashyirwaho Umuvunyi mukuru n'uwungirije kandi bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Uburyo bwa mbere bwavuzwe k'urwego rw'umuvunyi harimo kurwanya Akarengane.Uburyo bwa kabili harimo kurwanya ruswa.Abo dukesha amakuru badutangariza ko ngo aribwo Urwego rw'umuvunyi rwaje guhabwa inshingano z'ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha.

Uko twakomeje dutangarizwa nabo bizerwa ba Leta ngo igihe Umuvunyi mukuru wari wungirije Musangabatware Clement ndetse n'Umuvunyi Mukuru Anastse bakurwagaho batarangije Manda nibwo abakoraga ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha nabo bahagaritswe tariki 20/3/2022 bikaza gushyirwa mu bikorwa tariki 26/8/2021.

Idosiye zari k'urwego rw'umuvunyi z'ubugenzacyaha zahawe RIB yo ibifite mu nshingano naho iz'ubushinjacyaha nazo baziha Pariki nkuru ya Repubulika.

Kuki Nsengiyumva Emmanuel na Steven Muhayirwe nabagenzacyaha bakoranaga bahagaritswe mu nshingano bakaba bagihembwa barambuwe inshingano? Abagenzuzi b'umutungo wa Leta iki gihombo bakivugaho iki?

Niba urwego rw'umuvunyi rushinzwe gushaka amakuru ashingiye ku karengane nayo kurwanya ruswa narwo rukaba ruvugwamo guhemba abakozi bambuwe inshingano bizagarukirahe?

ubwo twageragezaga gushakisha amakuru y'uburyo Nsengiyumva Emmanuel na Steven Muhayirwe nabi bagenza cyaha batatu bakoraga inshingano z'ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha k'urwego rw'umuvunyi bakaza kuzamburwa.

 

Kandi bakaba bagihembwa ,uwo twavuganye ubifite mu nshingano yanzeko amazina ye atangazwa kubera umutekano we ,ariko yagize ati"nibyo koko inshingano z'ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha k'urwego rw'umuvunyi byarahakuwe, ariko kuba Nsengiyumva Emmanuel na Steven Muhayirwe nabagenzacyaha bagihembwa n'uko bahawe akazi na leta igakuraho izo nshingano ntibabahe indi myanya.Ariko ugereranije igihe bamburiwe inshingano bakaba bagihembwa n'igihonbo kinini.

Nta gihe bitavugwa ko Leta igira ibihombo bishamikiye ku nzego zitubahiriza inshingano.

Ubwo twateguraga iy'inkuru twagerageje nimero y'Umuvunyi mukuru n'uwungirije ngo twumve icyo babivugaho ntibyakunda,umunsi bazagira icyo batangaza tuzagitangaza.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *