Perezida w’ishyaka Green Party Depite Dr Habineza frank aratabariza Dr Kayumba Christopher ufunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mu Rwanda har'igihe havugwa inkuru ikagira ibice byinshi bitewe nabo ireba,ikaniyongeraho inkomamashyi ziyisesengura zigamije guheza nyakamwe mu kangaratete.

Depite Dr Habineza Frank Perezida w'ishyaka Green Party (photo archives)

Mu rwego rwa Politiki niho benshi bakunda gushakira inyito abagize icyo bavuga kibangamiye rubanda Ubu turi ku kibazo cyavugiwe mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n'ishyaka Green Party riyobowe na Depite Dr Habineza frank.

Iki kiganiro cyavugiwemo byinshi,ariko ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com twasanze ijambo twashingiraho dukora inkuru ryaba iryifungwa rya Dr Kayumba Christopher ufunzwe igihe kirekire ataburana.

Depite Dr Habineza frank ati "Dr Kayumba Christopher wabaye umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda afungwa akarenza igihe giteganywa n'amategeko.

Dr Kayumba Christopher yafashwe tariki 9 nzeli 2021 akekwaho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Dr Kayumba Christopher agifatwa mu bugenzacyaha yavuzeko azira ibitekerezo bya politiki ko we amaze gushinga ishyaka batangiye kumubuza uburenganzira.

Urugero nko kubuza uwo bakodeshaga inzu yari afitemo ibiro kumwirukanamo.Aha byabaye ikibazo kuko Dr Kayumba Christopher yaragifite amasezerano y'ubukode.

Dr Kayumba Christopher yumvikanye mu itangazamakuru atabariza umurwanashyaka we witwa Nkunsi Jean Bosco nawe umaze igihe afunzwe muri kasho aho adahura nabandi bafungwa cyangwa abagororwa.

Ubwo Dr Kayumba Christopher yafatwaga yaramaze ku bona akazi muri UNESCO . Ubushinjacyaha bwaregeye Dr Kayumba Christopher urukiko ibyaha bikurikira.

Ubushinjacyaha buti "Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho kuba mu bihe bitandukanye yarakoze icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y'amavuko ,ndetse n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 27,28 na 30 na 197 z'itegeko Ngenga Nimero 01/2012/0L ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy'amategeko ahana.

Yankurije Marie Gorette asobanura ko amaze iminsi itatu kwa Dr Kayumba Christopher yamuhamagaye ngo amukorere isuku mu cyumba cye .Umuzamu wakoreraga Dr Kayumba Christopher Ndahayo Robert we afatwa nk'umutabgabuhamya.

Undi waje kuvugako Dr Kayumba Christopher yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ni Naringwa Fiona Mutoni,ariko we urukiko rwabitesheje Isesengura ryaje kugenda ryumvikana hose ryavugaga ko Dr Kayumba Christopher afunzwe kubera atangije ishyaka ritazavuga runwe na FPR.

Kugeza ubu ntihagaragaye uko Dr Kayumba Christopher yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato,kuko mu nyandiko zimushinja ntizigaragaramo imiterere y'icyaha akekwaho.

Ingingo zimurengera zerekanako gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato mu ngingo 134 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivugako umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho,hakoreshejwe imbaraga,iterabwoba, uburiganya,ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw'intege cye kuzuwakorewe icyaha:1.

Gushyira igitsina mu gitsina,mu kibuno cyangwa mu kanwa k'undi muntu.!2:Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubili w'umuntu cyangwa ikindi kinti icyari cyo cyose ,mu gitsina ,mu kibuno cyangwa mu kanwa k'undi muntu.Ibi nibyo byakabaye bishingirwaho Dr Kayumba Christopher akekwaho icyaha bamukekaho.

Dr Kayumba Christopher (photo arichives)

Dr Kayumba Christopher we avugako icyaha akekwaho kitaba mu magambo ko akeneye ibimenyetso bya muganga Uko iminsi ishira indi igataha bamwe mu banyepolitiki barimo Me Ntaganda Bernard batabarizaga Dr Kayumba Christopher ko afunzwe binyuranije n'amategeko .Abenshi bafashe ibyo Me Ntaganda Bernard yavuze nk'umuntu utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR,none Depite Dr Habineza frank arabyatuye abivugiye muruhame.

Dr Kayumba Christopher aho afungiye ngo ntahura nabandi bafungwa nk'uko twigeze kubirwa n'umwe mubacungagereza.

Amakuru dukura kubacungagereza ngo Dr Kayumba Christopher azaburana mu mizi tariki 16/9/2022.

Nk'uko tubibwirwa n'abacungagereza bamwe na bamwe ngo umwe muri bagenzi babo ushinzwe iperereza akunda kubangamira imfungwa n'abagororwa byagera kuri Dr Kayumba Christopher agasya atanzitse.

Umwe ati "uwitwa Celestin Ndagijimana yitwaza ko ariwe mukuru wa Gereza ya Mageragere akababgamira umuntu usura imfungwa n'abagororwa.

Ndagijimana Celestin yavuzweho guhutaza abantu batandukanye kugeza ubwo umunyamakuru Nsengimana Theoneste ajya kuburana k'urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo akagirana ikibazo n'umunyamakuru w'ikinyamakuru Bwiza .com . Ndagijimana abwira uwo ahohoteye ngo azarege aho ashaka.

Undi uvugwa kuri Gereza ya Mageragere ni Munyambuga kuko nawe abangamira uwasuye.Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa bakwiye gukemura ikibazo cyaba bantu kuko babangamira uburenganzira bwa muntu.

Gufungwa nikimwe no kubuzwa umutekano n'ikindi.Abo bireba nibasuzume ikibazo cy'urugomo rukorwa na Ndagijimana na Munyambuga.

Umwe mubo twaganiriye bo munzego zizewe ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we.Tuganira yagize ati"Ntawurihejuru y'amategeko kandi ntawemerewe guhonyora undi niyo yaba ar'umugororwa.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *