Abahanga mu by’ubuhinzi basanga umugabane w’Afulika ukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi
Abahanga mu by’ubuhinzi berekanyeko umugabane w’afulika ukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi niba intego ya 2060 yo kwihaza mu biribwa igomba kugerwaho.
Iyi nama ihurije hamwe abashakashatsi, abashyiraho politiki, abikorera n’abafanyabikorwa mu iterambere, mu kuganira ku cyo umushinga watewe inkunga na IDRC n’anandi bafatanyabikorwa uri gukora mu kubaka Sisitemu z’ibiribwa zifite imbaraga kandi zirambye muri Afulika.
Director wa climate resilent food system muri IDRC, Dr Santiago Alba-Carral yagize ati:”Impamvu nyamukuru ni ukugaragaza ubushakashatsi bya siyansi mu biganiro bya AGRF mu guhindura urwego rw’ibiribwa muri Africa, no gutangaza amakuru n’ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwatewe inkunga na IDRC n’abandi bafatanyabikorwa”.
Umuyobozi mukuru w’ikigo IPAR gikora ubushakashatsi kikanasesengura politike n’ingamba Eugenia Kayitesi avuga ko abashakashatsi bafite uruhare mu gushakisha ibisubizo by’ibibazo abahinzi bafite.
Yagize ati: “Ndebye dukeneye ibyo kurya byo guha abanyarwanda, dukeneye umusaruro uhagije, nziko Leta y’u Rwanda irimo kubikora, ariko dukeneye ibindi bintu bishyashya dushobora gushyiramo, cyane cyane tugamije kuzamura wa muturage wo hasi, wa muhinzi ukoresha isuka dukwiye kumwegera tukamuha ubuterankunga tukamuha amafaranga yo kujya muri banki kuko bo ntabwo baba bafite amafaranga ahagije, ntabwo bafite ubumenyi buhagije tukamwigisha kugirango abashe kugira umusaruro. Muzi ko habaho ingaruka nyinshi z’ibiza, aho abaturage se bakura isoko? Ni nkibyo dukwiye gushyiramo ubushakashatsi tukareba ukuntu twazamura abaturage bacu bahinga bakoresheje ya suka, kugirango umusaruro ube mwinshi kuribo.”
Kwihaza mu biribwa n’imihindagurikire y’ikirere ni impinduka ebyiri z’iterambere zugarije Isi, bikaba umwihariko muri Afurika.
Banki y’isi mu 2020 yatangaje ko umuntu umwe muri batanu yari afite ikibazo cy’inzara, abantu miliyoni 282 bari mu mirire mibi. Kwihaza mu biribwa bigabanuka biva kuri gatanu bikagera kuri 20 ku ijana bitewe n’imyuzure cyangwa amapfa, kandi 1.4% bya carori bibanuka buri muwaka mu bihingwa by’ibinyampeke muri Africa.
Mu gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera itunganywa ry’ibiribwa hakoreshejwe ibiva mu bushakashatsi, IDRC ifasha mu kubaka sisitemu zisobanutse kandi zidaheza zo kongera ibiribwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu gufasha imiryango ikunda kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagukire y’ibihe kongera imbaraga mu bwirinzi hazamurwa imibereho myiza iva muri sisitem z’ibiribwa.
MUKANYANDWI Marie Louise