Musanze: Abaturage barasabwa kwipimisha indwara zitandura

Indwara zitandura ni zimwe mu zica abantu benshi ku isi kubera ko bamwe ngo bazimarana igihe kirekire batazi ko bazirwaye, aha twavuga nk’indwara y’umutima , diyabete n’izindi.

Prof. Mucumbitsi Joseph Muganga w’indwara z’umutima mu Rwanda, akaba asanga bikwiye ko buri munyarwanda amenya uko ahagaze ku bijyanye n’izi ndwara , umuntu ashobora kugendana igihe kirekire atazi ko zamufashe.

Yagize ati:“Kwisuzumisha hakiri kare nicyo gisubizo cyonyine. Kuko hari abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso batabizi ikamenyekana ari uko imitsi yo mu bwonko yacitse;kandi kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga nyinshi, n’itabi bikurura indwara y’umuvuduko w’amaraso ifitanye isano n’indwara z’umutima, abafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ni bo benshi bakunze kuba bafite n’indwara z’umutima”.

Prof. Mucumbitsi Joseph akomeza avuga ko Ubushakashatsi bwabaye mu mwaka wa 2012-2013 mu Rwanda bwagaragaje ko abantu bagera kuri 16% bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 35 bari bafite indwara z’umutima, kandi ko iyi mibare ishobora kuba yariyongereye, kubera ko abantu basigaye bipimisha.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, umunsi wabereye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu, bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa , bavuga ari ingenzi kuko bipimishije bakamenya uko bahagaze.

Hanyurwabake Eliab womu murenge wa Muhoza yagize ati: “Naje hano nzi ko nje kumva inama muri stade, ariko badusabye kwipimisha ubu nsanze mfite umuvuduko wamaraso ndetse n’isukari ari nyinshi, ntabwo nari mbizi ni ukuri ubu rero ngiye gukurikiza inama abaganga bampaye , harimo kureka umunyu, kugabanya isukari ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri, abantu bose nibaze bipimishe bamenye uko bahagaze ku ndwara zitandura”.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu kigo gushinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ntaganda Evariste avuga ko umutima ufite ibice byinshi birimo ibyumba, utudirishya dutuma amaraso adusubira inyuma n’imitsi, iyo igice kimwe cyanduye bigira ingaruka ku bindi bice bisigaye by’umutima.

Yagize ati: “Abantu bajye bisuzumisha hakiri kare, ikindi ni uko abana barwaye gapfura bagomba kuvurwa hakiri kare bagahabwa imiti kugira ngo hato itaba intandaro y’indwara z’umutima”.

RBC igaragaza kandi ko abantu bagera ku bihumbi 15 mu Rwanda bisuzumishije basanga bafite indwara z’umutima, bakaba bategereje kubagwa.

Imibare igaragaza ko abagera ku 18.000 buri mwaka bitaba Imana bazize indwara zitandura.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *