Amagara araseseka ntayorwa:Kuki impanuka z’imodoka zikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage inzego zirebera?
Biravugwa bigacecekwa bwacya bikongera,ariko byabaye byenda gusetsa.Abakera nibo babivuze bati “urugiye kera ruhinyuza intwali”twe nk’itangazamakuru turi ku kibazo gihangayikishije abanyarwanda kikaba gisa nkaho cyaburiwe umuti.Nigute ikibazo cyaburirwa umuti mu Rwanda?Inkuru yacu iri ku kibazo cy’impanuka ziterwa n’imodoka zigonga abanyarwanda bakahasiga ubuzima.Tujye mu mateka.Imodoka zageze mu Rwanda k’umwaduko w’abazungu nabwo zari nkeya,kuko nabwo zatwarwaga n’abanyamahanga.Iyo myaka ntahigeze humvikana ko imodoka yagonze umuturage.Uko ibihe byagiye byisunika ninako amajyanbere yakomeje kwiyongera kugeza u Rwanda rubaye Repubulika.
Uko ibikorwa rusange byiyongeraga ninako imodoka nazo ziyongereye.U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kwemererwa gutwara imodoka kubabizi,kubimenya byerekanirwaga kugira uruhushya rwo gutwara imodoka kimwe na moto.Uburyo bwa mbere byari kugira uruhushya rwa gateganyo(primis provisoire)uruhushya rwa burundu (primis de conduire)imyaka ya mbere ya 1994 impushya zarakorerwaga na Traffic ikazibaza abashoferi,ariko byari bizwi ko mugihugu hose Trafic yakoraga ku wambere no ku wa kane.Ubwo twaganiraga nuwitwa Musoni Charles ukomoka mu karere ka Rubavu,ariko akaba atwara imodoka mu mujyi wa Kigali na Muhanga tukaba ariwe dukesha amakuru.
Musoni ati “Abajandarume bo mu muhanda batangiraga akazi sambili bageza sasita bakajya kurya,bakagaruka samunani nabwo sakuminimwe bagataha.Ingenzi wowe Musoni ufite imyaka ingahe watangiye gutwara imodoka ryari?Musoni navutse 1963 nabanje kuba umukomvuwayeri,nkajya ntwara imodoka aho ntatwaraga nakubwiyeko ari ku wa mbere no ku wa kane gusa.ingenzi wabonye uruhushya rw’agateganyo ryari?urwa burundu warubonye ryari?Musoni nagiye gukorera uruhushya rw’agateganyo 1987 ntibyatinda kuko nabonye urwa burundu categore B noneho 1988 nibwo nabonye categore D noneho mba umushoferi wo gutwara minibus ntacyo nikanga.
ingenzi ese icyo gihe ho umutekano waruhagaze gute mu muhanda?Musoni umutekano warusesuye cyane ko icyo gihe abashoferi batwaraga Minibus babaga biruka bacuranwa abagenzi,ariko impanuka z’imodoka zabaga nkeya.ingenzi ubuse ugereranije nicyo gihee nicy’ubu ubona byifashe gute no ku mpanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abanyarwanda? Musoni icyo gihe nicy’ubu usanga bitandukanye kuko ubu impanuka zirenze urugero.Mbere Coaster nizo zabanje kujya zigwa,nyuma ubu igihangayikishije n’amakamyo atukura atwara imicanga n’amabuye adashobora kumara iminsi ibili ataginze,iyo ubwayo ataguye mu mugina agonga izindi modoka.ingenzi nizihe nama watanga? Musoni icyo navuga n’uko banyir’imodoka bareba abo bagiye kuziha kuzitwara byakumira impanuka Isesengura kuki police Trafic arinyinshi mu muhanda,ariko impanuka z’imodoka zikanga zigahitana rubanda?Umupolisi w’ishami ryo mu muhanda nawe yaganiriye n’itangazamakuru ariko yangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we.Ingenzi ko impanuka zikomeje kwiyongera mu muhanda kandi buri kilometero mu mujyi wa Kigali haba har’umupolisi mu ntara ho muri kilometero 3 ukahasanga Umupolisi biterwa n’iki? Umupolisi kuba mu muhanda k’umupolisi ntibyabuza impanuka.ingenzi ko haje ikoranabuhanga risuzuma ikinyaruziga ko cyujuje ubuziranenge bukemerera kugenda mu muhanda izi mpanuka zirava kuki? Umupolisi hariho impanuka iterwa n’uko utwaye ikinyaruziga yasinze,kuba utwaye ikinyaruziga yafashe umuvuduko urenze urugero.ingenzi bamwe mu bashoferi bashinja police kubarenganya wowe ubivugaho iki? Umupolisi iyo umuntu ahaniwe icyaha ntiyishima,kandi ntabwo abashoferi bakunda abapolisi.ingenzi har’ikibazo kimaze gufata intera cyaho umuntu utwaye abantu mu modoka acibwa amafaranga y’umurengera waduha ishusho yabyo? Umupolisi ayo mafaranga acibwa na RURA ntaho police ihurira nayo.
ingenzi nizihe nama watanga kugirengo impanuka zigabanuke? Umupolisi icyo nabwira abashoferi nukugenda gakeya cyane ko iyo yirutse iyo imodoka iguye nawe ntasigara.Abakora mu masosiyete y’ubwishingizi bo batangajeko bahora mu bibazo cyane ko iyo ikinyaruziga cyafashe ubwishingizi har’igihe cyangiza ibirenze ibyashinganishijwe.Muhire Silas afite imyaka 62 we aragira ati “twatwaye imodoka n’ubu turazitwara,ariko ikibazo cy’impanuka gikomeje guhitana ubuzima bw’abanyarwanda giterwa na byinshi.Muhire asanga hakwiye ingamba ku makamyo atwara imicanga Kigali,Kamonyi na Muhanga kuko zitwarwa n’abana bakiri bato,kandi benshi baba basinze,bafite amaradio mu matwi byose bishobora kuba nyirabayazana wizo mpanuka.Utwara amakamyo atungwa urutoki mu mpanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abanyarwanda we yanze gutangaza byinshi,ariko yavuzeko bahabwa akazi kataruhuka kugeza ubwo umuntu asabwa gutwara amaturu menshi.Abo bireba mwirebera kuko abanyarwanda bakomeje guhitanwa n’impanuka.Wowe bireba nawe Ibuka ko ugenda mu muhanda?ejo nuriya,ejo bundi niwowe Amagara araseseka ntayorwa.
Murenzi Louis