Umujyi wa Kigali:Dasso n’inkeragutabara barashinjwa guhungabanya umutekano aho kuwubungabunga.

Ibikorwa bimwe na bimwe birakorwa ukibaza aho u Rwanda ruva naho rujya.Inkuru yacu iri mu kagali ka Kiyovu , Umurenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.

Ahabereye imirwano (photo Ingenzi)

Igiteye agahinda n’uko inzego zibanze mu rwego rw’umutekano arizo Dasso n’inkeragutabara.Ubwo Dasso n’inkeragutabara bajyaga gufata abazunguzayi ahitwa k’Umuteremuko munsi y’isoko rya Nyarugenge habereye imirwano.Imodoka y’irondo y’umurenge wa Nyarugenge yajyaga gufata abazunguzayi,bamwe mu bakaraningufu barwanye.Icyateje imirwano ngo n’uko Dasso igira abazunguzayi bacuruza bakagira ifaranga babagenera.Nyirahirwa Aisha ati “turambiwe ibisambo byihishe muri Dasso n’inkeragutabara.Nyirahirwa ati”twe tumaze kwiheba kuko turafatwa,tukamburwa ibyo ducuruza tugatwarwa i Gikondo kwa Kabuga bakatwogosha.Ubu rero twararakaye ahubwo izi Dasso n’inkeragutabara tuzazimena umutwe nibashaka batwice ntacyo turamira.Umuzunguzayi witwa Mussa we ati “twibaza niba tuzatera imbere kandi Leta iduteza ibisambo.Dasso zanze kuganira n’itangazamakuru kuko bari mu makosa.Abakaraningufu bo bati”twe dukorera hano umunsi k’umunsi ariko ruswa iribwa na Dasso mu bazunguzayi irenze urugero.Isesengura kuki hashize igihe muri Dasso havugwamo ko bamwe bakorera mu mujyi wa Kigali barya ruswa,ariko ntihagire igikorwa ngo zirukanwe.Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso,kuko imirwano ibaye irerekana ko hirya yejo hashonora kuzagwa ingogo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *