Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ishyamba si ryeru hagati y’umunyamategeko Me Uwanyirigira delphine na bamwe mubanyamuryango bamusabira kweguzwa

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwimwa uburenganzira bwo kugira uruhare muri Ferwafa.Aha byerekanirwa uburyo abayobora amakipe bahora ku gihunga baterwa na Me Uwanyirigira delphine umunyamategeko wa Ferwafa,ariko akaba asanzwe ar’umuhesha w’inkiko w’umwuga.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com kandi ava ahizewe n’uko hari bamwe mubayobora amakipe basabye Perezida wa Ferwafa Nizeyima Mugabo Olivier kugenzura imikorere igayitse ya Me Uwanyirigira delphine utuzuza inshingano,ahubwo akabahutaza.Umwe mubo twaganiriye ariko akangako amazina ye yatangazwa kubera umutekano we tuganira yagize ati “Me Uwanyirigira delphine ahutaza abanyamuryango ba Ferwafa cyane nk’iyo habaye ikibazo kirebana n’amategeko.Yaduhaye urugero nko ku kibazo cyabaye mbere y’uko inteko rusange iheruka ya Ferwafa iterana.Ikindi agira bamwe mubayobora amakipe atonesha n’abandi ahutaza Aha niho hava icyifuzo cy’uko Me Uwanyirigira delphine yakweguzwa.Andi makuru ava mubayobora amakipe mu cyiciro cya kabili n’uko hari amakipe yangiwe gukina shampiyona kubera Me Uwanyirigira delphine wirengagije itegeko.Umwe mubazi Uwanyirigira delphine yadutangajeko mu mwuga we w’ubuhesha bw’inkiko bw’umwuga naho ntabwo bikorwa neza cyane ko har’imitungo y’abantu yagiye akoraho kuyihombya mugihe cyo guteza Cyamunara.Kuba ikipe zigura abakinnyi ntibazikinire nabyo babishinja Me Uwanyirigira delphine kuko abatera igihombo .

Me Uwanyirigira delphine ushinzwe komisiyo y’amategeko muri Ferwafa(photo archives)

Urugero nk’umukinnyi Hirwa waguzwe n’ikipe ya Rayon sports imuguze muri Marine Fc.Iki gihombo kiri mu ikipe ya Rayon sports ntawundi ukwiye ku kibazwa Umwe mubasabira Me Uwanyirigira delphine kweguzwa tuganira yadutangajeko muri Ferwafa habamo amakosa menshi ariko iyobowe n’umunyamateko niyo ikora nabi kurenza izindi zose.Niba rero Ferwafa komisiyo y’amategeko ariho harimo ikibazo abayobora amakipe bakaba baratangiye kwinubira ibibakorerwa haracura iki?Umwe mubakunzi b’ikipe yahaye itike Me Uwanyirigira delphine ngo aze kuzambya Ferwafa yadutangarije ko bicuza,cyane ko aherukana nabo bamusinyira.Ibi rero bikaba bisubiza inyuma umupira w’amaguru binawangisha abafana.Ubutaha tuzabereka amakosa ya Me Uwanyirigira delphine kongera n’uburyo bwose bwatuma yeguzwa.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *