Ikipe ya Kiyovu sports zabyaye amahari bakumbuye Mvukiyehe Juvenal benshi bamagana Ndolimana Regis Alias General.

Umupira w’amaguru mu Rwanda wagiye ukinwa muburyo busanzwe,ikipe zikabaho hakurikijwe amategeko azigenga.Hariho ikipe zifashwa na Leta,hakabaho izifashwa na Leta n’abafana bakongeraho uruhare rwabo na Kiyovu sports irimwe murizo kuva 1976 kugeza n’ubu .Uko imyaka yagiye yicuma kugeza uyu munsi ibikorwa byarahindutse n”amategeko adasigaye Nta mukinnyi ugikina i Bujumbura ku wa gatandatu ku cyumweru ngo akine i Kigali,nta nugikina i Goma buke ngo aze muri Kigali.Izi nzego zubatsemo umupira w’amaguru nizo zikozeho Kiyovu sports iyobowe na Ndorimana Regis Alias General.
Niba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryaratangiye guhana amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera gutesha agaciro abatoza n’abakinnyi havakwiye ingamba zibikumira.Tujye mu ikipe ya Kiyovu sports.Abafana benshi bikundira Komite ibaha intsinzi nabo bakishima.Iyi niyo Komite ya Mvukiyehe Juvenal bahora banibaza impamvu yagiye agakurikizwa induru.Abafana b’ikipe ya Kiyovu sports baganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati”Ko Juvenal yaguze abatoza n’abakinnyi agahemba,agatsinda ikipe zari zaratuzengereje,akagenda abasigiye ikipe kuki abamugambaniye bakamwirukana batakwishyura ayo madeni,ariko ikipe nticibwe amande na FIFA.

Ndolimana Regis Alias General bikomeje kumugora muri Kiyovu sports (photo archives)

Uko ikibazo giteye , umugore witwa Nyiransengimana Emelienne utuye mu kagali ka Kagina yatumijeho umwana witwa Uwamahoro ngo aze ajye amukorera murugo(umuyaya)ubwo Uwamahoro yegeraga mu karere ka Kamonyi avuye iwabo mu karere ka Nyamagabe basanze akiri muto adakwiye gukoreshwa imirimo yo murugo.Nyiransengimana Emelienne,aho gusubiza umwana iwabo mu karere ka Nyamagabe yahise amwohereza kwa mukuru we utuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Amakuru twahawe nabo muri Kagina.Ubwo babonaga ko Uwamahoro adasubijwe ku ivuko bahamagaye Mukamana Jeanette nyina w’umwana.Ubwo Mukamana yageraga mu kagali ka Kagina yatanze ikirego cy’uko Nyiransengimana Emelienne yavuganye na nyina wabo bakamufatira umwana we bakamuzana akaba yaramubuze.Uko dukomeza duhabwa amakuru ngo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakoze raporo zisaba Nyiransengimana Emelienne kugaragaza aho yashyize uwo mwana.Ubwo raporo yo mu mudugudu yagezwaga mu kagali ka Kagina kwa Gitifu Theogene Nsanzabaganwa yayitesheje agaciro,kuko Nyiransengimana Emelienne ar’umucuruzi mu Gasanteri ka Kagina.
Ubwo twavuganaga na Nyiransengimana Emelienne kuri Telefone kunkibazo cy’umwana witwa Uwamahoro naho yaba aherereye?
Nyiransengimana Emelienne yadutangarijeko umwana yamujyanye muri Gare ya Nyabugogo akamuha umushoferi yabwiwe na nyina Mukamana Jeanette.
Twaje kuvugana na Gitifu w’Akagali ka Kagina Theogene Nsanzabaganwa ku kibazo cy’umwana wazanywe na Nyiransengimana Emelienne amutesheje ababyeyi ntamusubizeyo,kandi nyina Mukamana Jeanette yarabitangiye ikirego? Gitifu Nsanzabaganwa yadutangarijeko ikibazo agiye kugikurikirana,ariko nyuma yagiye agihunga kugeza n’ubu dukora inkuru.Niba Leta y’u Rwanda yamagana icuruzwa ry’abantu yakabaye ihera kuri Nyiransengimana Emelienne uterekana irengero ry’umwana Uwamahoro aho yamushyize.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *