Akarere ka Nyamagabe mu murenge wa Musebeya hakomeje gututumba uruntu runtu hagati ya Gitifu Nkurikiyimana Pierre na Viternaire Sibomana Theobard.
Urwikekwe rwongeye kuvuza ubuhuha hagati ya Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre ukomeje gushinjanya na Viterinaire we Sibomana Theobald. Ubu amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo .com n’ingenzi TV arahamyako Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre yatanze ikirego mu bugenzacyaha ahimbira Veterinaire Sibomana Theobald ibyaha bimwe nabimwe.Icyo kirego cyaje gutuma Veterinaire Sibomana Theobard ubugenzacyaha bumushyikiriza Ubushinjacyaha nabwo bumuregera urukiko rw’ibanze rukorera mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe.Urukiko rwaje kwanzura ko veterinaire w’umurenge wa Musebeya Sibomana Theobald arekurwa ku kirego cy’icyaha cyaburanwaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.Urukiko rukimara kurekura Sibomana Theobald Ubushinjacyaha bwarajuriye. Maze butanga ubujurire bwarwo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe .
.Iri buranishwa ry’ubujurire ryaje guteza ikibazo.Ubwo ukekwaho icyaha yari imbere y’inteko yaburanishaga. Iyi Nteko yaje kwima umuburanyi uburenganzira byo kuburana yunganiwe n’umunyamategeko nkuko byagenze murubanza rwa mbere.
Abo dukesha amakuru bari bakurikiranye urubanza bagize bati “Urukiko rwahaye ijambo umushinjacyaha agaragariza urukiko impamvu bajuririye irekurwa rya veterinaire w’umurenge wa Musebeya Sibomana Theobald.Umucamanza nawe yahaye ijambo Sibomana Theobald ngo yisobanure.Uwo dukesha ay’amakuru yagize ati “Sibomana Theobald yabwiye inteko yaburanishaga ko yahamagajwe mu buryo butubahirije amategeko.Sibomana yeretse inteko yaburanishaga ko yahamagajwe hatubahirijwe igihe kigenwa n’amategeko yongeraho ko atiteguye kuburana.
Uyu dukesha ay’amakuru yagize ati”Sibomana Theobard akimara kubwira inteko yaburanishaga ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko akibibwira umucamanza ngo yabyamaganiye kure.Inteko yahatiye Sibomana Theobald kuburana nawe arabyanga , maze abagize inteko bamenye Sibomana Theobald ko bazasoma urubanza ku itariki 22/2/2023 saa cyenda nubwo yanze kuburana.nuko Sibomana Theobald arasohoka arataha. Ategereje ubutabera azahabwa.
Intandaro y’ibi bibazo biri hagati ya Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre na Veterinaire Sibomana Theobald ,irava ku makosa akomeye yakozwe na Gitifu Nkurikiyimana Pierre ubwo yabikuzaga amafaranga yo muri Gahunda ya Girinka akaguriramo abantu Inka Veterinaire atabizi kuko yari mumahugurwa I Songa (Huye). Veterinaire ashatse kumenya amakuru Yuko byagenze uyu Gitifu atangira kumumerera nabi .
Uyu Gitifu Kandi yagurishije Inka ya Nsekanabo Damascene utuye mukagari ka Gatovu amuguriramo ingurube aho kongera kumugurira Indi nka. Amafaranga asigaye ayabika kumufuka we Kandi yakagombye kubikwa kuri konti ya Girinka nk,umutungo wa Leta. Uyu mugabo Kandi yafashe Inka zo muri gahunda ya Girinka azigabira abantu uko abishaka Kandi batari kurutonde rwemejwe n’ n,inzego zitandukanye harimo na RAB nkurwego rukuru.
Aha rero niho hateje ikibazo kuko Veterinaire Sibomana Theobald yabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu nyandiko ariko ubuyobozi bw’Akarere buyobowe na Meya Niwemwungeri bwaje kwigira ntibindeba.Ibyaha byakozwe na Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre byose byarirengagijwe .maze uyu Veterinaire ahimbirwa ibyaha byamuvireyemo no gufungwa.
Amakuru ava ahizewe mu nzego zikorera mu karere ka Nyamagabe arahamyako Ubuyobozi bw’Akarere bwakingiye ikibaba Nkurikiyimana Pierre kugeza n’ubwo birengagiza uko yahinduye urutonde rwa gahunda ya girinka.Ibaruwa dufitiye kopi Sibomana Theobald yandikiye Guverineri w’intara y’Amajyepfo yerekana neza uko ikibazo giteye. Buri rwego rwose rwo mu karere ka Nyamagabe rurebwa niki kibazo rwanze kugira icyo rutangariza itangazamakuru ubwo itangaza makuru ryabahamaraga.Igihe cyose Meya yanze kugira icyo abivugaho.Aha aba yirengagije itegeko ryo gutanga amakuru.Zimwe mu nshuti za Nkurikiyimana Pierre zitashatse ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,tuganira badutangarije ko Sibomana Theobald agomba gufungwa akajya ku Karubanda ya Butare akazirukanwa no mu kazi.Ubu haribazwa impamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe budatandukanya izi mpande zombi zihanganye cyane ko mu murenge hajemo umwuka mubi.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Murenzi Louis