Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports barasaba Komite nyobozi ya Fidel Uwayezu gusezerera umutoza Haringingo Francis inzira zikigenwa.e

Hagati mu ikipe ya Rayon sports hakomeje kuvugwamo ibibazo kugeza n’ubwo bamwe mu bafana batarakira gutsindwa inshuro eshatu bikurikiranya.Ubwo imbaga y’abafana b’ikipe ya Rayon sports yajyaga kwakira umukongomani Ruvumbu ukina hagati mu kibuga asatira izamu,har’abamufata nk’umucunguzi,uje kubaha intsinzi.Urundi ruhande narwo rukagira ruti ese ubundi Ruvumbu azakina wenyine? abenshi mu bafana b’ikipe ya Rayon sports baganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarijeko ikibazo cyo gutsindwa kiva k’umutoza Haringingo Francis.Umwe k’uwundi yagize ati “Haringingo Francis ubwe yamaze kutibona mu ikipe ya Rayon sports kuko ibyo yari yarijeje Komite byaramunaniye.Undi ati”Haringingo Francis yatangiye kuvugako har’abantu bamuvangira.Akongeraho ko har’abakinnyi bamugambanira.Ibi byujuje imbaraga nkeya zerekana ko adashobotse,kandi adashoboye.Ikindi kuba atakigira urutonde rw’ikipe ihoraho ashingiraho ngo ayubakireho.Kuba Haringingo Francis yararwaye indwara y’ikinyoma ngo afite abakinnyi bavunitse,we kuki yabaguze bafite izo mvune? Umukinnyi Traore yaramusaranye abona kumukinisha.Amakuru ava ahizewe mu nshuti za Haringingo Francis ngo arashaka amezi abiri ikipe ya Rayon sports imufitiye,ikanamuha andi mezi abiri akigendera.Haringingo yafashe inshuti ye ayiha akazi idashoboye none ikipe ikina iminota 25 ikaba irarushye.Niba rero byagaragariye buri wese ko umutoza Haringingo Francis adashobotse nihubahirizwe ibyo asaba yugendere,kuko ikipe ya Mukura yayisigiye ibibazo.Ikipe ya police fc yamuhaga byose,ariko yayisize mu manegeka.Ikipe ya Kiyovu sports yabonye imukize iriruhutsa.

Umukinnyi Ruvumbu wambaye ingofero ari hagati y’abafana b’ikipe ya Rayon sports bagiye kumwakira

Komite ya Rayon sports ihagarariwe na Fidel Uwayezu iranengwa cyane n’ubwo n’uko yagabwe naho iyiba nka kera ikipe abafana bagitora bari kuba baramweguje none harimo akaboko k’abanyabubasha.Ikibazo gikomeye n’uko Uwayezu Fidele na Kayisire kuva bagabirwa Rayon sports usanga ntakerekezo bafite cyo kubaka ikipe irambye.Kuvugako bashyizeho ibiro ibyo sibyo bikenewe,kuko kuva bafata ikipe ya Rayon sports bakinnye niya Kiyovu sports imikino irindwi nta numwe barayitsinda.Ibatsinze imikino itandatu banganya umwe.Kuba Uwayezu Fidel yarazanye SG nawe utazi iby’umupira w’amaguru nawe wibera mu biro kandi akazi ka SG gakorerwa ku kibuga.Kuba SG ategera abakinnyi naho abonekeye akabatuka.Ikosa rya Komite nyobozi ya Fidel Uwayezu niry’uko itabonako ifite abafana bagomba kubyazwa umusaruro.Ikindi kuba batarategura icyiciro cya kabili cya shampiyona kizatangira muri Mutarama 2023.

Kayisire visi Perezida w’ikipe ya Rayon sports

Ikipe ya Rayon sports nkubu irashimwa iguze Ruvumbu,ese ibwiwe n’iki niba nta mvune afite?ese ibwiwe n’iki igihe aherukira gukina?kugura amazina bisa nko guhombya ikipe cyane ko Rwatubyaye Abdoul yakabaye abaha urugero rwo kugura abakinnyi bashishoje.Isesengura ry’abafana b’ikipe ya Rayon sports n’uko hagurwa abakinnyi beza bakora ikinyuranyo,ikindi hagashakwa umutoza bagasezerera Haringingo Francis inzira zikigenwa.Umwe k’uwundi mu bafana b’ikipe ya Rayon sports bategereje umwanzuro wa Komite nyobozi k’umutoza mushya izazana.Ibyishimo biheruka kera mu ikipe ya Rayon sports kuko baheruka shampiyona 2018/2019 .Ubu baracyafite icyizere cyo kuba bayegukana bakongera bakabyina Murera bakavuza utugoma .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *