Akarere ka Huye:Abaturage bo mu murenge wa Mukura ntibavuga rumwe na Gitifu Ngabo Fidel k’urupfu rwa Gakwaya Gaspard na Nsengiyumva Jean de Dieu.
Umuyobozi utegera abaturage mugihe cy’amage ntibamugirira icyizere.Umuyobozi udahumuriza abaturage biciwe umuntu nta mihigo ihamye agira.Inkuru yacu iri mu ntara y’amajyepfo ,mu karere ka Huye ,mu murenge wa Mukura.Ibihe byo hambere hari muri Komine Gishamvu,Segiteri Mubumbano.Inyito nshyanshya yahuje segiteri Sahera na Nkubi byicyahoze ari Komine Ngoma bongeraho Segiteri Mubumbano na Buvumo bya Komine Gishamvu bibyara umurenge wa Mukura ugabirwa Ngabo Fidel.Urwikekwe ni rwose hagati mu batuye Akagali ka Bukomeye ho mu murenge wa Mukura ,mu karere ka Huye.Intandaro y’urwo rwikekwe n’urupfu rwa Gakwaya Gaspard wakubiswe bikamuviramo gupfa na Nsengiyumva Jean de Dieu nawe wishwe akajugunywa mu ishyamba kugeza imbwa ziriye intumbi ye.
Uko amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com .Uwishwe Gakwaya Gaspard mwene Nsanzabaganwa Apollinaire.Undi wishwe ni Nsengiyumva Jean de Dieu mwene Siborurema Joseph.Abakekwaho icyaha cyo kwica ni Nshimiyimana Jean Bosco mwene Ngerageze Justin.
Bamwe mubatuye umurenge wa Mukura baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati”Uwishwe Gakwaya Gaspard n’umuvikacumu,ikindi abakekwaho icyaha cyo kumwica bakomoka murimwe mu miryango yagiye igira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.Uko twakomezaga tuganira bagize bati”Iyi Mubumbano y’ubu iteye ubwoba cyane ko kuva Gakwaya Gaspard na Nsengiyumva Jean de Dieu bakwicwa nta nama yigeze ikorwa ngo ihumurize abaturage.
Ikindi kivugwa muri Gitifu w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidel nicyo kuba mu mirima yo kwa Rwanyonga wahoze ari Responsable muri Leta y’abatabazi akaba mukuru wa Iyamuremye Vincent harakozwemo amaterasi na VUP hakabonekamo imibili bikarangira ntankurikizi,kandi byakekwakagako ar’abatutsi bishwe muri jenoside.Uwo munzego z’umutekano ukorera mu karere ka Huye twaganiriye akangako twatangaza amazina yabo bagize bati”Twatangiye gukurikirana uwaba yagizemo uruhare wese mu iyicwa rya Gakwaya Gaspard na Nsengiyumva Jean de Dieu.Yagize ati”Tariki 14 Gicurasi 2023 nibwo barekuye abakekwaho icyaha.Yongeye ati”twatangaje n’uko baje gufunga Ndungutse bisa nko kuyobya ibimenyetso.Ubu rero abakekwaho ejo bari barekuwe bafashwe bafungiwe muri RIB Ngoma ahazwi nka camp Ngoma.Dutegura iyi nkuru inzego zitandukanye zari zagiye mu kagali ka Bukomeye gukoresha inama abaturage.Ikindi cyavuzwe kidafitiwe gihamya n’uko havuzwe icyo kwigamba kubakekwaho ubwicanyi ,bisa nkaho byatumye buri mucikacu wese agira ubwoba.Gitifu Ngabo Fidel yavuzweho amakosa atandukanye nko mu kagali ka Buvumo agakingirwa ikibaba na Meya Sebutege.Uwari Gitifu Kalisa yandikishijwe ibaruwa ku ngufu yeguzwa,mugihe Ngabo Fidel yabaye indakorwaho.Tuzabagezaho uko iyicwa rya Gakwaya Gaspard na Nsengiyumva Jean de Dieu rizakomeza kugenda kugeza babonye ubutabera.Ubwanditsi