Abayislamu bo mu karere ka Huye baratabaza ubuyobozi bwa RMC k’urwego rw’igihugu kubatabara kuko Imam wabo Sheikh Rubona ababangamiye birenze urugero.

Inzego za leta nizo mumadini inshingano niz’uko buri wese yubaha abamukuriye.Islam muri RMC siko bihagaze mu karere ka Huye kuko Imam waho Sheikh Rubona avugwaho kutubaha inzego zimukuriye cyane izo k’urwego rw’igihugu.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com nay’uko muri RMC mu karere ka Huye bitifashe neza kugeza naho Imam Sheikh Rubona abanganye n’Abaslamu ndetse na Meya w’Akarere ka Huye Sebutege Ange .Umwe mubo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Huye twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yagize ati”Sheikh Rubona niwe Imam ukuriye Abayislamu mu karere ka Huye,ariko amakosa akora arenze urugero kugeza naho yandikiye Njyanama arega Meya,ubu rero twatangiye kugenzura ibikorwa bye tukazamufatira ingamba cyane ko kuyobora idini ntibivuzeko yakora ibyo yishakiye ko nabo ayobora ar’abanyarwanda.Twabajije Sheikh Rubona ibimuvugwaho.

Sheikh Rubona wambaye igishura cy’umuhondo(photo archives)

Ingenzi: Har’amakuru akuvugaaho ko RMC uyoboye mu karere ka Huye bitifashe neza hagati yawe n’abandi ba sheikh mukorana waduha ishusho y’icyo kibazo ko twumvako byafashe indi ntera?

Sheikh Rubona :Cyereka tubonanye..tukabivuganaho…kandi nabwo nkamenya n’impamvu ushaka kubyandika…biracyari ku rwego rubireba…ndetse nta naho bihuriye n’undi wese uretse abo bireba…ntegereje urwego twandikiye ngo rubidufashemo…ndumva bitaragera ku rwego rw’ibinyamakuru…ariko unkeneye ndahari igihe icyo aricyo cyose.Nta kibazo na kimwe nateje aho nyobora….shaka Amakuru ahubwo uzasanga narahakemuye byinshi.

Ingenzi: Ahuyobora bivugwako Utaha na visi Imam ukungirijentahaba ni gute muhayobora? hari amakuru atugeraho ko har’amafaranga ya Musabaqah mwarayahawe ntimwayatanga akaba yarateje ikibazo nayo ugire icyo uyatangazaho?Andi makuru akuvugwaho ngo wahamagaye Imam w’intara y’amajyepfo wungirije uramuruka ,nyuma unakoresha inama imusebya byo urabivugaho iki? Uvugwaho igitugu no guhutaza ba Imam b’imisigiti bituma begura kubera imikorere mibi yawe nka Imam w’Akarere.Amakuru atugeraho nkuwa Rusatira ,Kinkanga na Mbazi.Andi makuru nagirengo nkubaze kuba akuvugwaho naho ukorana n’urwego rwa RMC ruhagarariwe na Mufti mugakorana wumva atari amakosa.Kuba yarahagaritswe wowe mukorana wumva atari imikorere mibi? Uvugwaho kwandikira Meya w’Akarere ka Huye umurega kuri Njyanama y’Akarere ku kibazo cy’inyubako iri mu murenge wa Mbazi.Bamwe mubayislamu badutangarijeko Sheikh Hamudan yajyaga agufasha inshingano mwaba mwarapfuye iki?Abayislamu bo mu karere ka Huye bavugako amwe mu makosa yawe yatumye hazamo umwiryane uzabyitwaramo gute cyane ko nawe wantangarijeko inzego zabyinjiyemo?

Umuyislamu ukorera umurimo we k’umusigiti wa Rusatira aganira n’ikinyamakuru ingenzinews paper na ingenzinyayo com yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we no kwangana Sheikh Rubona yazamumerera nabi yadutangarijeko batakambiye Imam w’intara y’amajyepfo,ariko kubera ubucuti afitanye na Sheikh Rubona ntacyo yatumariye ku karengane dukorerwa. Twaje kubaza Imam w’intara y’amajyepfo mu RMC.

Ingenzi: Har’amakuru avugako mu buyobozi bwa RMC uhagarariye harimo ibibazo kandi ukaba ariwowe ubitezamo nko gusaruza amafaranga byaba bihagaze gute?

 

Imam w’intara y’amajyepfo:Icyo nabanza gukosora njye simpagarariye RMC uyihagarariye ni mufti wu Rwanda,

Njye ndi umuyobozi wa baislamu muntara y’Amajyepfo.

 

Ingenzi: Aha niho ngirengo umpe amakuru

 

Imam w’intara y’amajyepfo;Ayo makuru yumvikanye mukarere ka huye aho umuyobozi unyungirije witwa hamdan hari Ibyo batumvikanyeho na Imam wa karere ka huye witwa Shekhe rubona muhamedi,Amakuru meza wayahabwa na Rubona naguha telNaho njye sinteza ibibazo ahubwo ndi mubabicyemura.

 

Ingenzi: Waduha ishusho y’ikibazo kiri hagati yabo ?Niba ntabanga ririmo Rubona na Hamudan ibyabo bihagaze gute?

 

Imam w’intara y’amajyepfo:Bivugwako Rubona muhamedi ariwe uyobora Islamu mukarere ka huye yatanze ibwiriza ryo gusaruza amafranga yogushyigikira igikorwa kizabira mu Rwanda tariki ya 7/5 ibyo bikaba byari ibwiriza rya mufti wurwanda hanyuma amakuru atugeraho akavugako hamdani hari abayobozi bimisigiti yabujeje kubahiriza icyo gikorwa. Rubona amubajije niba aribyo undi amusubiza amubwirako amwiyamye kd atagomba kongera kumubaza ubusa. Bihera aho bavugana amagambo atarimeza nubu turacyabikurikirana ngo tubahuze tumenye ibyabo muburwo buhamye

 

Ingenzi: Nonese kuki uvugwa mu kibazo ubona biterwa n’iki?ese hagati yabo bombi umenye ikibazo wagikemuye gute?

 

Imam w’intara y’amajyepfo;Bose narabavugishije buriwese ambwira ibinyuranye nubyundi niyompamvu nakubwiyeko turigushaka kubahuza tukabumva tuzamenya uvuga ukuriNjye kuba mvugwamo buriya ni iyo odio kuko ninjye wariwayitanze mbabwirako bagomba kubahiriza ibwiriza rya nyakubahwa mufti w’uRwanda.

Nyuma yaha ntakirakorwa kuko Imam w’Akarere ka Huye Sheikh Rubona aracyayoboza abaslamu igitugu ndetse n’iterabwoba. Twongeye kubaza Sheikh Rubona ntiyashbiza we ngo yigererayo ni mwana cyama bikaba ariyo mpamvu atubaha inzego zimukuriye murwego rw’idini ndetse nizo mu karere ka Huye ahereye kuri Meya.

Twongeye kubaza Sheikh Rubona ntiyagira icyo asubiza

Har’amakuru akuvugwaho ko wafashe Sheikh Mustafa Rusingizandekwe wahagarutswe n’Umuyobozi mukuru wa RMC mu Rwanda Mufti mu nshingano zose zigendanye n’idini ya Islam.Amakuru atugeraho avugako ngo wabirenzeho murakomeza murakorana kugeza naho mukwezi kwa Ramdhan yatanze iftari atarabyemerewe,kugeza no kujya kuyitanga muri Gereza, kongeraho umusigiti wubatswe na Sheikh Mustafa Rusingizandekwe bivugwako arukwigomeka urabivugaho iki?Andi makuru ava mu bayislamu mu karere ka Huye uyobora biravugwako hari ba Imam bahagaritswe kubera imiyoborere yawe itari myiza nk’uwari Imam wa Rusatira, Kinkanga na Mbazi byo urabivugaho iki twagirengo mugire icyo mubitangazaho? Twagirengo uduhe ishusho igendanye n’Umwarabukazi wubatse umusigiti mu murenge wa Kinazi bakaza kuwuhagarika.Twagirengo mugire icyo mutangaza ku bantu yakoresheje aribo bari barahawe amafaranga n’Umwarabu batari mubuyobozi bikavugwako baba barafunguye Konti zabo zitari iza RMC?mu makuru ava mu karere ka Huye ngo wandikiye Njyanama urega Meya Sebutege Ange ibi ubona ntangaruka mbi zizagira hagati ya RMC n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye?bamwe mu bayislamu bo mu karere ka Huye bavugako wowe na mwene wanyu visi Imam wawe witwa Babu muvugwaho ko amafaranga yo gusezeranya (kunga indowa) muyanyereza ibyo urabivugaho iki?ko wowe na visi wawe muvugwaho kuyobora RMC mutaba mu karere ka Huye wumva atari imiyoborere mibi nabyo ugire icyo ubitangazaho?bamwe mu bayislamu badutangarijeko bandikiye Mufti w’u Rwanda kukweguza urabyakira gute?uzegura wubahe ahuyobora n’abakuyobora cyangwa uzagana izindi nzego?

Andi makuru akomeje kuvugwa kuri sheikh Rubona nay’uko Serieux na Maman Hirwa Madamu wa Kasiyusi bakoraga ku kigo cya Ashakirina Academy i Nyanza cya Sheikh Kabiriti kur’ubu bafunze ,kandi Sheikh Rubona bivugwa ko yabigizemo uruhare abashinja kunyereza umutungo.Amakuru ava i Mugandamure ngo Sheikh Rubona arashaka kubasimbura kuko nawe niho akora cyane ko ngo hari nabo yabwiyeko bazabonamo akazi.Abareberera RMC nimwe muhanzwe amaso.

Ubwanditsi

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *