Umutungo wa Laterite uteje ikibazo mu murenge wa Mageragere ho mu mujyi wa Kigali kuko harabashaka kuwukoresha binyuranije n’amategeko.

Inkuru yabaye kimomo mu murenge wa Mageragere ko harahabonetse itaka rya Laterite rimwe rifashishwa hakorwa umuhanda uzajyamo kaburimbo.Abantu batandukanye ntibari guhuza ku kibazo.Isambu ya Dusabe Therese iteje ikibazo cyane ko hariho abashaka ko iryo taka ryakoreshwa ryishyuye niba haribyo yishyuzwa bigendanye na jenoside yakorewe abatutsi bigashyirwa mu.kigega cya leta kizatanga indishyi.Irindi tsinda rirashaka kwitwikira Ibuka bakigabiza uwo mutungo amafaranga bakayatwara n’ubwo bwishyu buvugwa bukazaburiramo.Bamwe mubarokotse twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,bagize bati”Twebwe nk’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Mageragere twifuza ko aritwebwe twagira uruhare mubigendanye no kwishyurwa imitungo yacu yangiritse,ariko igitangaje n’uko batugira ikiraro munyungu zabo.Kuki abarokotse badakunda guhuza n’ababahagarariye murwego rwa Ibuka? Isesengura n’uko kenshi harebwa inyungu z’ubuyobozi bwuyoboye ntiharebwe ubwuyobowe.Aha niho haza ikibazo cyo ku isambu ya Dusabe Therese iri mu kagali ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere,Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Ubwo twari mu murenge wa Mageragere bamwe mubarokotse bagomba guhabwa indishyi mubyabo byangijwe tuganira banzeko twatangaza amazina yabo,ariko bagize bati”Twebwe hariho abaje kudushaka ngo dutambamire imitungo ya Dusabe Therese kuko hariho umushinga ugiye gukuramo Laterite yishyuwe miliyoni hafi ijana none mwe nk’abacitse ku icumu mubihagurukire.Icyatubabaje n’uko ibi batubwira hariho amakuru twumvise ko babihaye abana be,nyuma ngo barongera barabibambura.Undi ati”Ubuse igihe gishize niho bibutseko tugomba kubona indishyi?Ubwo twageragezaga abo munzego zitandukanye ku kibazo cyo kwishyura abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Mageragere hagurishijwe Laterite mu isambu ya Dusabe Therese babihunze.

Rubingisa Meya w’Umujyi wa Kigali (, photo archives)

Ubu hategerejwe kureba uko ubutaka bwa muntu bukoreshwa,no kureba uko urubanza rwaregewemo indishyi zo muri Gacaca uko rwagennye ubwishyu.Uwo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyarugenge nawe yanze ko twatangaza amazina ye,ariko yambwiyeko batangiye gukurikirana iki kibazo kugirengo gihabwe umuti uhamye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *