Gasabo,Jali: Barakataje mu gutera ingabo mu bitugu abubaka mu buryo butemewe bangiza ibidukikije bagateza inkangu n’ibiza.

Leta y’ U Rwanda yafashe ingamba inashyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu rwego rwo guhangana na bubaka mu kajagari bakangiza ibishanga ndetse n’imigezi,bakaba banashyira ubuzima bwabo mu kaga, bigendana no guteza ibiza.
Imigezi yakunze kugarukwaho Ko igenda yangizwa ni bikorwa byamuntu harimo umugezi wa Nyabugogo na Yanza yo mu mugi wa Kigali.
Hakunzwe kugaruka mu majwi cyane ko inzego zibanze zigira uruhare runini mu gutiza umurindi no gutera ingabo mu bitugu zihishira abagiza amategeko bigendana no kurya ruswa ziganisha mu inyungu zabo bwite.
Ku mugezi wa Yanza mu kagali ka Nyaburiba umurenge wa Jali nanubu haracyagaragara imyubakire isatira umugezi wa Yanza ababikurikiranira hafi bavuga Ko biterwa ahanini n’ubuyobozi bw’umurenge wa Jali ubifitiye uburenganzira,Nyiri ubwite Ngoboka Francois akavuga ko komando w’umurenge abizi ndetse na Gitifu ngo subwambere yaba ahuye nabo.

 

Ngoboka François ariyasi Kazehe ( photo Ingenzinyayo).

Aha kwa Ngoboka François hanavugwa ibagiro rw’ingurube ndetse ni soko ry’inyama zayo Cyane ,hari kandi ikibuga cy’imikino ya mahirwe (ikiryabsrezi) ndetse n’urusimbi kubaba bamaze guhaga iyo ruhungu mukiza (akabenzi) ibi bigateza urugomo.
Abajijwe ku byo kubagira murugo Ngoboka François we ati”veterineri w’umurenge arabizi kuko we n’ubuyobozi Bw’umurenge burabizi.”

Mugushaka kumenya icyo uwo Ngoboka François ariyasi Kazehe yita Imana ya mahirwe ye ,twahamagaye kuri tel,Olive Ingabire ,umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Jali
Atubwira ko ari munama ariko mubutumwa bwo kuri whatsapp ati:”Mwiriwe neza. Nta bagiro dufite mu Murenge wacu wa Jali, abacuruza inyama bazirangura Nyabuhogo/Oprovia. Habaye rero hari ukora ibinyuranyije n’ayo mabwiriza yabibazwa kugiti cye, kuko ibyo yaba akora ntibyemewe.
Kubirebana na NGOBOKA François turakurikirana aho akura izo nyama, nawe abibazwe.”

Kubindi byo kuba hari ubufatanye no gutera ingabo mu bitugu Francois Ngo hubakwe ku nkengero z’umugezi wa Yanza ,no kuba hakinirwa urusimbi ni biryabarezi no kuba Bamwe mubo bakorana bagira uruhare nka ekipe mu gufasha Ngoboka kwigira akaraha Kajyahe
Ntacyo yabivuzeho,

Olive Ingabire ,umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Jali

Ibibazo bikuru by’ibidukikije ni ibijyanye n’ingaruka ziterwa n’ ubwiyongere bw’abaturage ugereranyije n’umutungo kamere nk’ubutaka, amazi, ibimera n’inyamaswa n’indi mitungo utimukanwa , Ibi bigaragazwa cyane n’iyangirika ry’ubutaka, isuri, igabanuka ry’uburumbuke bw’ubutaka, itemwa ry’amashyamba, iyangirika ry’ahantu hahehereye, gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima no guhumana kw’ikirere n’ukw’ibidukikije.
Inkuru irakomeza

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *