Uwamahoro Claudette ufungiwe muri Gereza ya Mageragere arasaba kurenganurwa agasubira mu muryango we kuko icyaha yahamijwe atacyemera.

Urujya n’uruza rw’ibibazo biganisha mwene mu ntu mukaga bikomeje kwiyongera rubanda rwagiseseka na ryategeko ribagenerwa ntibarimenge cyangwa ngo barimenyeshwe.Gukora icyaha ni kimwe kucyemera nikindi,kugihanirwa munzira iboneye itanga ubutabera ntacyo biba bitwaye.Inkuru yacu turayikura mu mpande eshatu ku kibazo kigendanye n’ifungwa n’igifungo byahawe Uwamahoro Claudette.Uruhande rwa mbere nurwo aho yaratuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali bumvise ko Uwamahoro Claudette yafatanywe urumogi.Uruhande rwa kabili rwo turarukesha abacungagereza bo kuri Gereza ya Mageragere .Urundi ruhande tukarukura mubafunguwe bagasiga Uwamahoro Claudette muri Gereza. Abaturanyi ba Uwamahoro Claudette baganira n’itangazamakuru badutangarijeko bacyumva ko yafashwe ,kandi agafatanwa urumogi baratabgaye cyane ko hari mugihe cya Guma murugo kuko COVID-19 yari yugarije isi.Bakomeje bagira bati”Twebwe twiteguye gukora inyandiko igaragaza akarengane kakorewe Uwamahoro cyane ko yagambaniwe kubera kgushukwa no kwizera inzego runaka zamufashe zimwizeza ko ntakibazo kirimo akaba yarakatiwe imyaka myinshi mugihe afite uburwayi budakira.Uruhande rugizwe n’abacungagereza nabo tuganira banzeko hatangazwa amazina yabo kubera umutekano wabo, ariko bagize bati”dukurikije ko itegeko ryemerera ukurikiranyweho icyaha kuburana afite umwunganizi mu mategeko Uwamahoro Claudette akiburanira ntawe afite niyo mpamvu yahaminwe igifungo kiremereye,kuko yaguye mu mutego ngo emera icyaha urababarirwa cyane Uwamahoro Claudette atari umuturage ujijukiwe no kuburana.Aba bacungagereza bakomeje badutangariza ko Uwamahoro Claudette akeneye ubufasha bwo kuburana murukiko rukuru kuko yakatiwe n’urukiko rwisumbuye.Uruhande rwabari bafunganywe nu Uwamahoro Claudette bakaza kurangiza Ibihano tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.

Uwamahoro Claudette usaba kurenganurwa (photo archives)
Uwamahoro Claudette usaba kurenganurwa (photo archives)

Umwe k’uwundi badutangarije Uwamahoro Claudette yarenganye cyane ko no mu ibazwa rye yerekanye uburyo urumogi atarurwe ,ariko ntibyahabwa agaciro kuko uwashakishwaga atarafashwe.Bose bahurije ku ijambo ryo kuba Uwamahoro Claudette yarafashwe yizezwa ko ntakibazo,nyuma akizezwa kwemera bikarangira afunzwe.Inzego z’ubutabera zahagurukiye ibiyobyabwenge cyane urumogi kugeza naho ruhawe icyaha cya burundu kurufatanywe.Hariho ababyumvise barabireka hari abinangiye.Uwamahoro Claudette we ngo mu idosiye hagaragara ko yafatanywe udupfunyika 190.Mu iburanisha no mu isomerwa hemejwe udupfunyika 36 urukiko rwemeza ko rugomba gutwikwa.

Dr Nteziryayo (Perezida w’urukiko rw’ikirenga (photo archives)

Aha niho hava ikibazo cy’uko Uwamahoro Claudette yarenganye cyane ko udupfunyika 154 tuterekanwa aho twarengeye.Abanyamategeko twaganiriye nabo basanga mu idosiye iregwamo Uwamahoro Claudette harimo ikibazo niba yarafashwe akekwaho udupfunyika 190 mu iburana hakagaragazwa utugera kuri 36 urundi twagiyehe?Ntawushyigikira ko urumogi rwacuruzwa kuko rwica ubuzima bwa bene gihugu,ariko no kuba rwaba ikiraro cy’uko bamwe barwitwikira bakarenganya abandi zimwe mu nzego zibigizemo uruhare ntaho twaba tujya.Mugihe rero Uwamahoro Claudette akomeje kuba afunzwe we arasaba ko yahabwa ubutabera kuko yarenganye kuko yiburaniye ntamenye itegeko rimurengera.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *