Itorero ry’ADEPR bikomeje kudogera Rev Nsanzurwimo yongeye guhabwamo icyubahiro na Rev Ndayizeye Isaie ukomeje kwirukanamo Abapasiteri inzego zireberera.

Ibijya gushya birashyuha,ibijya gucika bica amarenga.Ubu noneho ibanga rya Ndayizeye Isaie wagabiwe itorero ry’ADEPR ryagiye hanze umunsi atumiza Abasaza bari mukiruhuko akababwira amagambo yabakomerekeje azanamo ko,cyangwa avugako Rev Nsanzurwimo nawe atavuga muri ADEPR.Bizwiko,bivugwako Nsanzurwimo yarafite itorero ry’ADEPR kugeza 1994 binazwiko yakatiwe n’inkiko ahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.Ingoma ya Rev Usabwimana Samuel ijya kuvaho yazize ko umugore we yahuye n’uwa Nsanzurwimo mugihugu cy’Ububiligi.Ingoma ya Sibomana nayo yakoreshejwe na Nsanzurwimo iba irangiriye muri Gereza.Ingoma ya Karuranga Ephrem nayo yagiye guhura na Nsanzurwimo iba irahirimye.Benshi mubumvise Ndayizeye Isaie avugako Nsanzurwimo na Samuel badahabwa ijambo muri ADEPR barumiwe bagira bati”Kuki Ndayizeye Isaie azanye Nsanzurwimo wakatiwe n’inkiko ahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi akaba atakibazwa?abandi bati”ese yaba ariyo mpamvu Ndayizeye Isaie yirukanye Abapasiteri benshi ashingiye ku nkomoko zabo?Aha niho haza kwibaza kuvyitwa imiyoborere myiza iragijwe Kayitesi Usta muri RGB,hakibazwa niba we cyangwa abamuragije imiyoborere y’igihugu ko muri ADEPR bikomeje gucikamo kabili.Abandi bati”Ndayizeye Isaie yahindutse umwidishyi kuko yaciye abasaza none uruhu rw’inyamaswa yambaye rutaruma rwamwumiyeho abuzukwagira arabiyanbaza.Abakuru bazi uko Umwami w’umusore w’umwidishyi yimitswe akica buri musaza wese.Mwibukeko hari uwagiye guhisha se irunaka.Umwami w’ubwidishyi mugihe yavugaga ati”uruhu rurumye bidishyi”nabo bati”uruhu rurumye mu idishyi”Ubu rero ababonye Ndayizeye Isaie atumiza Abapasiteri b’abasaza barimo Ruyenzi ,Kalisa,Butera na Joseph bakagirana ikiganiro kugeza ubwo bamaganye igitugu cye,kugeza ubwo Ndayizeye ubwe yabasabaga guceceka akababwira ko na Nsanzurwimo nta jambo akigira muri ADEPR barumiwe.Ruyenzi yabwiye Ndayizeye ati”ukubiswe ingumi yananirwa gutaka.

Ndayizeye Isaie ijambo Nsanzurwimo rimukozeho (photo archives)

Aha Ndayizeye ntacyo yasubije.Buri wese wari watumiwe agahabwa ijambo icyo yabwiye Ndayizeye ntagisubizo yamuhaye.Umwe mubasaza wari mukiganiro na Ndayizeye tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera ko haribyo yabemereye ,yagize ati”Ndayizeye afite ikibazo gikomeye gishingiye ku ivangura rihanitse kandi twandikiye inzego zitandukanye,ariko aho kwikosora ararushaho gukora icyo nakwita iyicarubozo.ingenzi Ndayizeye abatumira yaragamije iki?uretse iki kiganiro mwagiranye akaba umwanya wo kumubaza umwanzuro wabaye uwuhe? Pasiteri urebye ntacyagezweho kuko Ndayizeye we yifitiye intimba ya mwene wabo Nsanzurwimo utakigira ijambo muri ADEPR,ikindi Ndayizeye arahubuka akora amakosa niwe muntu uyoboye ADEPR wasuzuguritse.ingenzi waduha ingero zuko ahubuka n’uko asuzuguritse? Pasiteri icyambere cye cyo guhubuka naho yirukana Abapasiteri akabambura inshingano kandi ubupasiteri n’umuhamagaro ntawubwambura undi,gusuzugurika ninkaho Rev Theoneste Ntakirukimana yamwandikiye ibaruwa imuca,kongeraho ibaruwa yandikiwe na Rev Karangwa John imweguza.Ibi byerekanye ko asuzuguritse.ingenzi ko kuva 2012 muri ADEPR habayemo intambara ubona zizashira gute? Pasiteri icyarangiza ibibazo nuko FPR yabiha umurongo kuko uzamo wese aza avugako ariyo imutumye,nkibaza nti niba FPR yaratumye Ndayizeye akayikorera amakosa we na Kayitesi Usta wamwimitse ntibarenano opozisiyo .Aha ndabivugirako Ndayizeye abo yirukanye cyangwa abo atoteza nabo n’abanyamuryango ba FPR,bityo rero Gasamagera Wellarars natabare.Ubu uko twari mukiganiro na Ndayizeye twasanze tugomba kwandikira Gasamagera Wellarars kugirengo dusubizwe ibyo Ndayizeye yatwambuye.ingenzi dusoza n’iki watangariza ADEPR uyiha impanuro? Pasiteri icyo nabwira bene data dusangiye ADEPR bicika intege Imana igiye kwigizayo Ndayizeye ,kuko n’umuvugabutumwa yabimubwiriye murusengero rwa Nyarugenge.Bicika intege nibashikame basenge.Ndayizeye we ntashobora gusubiza itangazamakuru iteka tugerageza kumubaza akanga kuvuga kubimuvugwaho.Uko bucya niko bikomeza kuba bibi mu itorero ry’ADEPR .Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *