Mur’ibibihe by’imvura benshi mubanyarwanda barasabwa guhagurukira kurwanya indwara ya Maraliya

Ministeri y’ubuzima ibinyujije muri RBC iteka bakangurira buri wese ko agomba kurwanya indwara ya Maraliya.Imyaka igiye gushira ari myinshi hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira indwara ya Maraliya kuko icyaduka mu Rwanda yagiye yica benshi bakabyita amarozi.Imyaka yo hambere Ministeri y’ubuzima cyangwa y’ubuvuzi bafataga ingamba bishingiye k’ubukangurambaga kuri buri mu nyarwanda wese kurwanya indwara ya Maraliya.Abahanga muby’ubuvuzi batangazako indwara ya Maraliya yatangiye kurwanywa hakiriho Nyakwigendera Ministri w’ubuzima Dr Muganza.Ingamba zafashwe kwari ugutema ibihuru byegereye buri rugo no gusiba ibiziba byose .Leta yakomeje ingamba zo kurwanya indwara ya Maraliya,kugeza ubwo hakoreshejwe uburyo bwo gukoresha inzitiramubu ziteye umuti igashyirwa kuri buriri bwa buri wese.Twaje gukora urugendo rugana mu karere ka Gisagara ku bitaro bya Kibilizi.Ubwo twahageraga twasanze har’abarwayi bavugako barwaye indwara ya Maraliya.Abo twabanje kuganira n’abakora nk’abajyanama b’ubuzima cyane ko aribo bahuza umurwayi no kwa muganga.Umurwayi witwa Mugemanyi aganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com twatangiriye ku kibazo cy’ukuntu yamenye indwara arwaye n’uko yageze kwa muganga.Mugemanyi ati”maze iminsi nk’ine ndwaye nabanje kujya kureba umujyanama w’ubuzima ,nyuma nkomeje kumva byanga niko kuza kwa muganga.ingenzi ubuse wavuwe? Mugemanyi navuwe nabanje gusuzumwa nahawe imiti kuko mfite ubwisungane mukwivuza(mutuelle de sante? ingenzi ko har’igihe inzego zitandukanye zitanga ubujyanama bwo kwirinda Maraliya mwebwe aho mutuye barabibabwiye? Mugemanyi iteka duhabwa amabwiriza yo kwirinda Maraliya,ariko kubera duturiye ibishanga n’amashyamba ntiwahunga umubu utera Maraliya.Umuganga wo kubitaro bya Kibirizi tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati”Akarere ka Gisagara kabamo indwara ya Maraliya cyane kuko kabamo ibishanga byinshi kandi bibika ibiziba nabyo bikabika umubu utera Maraliya iyo urumye umuntu.ingenzi ingamba mufata nizihe ngo mukumire indwara ya Maraliya?Umuganga twe dufatanije n’abajyanama b’ubuzima kuva mu mudugudu kongeraho inzego zibanze dutanga inama zo gutema ibihuru byegereye buri rugo,kongeraho kurara munzitiramubu,kandi iteye umuti.Bityo tugakangurira buri mujyanama w’ubuzima kwihutira kugeza uketsweho indwara ya Maraliya kumugeza kwa muganga.Mugihe rero igihe cy’imvura cyatangiye buri wese biramureba ko kurwanya Maraliya ar’inshingano ze.

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *