Itorero ry’ADEPR:Rev Ndayizeye Isaie yinjije ikizira ahera ahabwa ituro n’abatinganyi arira k’umuziro wa Gikiristu

Ubeshya iminsi ,ariko ntubeshya umunsi.Ugaragirwa gitware ugabirwa wakurwaho ibyar’impundu bigahinduka induru.Ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com na ingenzi tv tuje kubereka cyangwa kubagezaho amakuru yo mu itorero ry’ADEPR riri mumanga ya Gipagani kubera kurigabira Ndayizeye Isaie .Tuberekeko igihe ariki cyo kwirukana Ndayizeye Isaie nabo bakorana kuko bahawe inkoni ya Gishumba kandi batayikwiye.Inkuru iyo ikozwe hari benshi bibaza niba Ndayizeye Isaie yubaha ijambo ry’Imana,abandi bakibaza niba asoma Bibiliya.

Sindayiheba Phanuel perezida w'inama y'ubutegetsi muri ADEPR (photo archives)
Sindayiheba Phanuel perezida w’inama y’ubutegetsi muri ADEPR (photo archives)

Isesengura ryimbitse ryerekanako impamvu yatumye muri ADEPR himikwamo akarengane byaratewe n’uko Perezida w’inama y’ubutegetsi Sindayiheba Phanuel ari mwene wabo na Ndayizeye Isaie.Iki kikaba cyaratsnzemo icyuho cyo kubakamo iteme ry’akarengane ko kurenganya Abapasiteri n’abakozi.Iki kikaba aricyo cyatumye Ndayizeye Isaie agabirwa ituro n’abatinganyi ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge ahazwi mu Gakinjiro.Amakuru ava mubari batumijwe na Ndayizeye Isaie ,kongeraho inshuti ze nuko ngo ikipe y’abatinganyi yageze mu Rwanda ije gushaka abayoboke.Ubwo bazengurukaga hose babura abo baha amafaranga kugirengo bifotozanye bazereke bene wabo ko ifaranga ryakoze akazi.Abakomisiyoneri bashatse Ndayizeye Isaie bamwumvisha ko hariho ikipe y’abatinganyi ishaka aho yabona abaturage bakifotozanya.Ndayizeye abarabemereye no murusengero rw’ADEPR.Icyatunguranye nuko abazungu bahise bazamura idarapo rya gitinganyi abenera Yesu basengera muri ADEPR induru bayiha umunwa.Inkuru ikimara kuba kimomo Ndayizeye yashatse gutera ubwoba itangazamakuru ngo ridatangaza ko yinjije ikizira ahera.Ndayizeye yisamye yasandaye cyane ko yaje kwegera umutinganyikazi amwigisha ibyo aza kuvuga ashyiraho n’usemura mu kinyarwanda. Perezida w’inama y’ubutegetsi muri ADEPR dore we uko abibona.

Ingenzi:

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com har’amakuru bwagirengo bubabaze avugwa mu itorero ry”ADEPR mubereye abayobozi.Inkuru ya mbere niyavuzweko Rev Ndayizeye Isaie yazanye abatinganyi murusengero rw’ADEPR ruherereye mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge,Umurenge wa Nyarugenge,ahazwi mu Gakinjiro.
Indi nkuru niyirukanwa ry’Abapasiteri?
Indi nkuru niy’imanza zugarije ADEPR kandi n’ubu Ndayizeye Isaie akaba akirukana? Amakuru akaba avugako wagiye ugezwaho ibibazo ntiwagira na kimwe ukemura? twagirengo mugire icyo mubitangazaho.

Phanuel Sindayiheba:

Urakoze ku butumwa bwawe. Urihangana kandi kuko bwasanze ndi mu nama.
Itorero ADEPR twemera kandi tukizera Bibiliya, Ijambo ryahumetswe n’Imana. Mu Ijambo ry’Imana dusanga ko Imana yanga icyaha n’igisa nacyo urunuka by’umwihariko mu gitabo cy’Itangiriro 19:1-29 Imana yahannye ab’I Sodoma na Gomora kubera icyaha cy’ubutinganyi. Ntabwo rero twajya hanze y’ibyo twemera kandi dukomora mu Ijambo ry’Imana. Nk’Itorero ADEPR, ntitwemera kandi ntidushyigikira na gato ubutinganyi kuko ni icyaha mu maso y’Imana.
Ibi kandi birashimangirwa n’ibisobanuro byatanzwe na Rev Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR ku mbuga nkoranyambga n’ibinyamakuru bitandukanye mushobora gukurikira. Kuri ibi kandi ndabasaba kureba video record mbasangije umudamu ( mwavuze ko yagaragaje ubutinganyi) yakoze ahamya Kwizera kwe muri Kristo Yesu, akuraho urujijo ku bantu bose babonye iyo video mwahereyeho muduha ubu butumwa.
Ku bijyanye n’abakozi b’Itorero, uko bashyirwa mu nshingano, n’uko bazivamo byose bigenwa n’amategeko y’Itorero kimwe n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Ibibazo bitandukanye wavuze mu butumwa bwawe, byashyikirijwe inzego bireba, ni byiza ko buri wese bireba yegera urwego rushinzwe abakozi rumuhe amakuru ajyanye n’ikibazo cye. Ibyaba biri mu nkiko ni byiza gutegereza icyo inzego zibishinzwe zizagena nk’uko amategeko abiteganya.
Mu rugendo rw’iterambere n’impinduka ntabwo ibibazo byose byakemurirwa rimwe, ariko uko igihe n’ubushobozi biboneka, turizera ko Itorero ADEPR rizakomeza kugera ku ntego nziza yo guhindura abantu binyuze mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo n’ibikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere by’abakristo n’abanyarwanda muri rusange.
Byaba byiza mwegereye ibiro by’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR kugira ngo murusheho kubona amakuru ajyanye n’Itorero ADEPR.Mugire amahoro

Ingenzi:

Itorero ry’ADEPR kuva ryahabwa Ndayizeye ririmo ibibazo byinshi mwe mubitekerezaho iki?iki gihombo kivugwa mu itorero kizabazwande?
Amakuru yukucy’ubutinganyi byiravugaako ngo Ndayizeye yakoze amayeri yo kubihindura kandi abakiristu bababajwe nuko idarapo ryinjiyemo murusengero noneho duhe ishusho y’uburyo umugore washimashimaga Ndayizeye murusengero azongera kujya k’uruhimbi kwigisha?

Phanuel Sindayiheba:

Urakoze cyane,
Nkuko nabivuze nsoza ubutumwa bubanza, nta muryango, Itorero cyangwa Igihugu babura ibibazo ahubwo igikomeye ni ingamba n’uburyo bushyirwaho bwo gukemura ibyo bibazo. Byose rero ni urugendo rusaba ubwitange, kwihangana, kwakira impinduka no kuziharanira.
Mu bihe bitandukanye, Itorero ADEPR ryanyuze mu bibazo kandi tukiri mu isi ntibyabura kubaho. Igikomeye nkuko nabivuze ni ubushake n’ingamba zo kubikemura. Wifuje kumenya mu buryo burambuye ibikorwa bimaze gukorwa, imbogamizi n’ingamba (short and long term strategies) ziriho wakwegera ubunyamabanga bw’Itorero ukabona raporo z’ibikorwa, n’iteganyabikorwa bijyana nabyo.
Rimwe mu mahame akomeye y’Itorero ADEPR harimo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Ibi rero bireba buri wese kuko Ijambo ry’Imana ridusaba kuba ibisonga byiza. (Good stewards).
Intego nkuru y’Itorero ADEPR ni ukugeza abantu kuri Kristo Yesu binyuze mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo n’ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza, aha hari byinshi byagezweho dushimira Imana, cyakora urugendo rurakomeje. Ndagusaba na none kwegera ubuyobozi ubone uko iyi ntego igenda igerwaho uko imyaka ikurikirana.
Mu ngamba nyinshi zafashwe harimo gukoresha neza no kubungabunga umutungo w’Itorero binyuze mu buryo bunoze bw’icungamutungo, kwishyura imyenda itandukanye Itorero ADEPR ryari rifite, kongerera agaciro ibikorwa by’Itorero no kunoza imicungire yabyo ndetse n’abakozi,…..
Ibindi mwagaragaje musoza ubutumwa bwanyu, nabasaba kongera gusoma neza ibyo nabasangije mu butumwa bubanza cyane mu gika cya mbere n’icya kabiri.
Murakoze

Ingenzi:

Muyobozi ndagushimiye ko wampaye ikiganiro naho Ndayizeye we ntajya abikora bikaba bishyira itorero mu kaga

Ikibazo cy’interamatsiko mwe nk’abayoboro Inama Nkuru y’itorero ry’ADEPR musanga Ndayizeye isaie kwirukana Abapasiteri abiterwa n’iki?ese iyo murebye ibaruwa yanditswe na Rev Ntakirukimana Thenoste ica Ndayizeye niyo Rev Karangwa John yanditse yeguza Rev Ndayizeye musanga ziganisha he itorero ry’ADEPR mukuriye?

Mugihe Ndayizeye ahunga kuganira n’itangazamakuru twaganiriye na Tharcisse Ndayishimiye ushinzwe ivugabutumwa mu itorero ry’ADEPR.

Tharcisse ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR (photo archives)
Tharcisse ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR (photo archives)

Ingenzi:

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com bwagirengo bubabaze nkabashinzwe ivugabutumwa mu itorero ry’ADEPR aho haje abatinganyi murusengero rw’ADEPR ruherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro mwe nkabakuriye ivugabutumwa mwabyakiriye gute?

Tharcisse :

ewe nanjye byumvise mu binyamakuru ariko umushumba Mukuru amaze kubisobanura buriya twaba dufashe biriya. Merci

Ingenzi:

Niba ntabanga ririmo ADEPR yaba ngo yaba igiye guha abatinganyi umwanya munsengero zayo?ese mwebwe murafata izihe ngamba?

Tharcisse:

Uwo ni WA muzungu wazunguzaga igitambaro

Urumva rero ko ataribyo na busa

Ingenzi:

Abakiristu baragira bati”kuki ubundi uyu yashyizemo ijambo ubutinganyi niba ubuyobozi bw’ADEPR budatite gahunda yo kubwinjiza?

Ndayizeye Isaie uyobora ADEPR (photo archives)
Ndayizeye Isaie uyobora ADEPR (photo archives)

Ndayizeye Isaie akigabirwa ADEPR yakoze amakosa adakwiye mu Rwanda.Kuba yarirukanye Abapasiteri n’abakozi,kuba yaravuzeko acuye Abapasiteri nabo kugeza ubwo Rev Theoneste Ntakirukimana amwandikiye amuca.Ibi byerekanye ko ADEPR igeze aharindimuka inzego nizidatabara.Inkuru y’ubutaha turabereka uko ikipe y’abatinganyi yakiriwe kuva ku kibuga mpuzamahanga Kanombe kugeza binjira murusengero rw’ADEPR ruherereye mu karere ka Nyarugenge.Abayobozi bakingiye ikibaba Ndayizeye nabo tuzabagaragaza umwe k’uwundi n’uruhare rwe.Mugihe Ndayizeye Isaie akomeje kuganisha ADEPR mu nkiko kubera imanza z’urudaca inzego zabihagurukiye.Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu na RGB nibo bategerejweho umwanzuro.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *