Ubugambanyi bwa Rukundo Patrick waruhagarariye inyungu z’ikipe y’APR fc muya Rayon sports bwatahuwe ahita yeguzwa k’ubuyobozi

Rayon sports ibaho munzira zitandukanye,ariko buri mukunzi wayo ayifuriza ibyiza birimo intsinzi.Hashize imyaka myinshi kuva ku ngoma ya Gacinya Denys ayobora ikipe ya Rayon sports ko Rukundo Patrick ar’umugambanyi ,ariko mukarimi gatyaye bikarangira.Ubwo ikipe ya Rayon sports yaguraga umukinnyi Mukunzi Yannick nibwo benshi bavuzeko Rukundo Patrick yahawe akazi na Kalisa Adolphe Cammarade ko kumenya aho ikipe ya Rayon sports yajyanye uwo mukinnyi.Rukundo Patrick yongeye kuvugwa igihe we na Mupenzi Eto bakoranye na Muhirwa Fred basenya Rayon sports 2019 .

Rukundo Patrick akibeshya ko akunda Rayon sports
Rukundo Patrick akibeshya ko akunda Rayon sports

Uko babiteguye Rukundo Patrick akimara guhuza na Eto Mupenzi ubu ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye babanje kwegera Muhirwa Fred birukana Niyonzima Olivier Sef baza gukurikizaho Manzi Thierry.Aha rero niho herekana uko Rukundo Patrick yarahagarariye inyungu z’ikipe y’APR fc muya Rayon sports.Umukinnyi Mutsinzi Ange Jimmy nawe kuva mu ikipe ya Rayon sports ajya muri APR fc ni Rukundo Patrick.Imikoranire yahafi ya Rukundo Patrick na Mupenzi Eto nibyo byatumye ikipe ya Rayon sports igenda ihura n’ibibazo byinshi.Ingoma ya Munyakazi sadate mu ikipe ya Rayon sports nayo Rukundo Patrick yarayinanije.Ingoma ya Fidel Uwayezu yo Rukundo Patrick yari yatorewe gukemura Impaka kandi ariwe uziteza.Igenda ry’abakinnyi munzira zitunguranye byabaga byakozwe na Rukundo Patrick kugirengo ikipe y’APR fc ibone intsinzi.Amakuru ava mu ikipe ya Rayon sports ahamyako izi nshuro itsinzemo APR fc zateguwe Rukundo Patrick atabizi.

Rukundo Patrick mu mwambaro w'ikipe y'APR FC
Rukundo Patrick mu mwambaro w’ikipe y’APR FC

Kuki Rukundo Patrick yanditse ibaruwa yegura? Isesengura ryerekanyeko igihe cyari kigeze ngo urumamfu ruve muburo.Isesengura kuba Rukundo Patrick yaratinyutse kwambara umwenda w’ikipe y’APR fc byerekanyeko igihe cyo kwihisha muri Rayon sports kirangiye.

Umusiporitifu kureba imikino yose nibyiza,ntacyo bitwaye,ariko umuyobozi k’urwego rw’igihugu ku ikipe nka Rayon sports ukambara umwambari w’ikipe ya mukeba birakabije.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba Uwayezu Fidel gusezerera Umunyamabanga kuko nawe ar’umuyovu cyane ko ariwe utanga ubutumwa bushingiye ku myiteguro.Kuba Umunyamabanga wa Rayon sports yahabwa akazi iteka itsindwa niya Kiyovu sports.Amakuru twahawe numwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports ngo bakinnye inshuro 9 Kiyovu sports ibatsinze inshuro 6 banganya 2 naho bo bayitsinda 1 kandi nabwo nuko atarahari.Rukundo Patrick akaba we yagaragaje amarangamutima ku ikipe yihebeye.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bo bati”igendere Rukundo Patrick waraduhemukiye”Abantu bakoreshwa mukubuza amakipe intsinzi mwabireka inzira zikigendwa.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *