Sikitu Jerome yashoye Kampani ya Royal cleaning Ltd mu manza none inyandiko mpimbano zimukozeho.

Mugihe Leta ikomeje gukangurira  abanyarwanda guhuriza hamwe imbaraga bashinga amakoperative cyangwa n'amakampani abateza imbere.

SIKITU Jorome[hoto archives]

Ni muri urwo rwego hashinzwe Kampani Royal cleaning Ltd,nayo itanga akazi ku bantu batandukanye .Kampani Royal cleaning Ltd imaze gushingwa buri munyamigabane yahawe inshingano Sikitu Jerome ashingwa gucunga umutungo.

Uko iminsi yagiye iza Sikitu Jerome yatangiye kunaniza bagenzi be,bityo ata inshingano.Uko iminsi yagiye yicuma ni nako Sikitu Jerome yagiye gukina Flim (Akatali amagara barahaha)Iki gihe cyose inshingano za Sikitu Jerome yarashinzwe zaje kudindira.

Sikitu Jerome yaje kugana inkiko.Abasesenguye ibikorwa bya Sikitu n'imanza ashoyemo Kampani bagize bati"ingwe ikurira umwana ikakurusha ubrakari"Sikitu Jerome yareze Royal cleaning Ltd imanza ebyeri,kongeraho urw'umugore we Mukankundiye Peteronila nawe wareze asaba indishyi.

Sikitu urubanza rumwe yaregaga ko yagurije Royal cleaning Ltd,urundi akiyerega ko yamwirukanye nta mperekeza.Urubanza rugitangira Sikitu yagaragaje amasheke yariho umukono akavugako ar'uw'umuyobozi wa Royal cleaning Ltd.Icyo gihe Sikitu yasabwe ibimenyetso abibuze asabako iyo mikono yajyanwa mu byuma bya Leta  bakayisuzuma,kuko ho ntakimenyane kibayo.

Izo nyandiko zarapimwe zerekana ko umuyobozi wa Royal cleaning Ltd atigeze asinyaho.Tariki 16werurwe 2021 imbere y'inteko iburanisha Sikitu Jerome yahawe ijambo ngo asobanure icyo yaregeye.Sikitu ati"ubu ndihano nishinganisha ningira icyo mba kizabazwe Royal cleaning Ltd kuko yandeze muri RIB.Umucamanza yahise abwira Sikitu ko icyo ataricyo kiburanwa.Royal  cleaning Ltd yabwiye urukiko ko Sikitu ariwe wiyishyuriye ikigo cya Leta bagapima imikono ikaba ariye.

Ikindi twamureze kubika inyandiko za Kampani iwe kandi bibujijwe ar'umutungo ugomba kubikwa mubiro.Sikitu aregwa ubujura bwo  bw'ubw'injiracyaha bwo kunyereza umutungo gihanishwa ingingo yo mugitabo cy'amategeko ahana ibyaha 21 y'itegeko nimero 68 /2018 ryo kuwa 30 kanama 2018 biteganya ibihano n'ibyaha muri rusange.Ndetse n'itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 kanama 2018 byerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya 10.

Aharero biramutse bihamye Sikitu Jerome yahabwa kimwe cya kabili cy'igihano giteganywa mu ngingo ya 10 ,kuko iyo ngingo irebana no kunyereza umutungo.Icyaha cy'inyandiko mpimbano kiyongera kuruhururirane rw'ibyaha Sikitu yakoreye Royal cleaning Ltd.Mu rukiko ibyo Sikitu yitaga imikino yabonye ko bitoroshye acisha makeya.Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki 30 werurwe 2021 sakumi z'umugoroba.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *