Umujyi wa Kigali:Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwimikaza ubumwe n’ubudaheranwa basabye abaturage kugira uruhare kuri buri munyarwanda wese

Mu umujyi wa Kigali ubwo hatangizwaga ukwezi k’Ubmwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa kanyinya, tariki 02 Ukwakira 2023, abitabiriye ibiganiro basabwe gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bakamagana uwashaka kongera kubagaruramo amacakubiri no kwangiza ibyagezweho.

Umukozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) Nikuze Donatien yashimye abanyarwanda bagenda basobanukirwa agaciro k’ubumwe n’ubudaheranwa

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) Nikuze Donatien yashimye abanyarwanda bagenda basobanukirwa agaciro k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abo binyuze mu biganiro bitandukanye asaba abataratera intambwe igana imbere ngo basenyere umugozi umwe nk’abandi ko bagomba guhindura imyumvire muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati:” Muri uku kwezi kwahariwe kuzirikana k’Ubumwe n’Ubudaheranwa buri muturage agomba kumva ko kugira igihugu cyiza, kugira igihugu gitekanye nabo babifitemo inyungu, bityo bagomba gusenyera umugozi umwe bakirinda ibisenya ibyagezweho , uko byagenda kose igihugu twubaka ni icyacu, ni icy’abazadukomokaho rero mu sigasire Ubumwe bwacu mwirinde icyadusubiza inyuma.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza mu gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’ubudaheranwa yagejeje ubutumwa kubitabiriye umuhango bwibanda kuri gahunda yo kubumbatira ubumwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza mu gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu butumwa yagejeje kubitabiriye uwo muhango bwibanda cyane cyane kuri gahunda yo kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda, bityo bakarushaho kwimakaza indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda anabibutsa ibikorwa bizakorwa muri uku kwezi.

Yagize ati:” Muri uku kwezi ni igihe cyo Kongeramo imbaraga mu biganiro bya Ndumunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda guhera mu midugudu aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi; ni igihe cyokwibutsa abanyarwanda, abato n’abakuru, ko ari inshingano za buri wese gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Twahirwa Innocent yavuze uko yikuye mu kudaheranwa n’amateka

Mu gutangiza uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, hatanzwe ubuhamya ni umusaza Twahirwa Innocent Yavuze uko yikuye mu kudaheranwa n’amateka ni uko yabashije kugirana umubano n’Abagenzi be bamuhemukiye bakamwicira umuryango byose bakabirenza amaso bakayoboka inzira nziza y’Abanyarwanda yo gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati:“ Jyewe nasobanukiwe neza intumbero u Rwanda nkigihugu cyatubyaye rufite niyo mpamvu nikuye mu kudaheranwa n’amateka icyintu cyambere nakoze nabanje kubabarira abampemukiye numva mbohotse mu mutima ubu tubanye neza twarabashyingiranye ikindi nakoze ni ugukora cyane niteza imbere kuko iyo ucyenye udafite ibyo uhugiyemo nibwo usanga ubayeho ubuzima bugoye ya gahunda ya leta yo kudaheranwa n’amateka ntuyisangemo, Inama nagira abandi nabo nibakore biteze imbere nibwo buryo byiza bwo gusigasira bwa bumwe n’Ubudaheranwa.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Urujeni Martine.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Urujeni Martine war’Umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa yagarutse ku ruhare rwaburi munyarwanda wese, mu gukomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa aho yasabye abaturage ko muri uku kwezi bafata umwanya bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa, bagafata umwanya munini wo gusesengura inzitizi nyazo zibangamiye imibanire y’Abanyarwanda ku midugudu bakanafata ingamba, abizeza ubufatanye nk’umujyi wa Kigali bwo gucyemura imbogamizi zose zibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda .


Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko igipimo kigaragazwa n’ubushaka shatsi bwakozwe mu 2020 Cyerekana ko abanyarwanda 94.7% bemera ko ubumwe bwagezweho,bakabifata nk’inshingano bagiramo uruhare nta gahato . MINUBUMWE ikavuaga kandi ko Abanyarwanda 26.9% bagifite ibikomere by’amateka bitera ihungabana no mu rubyiruko.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *