Prince Kid Ishimwe Dieudonne yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu y’igifungo:Akaziritse k’umuhoro !
Urujya n’uruza rw’ibibazo bihora birekereje kuri mwene muntu.Iyo batizanye urabikururira.Uko byagenda kose bizwiko mu Rwanda habaho munyumvishirize bikarangizwa n’uko nyakamwe ashyizwe mu kaga,iyo atangarijwe ishyanga ashyirwa aho izuba rimucaniraho atareba iyo rirasira.Kuranga ubwiza bw’abakobwa b’abanyarwandakazi bigitangira byarananiranye bigora Ministeri yari ibifite mu nshingano.Nibwo Ishimwe Dieudonne yaje abishyira k’umurongo.Umushinga waje kuba kimomo ,maze ba Nyampinga bahatanira kwerekana ubwiza n’uburanga karahava.Ibijya gucika bica amarenga.
Aha niho hatangiye kuzamo ikibazo ubwo havugwagako Prince Kid Ishimwe Dieudonne ukuriye urwego rwerekana ubwiza bw’abakobwa b’abanyarwandakazi asigaye abacuruza,kugirengo bahabwe amahirwe yo gutsinda.
Icyiciro cya mbere havuzweko ,humvikanyeko Prince Kid akorana na Gatabazi Jean Marie Viannry wari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu.Ubu ntawuzi irengero rye.Bamporiki Eduard wari Ministri muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco.Ubu afungiwe ruswa yatse inshuti ye magara Gatera Norbert.Havuzwe kandi Ntibahanabayo Samuel Alias Kazungu ufite uruganda rwenga inzoga Kamuhanda Runda mu karere ka Kamonyi.Undi n’umuherwe Nzabakirana Eduard.
Byarasakaye ko bamwe muri b’abakobwa bahatanira ubwiza bahatirwa kuryamana niryo tsinda twavuze haruguru.
Iki kibazo cyaje kwirengagizwa kugeza naho Ishimwe Dieudonne aje gufatirwa uwari inshuti ye muribyo bihe yavuzweho,ko yasinyishije bamwe na bamwe kugirengo bamushinjure.Isesengura n’iki kihishe inyuma y’iki gifungo cyahawe Ishimwe Dieudonne?ninde ushaka uriya mushinga?Kuki bawutwara aruko afunzwe?Uko hanzaha bivugwa.
Kuba hariho abashaka kurya uriya mushinga bitwaje ingufu bafite mu nzego z’ubuyobozi bakabaye bawutwara bataremye icyaha cy’icyasha kibyara urwangano ,kuko byose bisorezwa mu nzira imwe,ntawuzana ibigega mu isi,kandi iyo ayivuyeho nta mpamba yitwaza.Andi makuru ava ahizewe ngo hari abasabye Ishimwe Dieudonne kurekura code y’uriya mushinga nawe aranangira none icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka kimujyanye Mageragere.Abasesengura idosiye ya Dr Kayumba Christopher uko iteye bakareba niyi ya Ishimwe Dieudonne urasanga zisa neza ,gusa zigatandukanira ku bibazo .Dr Kayumba Christopher we biri muri politiki,naho Ishimwe Dieudonne n’umushinga.Abubaka ubumwe n’ubwiyunge mubanyarwanda baracyafite urugendo rurerure.Kalisa Jean de Dieu