Umunyamakuru Manirakiza wafunzwe akekwaho ruswa agiye kuba ikiraro cya zimwe mu manza zagizwe ibanga.

Urwitwazo rw’urwikekwe nirwo rukomeje kubaka urwangano hagati mu banyarwanda.Ruswa yo n’icyaha uko yaba yakozwemwo lose,ariko ubugambanyi bwo bumaze kurenga urugero.Niyo wabeshyako wazana ubumwe bumeze gute ntibuzashoboka.Ibi bishingirwa kungero nyinshi zisigaye zarabaye ikiraro cy’ubugambanyi.Amashyirahamwe y’abanyamakuru nayo ntacyo arashyira ku nkuta zayo ku ifatwa n’ifungwa ry’umunyamakuru Manirakiza Theoneste.

Ifungwa ry’umunyamakuru Theoneste Manirakiza rigiye kuvumbura amabanga menshi yahishwe n’andi akibitse mu tubati twabita abanyabubasha ba system.Ubwo humvikanaga ko umunyamakuru Theoneste Manirakiza w’ikinyamakuru Ukwezi na Ukwezi Tv ,nibwo umwe k’uwundi bagize bati” hategerejwe kumenya uri nyuma y’iki gikorwa .Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga ko umucuruzi witwa Nzizera Aimable yatswe ruswa n’umunyamakuru Manirakiza Theoneste hatekerejwe byinshi.Nzizera Aimable wakoranye n’ikinyamakuru Ukwezi ku kibazo cyo kwa Nkundabanyanga Eugenie yaba ariwe cyangwa n’undi?benshi bibajije ikibiteye Nzizera Aimable kuko bari baragize Karangwa Charles umunyacyaha.Abandi bakavugako Theoneste Manirakiza yakoze inkuru ayihawe n’umwe mubanyamakuru biteguwe n’umunyamategeko waje kuba inshuti ye bagamije gupfobya ibyaha byakozwe n’irindi tsinda tuzabagezaho ubutaha Igisasu cyaje kuba inkuru Manirakiza yatangaje irimo abavoka babili Me Buhuru Pierre Celestin na mugenzi we Me Gashagaza Philbert ,hamwe n’umuyobozi w’urwego rw’ubushinjacyaha mu karere ka Gasabo Mushimjyimana Francoise.

Manirakiza Theoneste (photo archives)

Ubwo Ukwezi Tv kwahaga ijambo Kwizera Jolie Claire ijambo akavuga abamuhuguje inzu ,mugihe Me Buhuru Pierre Celestin yariwe wunganiraga Kwizera Jolie Claire mu nkiko,akaza kumuhemukira,ngo nibwo urwangano rwahise rututumba ,hagati ya Theoneste Manirakiza niryo tsinda.Uwo twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we ,yagize ati”Jyewe nkunda kuganira na Nzizera Aimable ,kandi na Theoneste Manirakiza turaganira,igitegerejwe nicy’uko hazaba iburanisha kuko niryo rizerekana uko icyaha cy’ubugambanyi cyakozwe.Ubwo Nzizera Aimable yakoreshwaga kugirengo Manirakiza agwe mu.mutego wa ruswa yaramaze iminsi we nabo bakorana bababajwe n’ikiganiro cyanyuze kuri YouTube yo hanze mu kiganiro Kwizera Jolie Claire yavugaga ko yahunze abamutwariye inzu kuko bashakaga kumwica.Icyo kiganiro kongera ibyatambutse k’Ukwezi Tv byose bisa nkaho byamennye amabanga yabo banyabubasha.Me Buhuru Pierre Celestin tuvugana ku kibazo cya Kwizera Jolie Claire yadutangarijeko abeshya,ko yanditse ibaruwa isaba imbabazi.Inshuti za Kwizera Jolie Claire zo zivugako yahunze benda kumwica ,ariko ntakimenyetso bagaragaje,mugihe ibaruwa izenguruka hose byaje kumenyekana ko yanditswe na Me Buhuru,aho kuba Madamu Kwizera.N’iki cyakwitegwa mururu rugamba ruri hagati ya Theoneste Manirakiza na Nzizera Aimable nabo bakoranye ngo basibanganye ibimenyetso byo kwa Kwizera?Uko byagenda kose Leta niyinjire mu kibazo bityo nundi wese wimwe ubutabera abuhabwe.Ruswa yagizwe intwaro icecekesha rubanda ngo rutavuga akarengane,mugihe abayirya nabayitanga bidegembya.Niyo mpamvu byemejweko uwakira indonke (ruswa)abagomba kubiryozwa,ariko ntawurayozwa ko yabeshyeko yayatswe atayatswe.Bamporiki Eduard yayivuzeho ayirega benshi birangira nawe bayimuteze.Ubu Manirakiza Theoneste aracyari mubugenzacyaha ,aho azava ashyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo urukiko.Tubitege ubutabera,tubihange amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *