Ruhago nyarwanda:Amagaju fc yatahanye Intsinzi mu Bufundu naho i Gasogi hataha intimba

Ubwo hakinwaga umunsi wa kalindwi wa shampiyona ,ikipe ya Gasogi United yo mu karere ka Gasabo yari yakiriye Amagaju fc yo mu karere ka Nyamagabe , umukino wabereye kuri Kigali Stadium Nyamirambo.Ikipe y’Amagaju fc yatsinze igitego kimwe mugice cya mbere cy’umukino iya Gasogi United inanirwa ku cyishyura kugeza umusifuzi ashyize iherezo k’umukino.Amateka ya bur’ikipe: Gasogi United ntabwo ifite izina rizwi cyane kuko nta myaka myinshi ifite mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Amagaju fc afite amateka aremereye niyo kipe nkuru mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko yashinzwe 1935.

Ubwo mu Rwanda hatangizwaga gukina umupira w’amaguru ugatangizwa n’Abamisiyoneri Gaturika ,bakawutangiriza hariya muri Astrid’a,nyuma ikitwa Butare, ubu n’Akarere ka Huye.Niho habaye ikipe ya mbere ya Victory.ubu niyo Mukura Vs bivuye kuri Komine Mukura.Ikipe y’Amagaju niyo yashinzwe nta munyedini ushyizemo akaboko.Umutware Rutaremara yashinze Amagaju 1935 arakina kugeza mu Rwanda hazamo imvururu irazima.Kuva 1963 ubwo ikipe zariho ku ngoma ya Cyami zifashe amazina y’amakomine muri Perefegitire ya Gikongoro ntibigeze bemera umupira w’amaguru.

Amagaju fc

Ubwo hazaga inyito nshya hakurwaho amaperefegitire n’amakomine n’ubwo Nyamagabe yo muri 1962 yagumyeho byasabyeko hahuzwa imbaraga zo kugarura izina Amagaju fc mu mupira w’amaguru.Igitangaje nuko mu myaka yashize Amagaju fc akina umwaka umwe mucyiciro cya mbere agasubira mucyakabili akabariho amara igihe kirekire.Ubwo Amagaju fc yaramaze gutsinda Gasogi United benshi mubayobozi n’Akarere ka Nyamagabe ,kongeraho abahavuka,ukongeraho abafana bayo bahigiye kuzaza mu ikipe enye za mbere,bagahatanira igikombe cy’Amahoro.

Amagaju fc bishimira igitego

Mugihe bimaze kumenyerwako amakipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara akina igice cya mbere,naho icya kabili agaha amanota izo mu mujyi wa Kigali,ngo abayoboye Amagaju fc bo ntibabikozwa nabo barashaka igikombe.Umukinnyi nahabwa ibyo yemerewe intsinzi izaboneka,natayihabwa agahura n’ikipe zifite zishaka igikombe azaziha icyuho zitahukane intsinzi,naho indi isubire mucyiciro cya kabili.Abayobora amakipe bakora ikosa ryo kwemerera abakinnyi ibitazaboneka.Amagaju yo ngo binjiye muri shampiyona bariteguye.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *