Ruhago nyarwanda: Ferwafa ikomeje guha icyuho abasifuzi kibasira ikipe ya Rayon sports .

Umupira w’amaguru mu Rwanda wavuzwemwo amakosa menshi,kandi y’umurengera kugeza naho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abivuzeho,akongeraho ko azabyikurikiranira.
Benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagize bati”Ubwo bivuzwe na Perezida Kagame bigiye gucika tugaruke k’u bibuga”Intambwe yatewe niy’uko hari abafashwe bakurikiranyweho kuroga bakoresheje ikinyobwa.Abo ni Mupenzi Eto wo mu ikipe y’APR fc warushinzwe kugura abatoza n’abakinnyi no kubagurisha.Major Jean Paul na mugenzi we Major Dr Ernest.
Ubu rero igihangayikishije n’imisifurire igayitse kuva shampiyona yatangira.
Ikipe ya Rayon sports yibasiwe n’abasifuzi muburyo burenze urugero.Nta mukozi wa Ferwafa ushobora kugira icyo abitangazaho.Umukino wose w’ikipe ya Rayon sports ugaragaramo kuyirenganya Umukino wahuje Rayon sports niya Gorilla fc Nyamirambo.Umwe k’uwundi baratangaye.Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports niy’Amagaju fc nabwo byatangaje benshi.
Agahebuzo kabereye kuri stade Umuganda aho umusifuzi Nsabimana Celestin we yakozemo amahano kugeza naho havutse imvururu.Umukino wahuje Rayon sports niya Etoile de l’est intsinzi yavuye ahakomeye ugereranije n’uko umukino wagendaga mu kibuga.Umukino wahuje Rayon sports na Musanze fc wo wabaye ikimenyesto cy’uko Ferwafa iha icyuho abasifuzi.Igitego cya Rayon sports cyanzwe n’umusifuzi cyerekanye icyuho Ferwafa ikomeje gutanga kikimana intsinzi.Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bwo burabivugaho iki?Namenye Patrick uhorana nayo kuko Perezida Uwayezu Fidel ntaba ahari,noneho visi Perezida Kayisire we ntajya anagera ahabereye umukino.

Ferwafa yabuze igisubizo

Uko hanzaha bivugwa:Mugihe Mvukiyehe Juvenal yiteguraga gutanga ikirego cyo kurega Eto Mupenzi n’itsinda rye hakozwe icyo kumuteza Abayovu nk’igihe babikoreraga Lt col Kazintwali Faustin.Mu ikipe ya Rayon sports naho bariho barabikora ngo barebeko haruwazamura ikibazo cy’uko bakorerwa amakosa.Niba Kalisa Adolphe cammarade abereye muri Ferwafa ikipe zose nakemure ikibazo kiriya misifurire,niba ahagarariye APR fc nabwo bizavugwe ukundi kuntu,cyane ko benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kureka kujya ku bibuga.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *