Umurenge wa Kigali: Umuganda usoza ukwezi k’ugushyingo hatewe ibiti 7500 k’ubufatanye na GAMICO Irondo ry’umwuga rihabwa ibikoresho
Mu umurenge wa kigali hakozwe umuganda wo gusoza ukwezi ukaba wibanze mu gutera ibiti bisaga ibihumbi 7500 byatewe kumigeze itandukanye,mu mirima y’abaturage no mu ibigo by’amashuri,muri uyu umuganda kandi kubufatanye na GAMICO ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hatanzwe ibikoresho by’irondo birimo imyambaro y’imvura n’amatoroshi,byatanzwe ku abanyerondo 217 bo muri uyu murenge.
Ni umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 ukwakira 2023, wabereye mu akagari ka Nyabugogo aho bateye ibiti ku inkombe z’umugezi wa yanza ni umuganda wari witabiriwe n’umuyobozi waturutse ku urwego rw’akarere ka Nyarugenge, ushinzwe imirimo rusange Murebwayire Betty abafatanya bikorwa b’umurenge harimo GAMICO,Bralirwa, BBOX n’abandi batandukanye.
Umuyobozi ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge, ushinzwe imirimo rusange Murebwayire Betty yageje ubutumwa kubaturage bwaturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bwagenewe abitabiriye umuganda muri rusange mu gihugu hose.
Yagize ati:” ubutumwa twagenewe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Harimo kurwanya ruswa n’akarengane hatagwa amakuru ku gihe, Kuzirikana uburengazira bwa muntu turwanya amakimbirane mungo ndetse n’ihohoterwa, kwibustwa ibyiciro by’abaturage bafashwa na leta kugira bivane mu bucyene ko hari intego y’imyaka ibiri ku mwaka wagatatu bakazacutswa ariko twese nk’abanyarwanda tugomba kubigiramo uruhare dukora cyane tukivana mu ubucyene,Isuku hose cyane hibandwa ku Isuku y’ahahurira abantu benshi.”
Madamu Murebwayire Betty yakomeje ashima abaturage bitabiriye umuganda anashima abafatanya bikorwa bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro anashima Bralirwa yatanze ibiti ibihumbi 5 byatewe mu murenge wa Kigali ku umugezi wa yanza.
Ati:” Ndashima Bralirwa yatanze ibiti ibihumbi 5 ni byinshi bizagira akamaro gakomeye mwabonye ko byagiye biterwa mu mirima y’abaturage no ku umugezi ,bizadufasha kurwanya isuri,biduhe umwukamwiza murabizi ko ibiti bifite akamaro kenshi ku buzima bwacu ndanashima cyane abaturage mwitabiriye uyu muganda ibiti byatewe muzabibungabunge tuzabone umusaruro mwiza tubyitezeho.”
Gitifu w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yavuze ko uyu muganda muri rusange usojwe mu murenge hatewe ibiti bisaga ibihumbi 7500, ashimira Bralirwa ko ubwayo bateye ibiti bisaga ibihumbi 5, yaboneyeho no kwereka abaturage ko umutekano ariwo ashingira ry’iterambere abasaba gukomeza gutangira amakuru ku igihe.
Ati:”Gucunga umutekano mutangira amakuru ku gihe ni inshingano za buri wese, n’ubwo dufite irondo ry’umwuga namwe mu gomba kugira uruhare mukwicungira umutekano kuko inzoka ntiyakwinjirana mu nzu aho kuyica ngo uhamagare umuyobozi kandi nawe wayica ikindi mukomeze kugira umuco w’isuku kuko iterambere buriya rihera no mu kugira isuku.”
Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bishimiye ibikoresho bahawe banashimira umurenge ku ubufatanye na GAMICO Badahwema kubafasha umunsi ku munsi mu gushyira inshingano zabo mu ibikorwa,uyu munsi bakaba babahaye ibikoresho byo kunoza umutekano haba mu imvura no mu ijoro bavuga ko iyo imvura ya gwaga bahuraga n’imbogamizi zitandukanye ariko ubu zose zikaba zirangiye inshingano zabo bakaba bagiye kuzikora nta nkomyi.
Umuyobozi w’umurenge Christophe Ntirushwa yararikiye abaturage ko urwibutso rw’umurenge wa Kigali rugiye gusanwa ku bufatanye na GAMICO.
Umwanditsi Hadjara Nshimiyimana