Gahigi Albert na Mutabaruka Paulin baratabaza kubera kuregwa ibyaha bari baraburanye bagirwa abere ntihasubirishwamo ingingo nshya ikuraho inkiko Gacaca

Uruvugiro rushingira ku ngingo nyinshi,ariko hakabamo no gutabaza,cyane iyo harimo akarengane.Mu gihe imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu ivugako Gereza zo mu Rwanda zuzuyemo imfungwa nyinshi ntakirakosoka,kuko usanga benshi bafunzwe harimo munyumvishirize.Icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ntigisaza,ariko nanone hasesengurwe urega uko yatanze ikirego uwo yareze akagirwa umwere,hongere harebwe ikirego yongeye kurega?

Turi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ahari kuburanishwa urubuanza mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo haburana : Gahigi Albert na MUTABARUKA Paulin.
Mu gutangira iburanisha Umucamanza yabajije GAHIGI Albert impamvu ze z’ubujurire? Gahigi Albert we ati”ntabwo nishimiye icyemezo cy’urukiko rwa Kaduha kuko mfunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ikindi kandi mfunzwe ndwaye,nkaba narasabye kuburana ndi hanze.Uwunganira Gahigi Albert yagize ati”Impamvu z’ubujurire bwa Gahigi nk’uko amaze kubivuga.Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha rwaburanishije urubanza ku nzitizi gusa ntabwo rwigeze ruburanisha ku mpamvu zikomeye. Ikindi kandi hirengagijwe ko uwo nunganira yari yarekuwe by’agategenyo n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku byaha n’ubundi akurikiranyweho bityo akaba atari kongera ngo afungwe nkuko bitenganywa n’ingingo ya 90 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga Kutongera gufunga uwari wafunguwe by’agateganyo bivuze ko:
Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo. Aha mu iburanisha GAHIGI n’umwunganizi we MBANZIRIZA Adiel babajije urukiko kubaza Ubushinjacyaha impamvu Gahigi ari imbere y’Urukiko ntihaboneka impamvu ishingiye ku mategeko irabura. Bari bategetse ko agomba kuburana ari hanze,urukiko rwavuzeko hariho ibindi byaha bishya nyamara bitagaragazwa na cyane ko ibyaha byose bakurikiranywe bigaragara ko babiburanye byose mu gihe cyinkiko Gacaca akabibaho umwere. Iyi nzitizi niyo twajuririye,ibi byaha Gahigi yagomba kubiburana adafunzwe, kuba atarahawe umwanya. Kuba Gahigi Albert atarigeze yisobanura, bityo umucamanza ntacyo yashingiyeho. Inyandiko umushinjacyaha yatanze atanga ikirego. Gahigi we yashyikirijwe urukiko arekurwa n’urukiko,ariko ubu arafunzwe.

Gahigi kuba atarisobanuye,ikindi yakurikiranywe kuriki cyaha dusanga aricyaha cya jenoside yakorewe abatutsi,guhisha no kuzimiza ibimenyetso . Ubushinjacyaha nta kimenyetso gishya bwazanye. Itegeko Ngenga N°04/2012/OL ryo kuwa 15/06/2012 rikuraho Inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazorisoza inkiko Gacaca mu ngingo yaryo ya 10 agace ka 3 ndetse na ka 4 iyo umuntu yari yaragizwe umwere n’urukiko Gacaca mu rubanza ndakuka,iyo yahamijwe icyaha,cyangwa akaba umwere ntiyongere gukurikiranwa,keretse habonetse ibimenyetso bishya hakurikizwa gusubirishamo ingingo nshya, kuko urukiko rwaramurekuye,cyane ko ageze hanze nta cyaha yakoze cyahungabanyije umutekano wa Rubanda.
Icyemezo cy’urukiko rwa Kaduha ntahagaragaye icyaha ngo umucamanza yumve cyangwa akibazeho Gahigi Albert,ahubwo bumvise ubushinjacyaha gusa.Ubushinjacyaha yahawe ijambo ahita avugako kuba Gahigi Albert niba atarisobanuye nta shingiro bifite. Umuburanyi ashobora no kujya mu rukiko ntavuge. Uregwa kuba atarisobanuye niyo mpamvu urukiko rwafashe umwanzuro.
Uburyo burushijeho kumvikana n’uko urukiko rwasuzumye inzitizi, ni nacyo yafasheho icyemezo,kandi ingingo ya mirongo icyenda,kuko ibyaha bishya ntibyavuzweho.
Uwunganira Gahigi Albert mu mategeko yabwiye inteko iburanisha ko ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ibimenyetso,niba Gahigi Albert yarakoze ibyaha bya jenoside bugomba kuzana ibimenyetso.
Umushinjacyaha yavuzeko uwunganira Gahigi Albert ashobora kuba atabyumva. Gahigi hariho ibyaha bishya yakoze ageze hanze ariko ni uko igitangaje bitigeze bigaragazwa kuko ikigaragara ni uko ibyaha akurikiranyweho yabiburanye mu gihe cy’inkiko Gacaca akaba umwere nderse hakaba ghari n’abahamwe nabyo babihaniwe.
Mutabaruka Paulin ati “ndasaba gufungurwa , umucamanza ati”Ibyo warezwe n’ubu nibyo ubushinjacyaha bukurega ? umucamanza ubibwiwe niki? urukiko Gacaca warezwe kwica nde? Mutabaruka Paulin ntabwo ar’amatakirangoyi narezwe ko nagiye mu nama zakoreshwaga na Burugumesitiri wa Komine Rukondo, narezwe kwica Kankwanzi Joyce n’umuhungu we Kinyonga. Abamwishe barafashwe barafunzwe. Umurambo wa Kinyonga waje kuboneka ushyingurea mucyubahiro, ngo nahishe amakuru. Baje kujya mucyahoze ari Komine Musange bafata uwo bita Furani Francois arashinja. Inteko ya Nyaruguru niyo yaburanishije nabaye umwere. Baje kundega mu Cyanika barandega mba umwere. Umucamanza ati Impamvu yindi niyihe? Mutabaruka Paulin ati nafashwe 1998 fashwe na Parike ya Repubulika ndafatwa ndafungwa,ariko naje kurekurwa ndetse dosiye ishyingurwa burundu kuko nta bimenyetso babonye bimpamya icyaha
Uwunganira Mutabaruka nawe yavuze ko ibyo akurikiranyweho habayeho ubuzime bw’icyaha yisunze ingingo z’amategeko yasobanuye ko iyo Urubanza rwaciwe rukaba itegeko ikurikiranacyaha riba rirangiye bityo rero Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga Mutabaruka rwasabye ubushinjacyaha gushyiraho idosiye y’inkiko Gacaca nindi yashyinguwe burundu.Ubu hakabaye hubahirizwa amategeko,ariko kugeza n’ubu ubushinjacyaha ntibugaragaza icyaha gishya. Twe twerekana ko twaburanye mu murenge wa Mbazi, Umurenge wa Musange no mu murenge wa Cyanika. Ubushinjacyaha ko butazana ibimenyetso bishya, kuki ibyo busabwa butabizana?Har’inzira ikurikizwa niy’uko haba hagaragazwa icyo ataburanye muri Gacaca.
Mugihe habonetse ibimenyetso bishya yakurikiranwa adafunzwe, ariko ikiriho n’uko nabwo ntabimenyetso bihari kuko bihari babigaragaza. Ibyo bimemyetso bigomba kuba byari byaranditswe mu ikusanyamakuru. Nta gishya kirimo kiri mu rubanza.Uwatanze ikirego ni Mukanzihira Beatrice niwe wari waratanze ikirego kuri dosiye yashyinguwe n’Ubushinjacyaha ndetse no muri Gacaca niwe waregaga nubu niwe urega bityo iyi nzira yiyambajwe n’Ubshinjacyaha ikaba itabaho mu mategeko .Uyu yaregaga Mutabaruka Paulin urupfu rw’abana be iza gushyingurwa 1998.Kuba hatarabayeho kutakira ikirego n’uko ikirego cy’ubushinjacyaha ntigikwiye kwakirwa. Turasaba ko iki kirego kitakwakirwa, kuko ntanirwa icyaha kimwe inshuro ebyeri.
Mukanzihira Beatrice we ati”nareze abantu benshi, ariko babaye abere, uretse abantu babiri gusa.Mukanzihira we avuga ko yareze Mutabaruka Paulin kuberako yar’umuyobozi ntiyakurikiranwa? Umushinjacyaha ati”ibyo Mutabaruka Paulin nabo bamwunganira ntibikuraho icyaha,icyo bakora nukuvugisha icyo itegeko rivuga.Barazana ingingo nshya,uru rubanza ntiruburanisha ingingo nshya.Iyo habonetse ikimenyetso gishya ntibyavugako utayikurikiranwaho.
Har’idosiye ubushinjacyaha bwashyinguye burundu,iyo idosiye ishyinguwe burundu.Ikivugiwe murukiko ntabwo babasha gutanga ibimenyetso.Uwiregura agomba gutanga ibimenyetso bivuguruza ibyumurega yatanze.Ubushinjacyaha bwo buti”idosiye ishobora gushyingurwa ikongera ikabyutswa, n’ubwo tutarayibona,ariko nituyibona tuzayishyiramo.
Gahigi Albert we yabwiye inteko iburanisha ko Mukanzihira Beatrice arashinja ko namwiciye umwana yabyara undi akamumpa nkamubyara muri batisimu.Ntampamvu zikomeye twavuze,twerekanye inenge z’urukiko kuko ntacyo babivuzeho,ntabikorwa bishya,kandi ntabwo aribyo bimemyetso bishya.Iby’umushinjacyaha avuga ntashingiro.Umucamanza ati”ntabwo ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bishinja Gahigi? Uwunganira Gahigi we ati”twatanze inzitizi ntizaburanishwa.No kugirengo Gahigi afungurwe ku byaha bya jenoside n’uko nta bimemyetso byatanzwe n’abarega.
Abunganira abaregwa bose bikomye ubushinjacyaha babwira urukiko ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidakwiye kwakirwa kuko biyambaje inzira zidateganywa n’amategeko na cyane ko ingingo ya 5 agace ka 5 ivuga ko Ikirego cy’ikurikiranacyaha kizima kubera impamvu zikurikira:
5° mu gihe urubanza kuri icyo kirego ruciwe burundu. Ibi rero akaba ariko byagenze kuri aba abaregwa bombi. Ingingo ya 7 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko : Nta muntu ushobora guhanwa inshuro zirenze imwe ku cyaha kimwe nyir’izina yakoze.

Tumaze kubona ibi byose n’impaka zabereye mu rukiko twasigaranye ikibazo kibazwa n’Abanyarwanda benshi aho bavuga ko mu Rwanda amategeko yanditse neza ndetse mu buryo busobanutse arikoinzego zikayakoresha mu buryo butandukira wakwibaza ikibyihishe inyuma bikakuyobera kandi tegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategaeko ndetse itegeko ribarengera kimwe ukibaza hagati y’Ubushinjacyaha nuwo bashinja bigaragara ko harimo intera ndende kandi ubushinjacyaha bwakagombye kushaka ibimenyetso bishinja n’ibishijura ariko muri uru rubanza ni ikinyuranyo.
Inzego bireba turabibahariye akazi ni akanyu.

KIMENYI Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *