Umupira w’amaguru: Umurenge wa Kigali utsinze uwa Mageragere ukomeza kwesa umuhigo uhatanira irushanwa Kagame cup.
Imiyoborere myiza ikomeje kuba ingiro mu murenge wa Kigali no mu mupira w’amaguru intsinzi iravuza ubuhuha.Kuva ubwo Leta yashyiragaho irushanwa ry’umupira w’amaguru rigahabwa icyubahiro Umurenge Kagame cup rigakinirwa buri mwaka.Ubwo hatangizwaga irushanwa ry’umupira w’amaguru Umurenge Kagame cup mugihugu hose,buri muyobozi wa buri murenge arahatanira gutwara iki gikombe k’urwego rw’igihugu.Tariki 22 Ukuboza 2023 Umurenge wa Kigali uyobowe n’ubuyobozi bwawo wahuye n’uwa Mageragere yose yo mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.
Umurenge wa Kigali watsinze uwa Mageragere ibitego bine kuri kimwe.Abaturage ,abayobozi kuva k’urwego rw’Isibo , Umudugudu, Akagali kugeza k’Umurenge,ndetse n’inzego z’umutekano zihakorera bitabiriye umukino.
Umwe k’uwundi mubari baje kureba ikipe y’Umurenge wa Kigali baganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper,na ingenzinyayo com bagize bati”Iy’intsinzi tuyituye ubuyobozi bwacu kuko kuva iri rushanwa ryatangira nibwo dukina ubona ko tuzatwara igikombe k’urwego rw’igihugu.
Abaturage bo mu murenge wa Kigali biyemeje gushakira abakinnyi agahimbazamushyi(prime) kuko intsinzi y’ibitego bine yabashimishije.Abakinnyi b’umurenge wa Kigali barasabako bakomeza gushyigikirwa,kuko ijisho ry’umuyobozi bibongerera imbaraga.Abakinnyi barasaba abafana kuba hafi yabo kuko nabyo bibaha gukinira intsinzi.Uko Umurenge wa Kigali uzagenda ukina tuzajya tubibagezaho.Ubutaha.
Kimenyi Claude