Mukamana Jeanette arasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kumushakira umwana we waburiye kwa Nyiransengimana Emelienne.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame batanga inama zo kudahutaza umwana.Inzego z’ubuyobozi kuva k’urwego rw’Isibo bavugira muruhame ko nta mwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe,harimo kurerwa,kwiga n’ubundi bwose kugeza akuze.Umudugudu nawo utanga ibiganiro bikangurira ababyeyi kudatesha umwana ishuri.Akagali nako n’uko.Umurenge wo uza mubundi buryo n’amategeko arengera umwana.Akarere kuzamura muri Ministeri ho bashyiraho n’ibihano.Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwo rufata uwarengereye uburenganzira bw’umwana bigasorezwa murukiko.Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo Akarere ka Kamonyi Umurenge wa Runda Akagali ka Kagina,aho Gitifu w’Akagali ka Kagina ariwe Nsanzabaganwa Theogene avugwaho gukingira ikibaba umugore witwa Nyiransengimana Emelienne.

Uko ikibazo giteye , umugore witwa Nyiransengimana Emelienne utuye mu kagali ka Kagina yatumijeho umwana witwa Uwamahoro ngo aze ajye amukorera murugo(umuyaya)ubwo Uwamahoro yegeraga mu karere ka Kamonyi avuye iwabo mu karere ka Nyamagabe basanze akiri muto adakwiye gukoreshwa imirimo yo murugo.Nyiransengimana Emelienne,aho gusubiza umwana iwabo mu karere ka Nyamagabe yahise amwohereza kwa mukuru we utuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Amakuru twahawe nabo muri Kagina.Ubwo babonaga ko Uwamahoro adasubijwe ku ivuko bahamagaye Mukamana Jeanette nyina w’umwana.Ubwo Mukamana yageraga mu kagali ka Kagina yatanze ikirego cy’uko Nyiransengimana Emelienne yavuganye na nyina wabo bakamufatira umwana we bakamuzana akaba yaramubuze.Uko dukomeza duhabwa amakuru ngo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakoze raporo zisaba Nyiransengimana Emelienne kugaragaza aho yashyize uwo mwana.Ubwo raporo yo mu mudugudu yagezwaga mu kagali ka Kagina kwa Gitifu Theogene Nsanzabaganwa yayitesheje agaciro,kuko Nyiransengimana Emelienne ar’umucuruzi mu Gasanteri ka Kagina.
Ubwo twavuganaga na Nyiransengimana Emelienne kuri Telefone kunkibazo cy’umwana witwa Uwamahoro naho yaba aherereye?
Nyiransengimana Emelienne yadutangarijeko umwana yamujyanye muri Gare ya Nyabugogo akamuha umushoferi yabwiwe na nyina Mukamana Jeanette.
Twaje kuvugana na Gitifu w’Akagali ka Kagina Theogene Nsanzabaganwa ku kibazo cy’umwana wazanywe na Nyiransengimana Emelienne amutesheje ababyeyi ntamusubizeyo,kandi nyina Mukamana Jeanette yarabitangiye ikirego? Gitifu Nsanzabaganwa yadutangarijeko ikibazo agiye kugikurikirana,ariko nyuma yagiye agihunga kugeza n’ubu dukora inkuru.Niba Leta y’u Rwanda yamagana icuruzwa ry’abantu yakabaye ihera kuri Nyiransengimana Emelienne uterekana irengero ry’umwana Uwamahoro aho yamushyize.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *