Umunsi wambere w’itangira ry’amashuri ni ukwiga nk’uko bisanzwe si ukujya kugura amakayi – DoS wa G.S Camp Kigali.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Camp Kigali ( DoS) avuga ko umunsi wambere w’itangira ry’amashuri ari umunsi nk’iyindi amasomo agomba gukomeza bisanzwe ibyo bikagirwamo uruhare n’ababyeyi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo,ababyeyi bakamenya ko umunsi w’itangira ry’amashuri ari ugutangira amasomo nk’ibisanzwe atari ukujya kugura amakayi no kumesa imyambaro y’ishuri.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wambere tariki 8 mutarama 2024 ubwo ikigo cya GS Camp Kigali cyatangiraga igihebwe cyakabiri cy’amashuri aho igenzinyayo.com yasuraga iki kigo mu rwego rwo kureba ubwitabire bw’abanyeshuri nyuma y’uko bavuye mu ibirihuko by’iminsi mikuru.
Ubwo Ingenzinyayo.com yageraga ku ikigo yasanze ubwitabire bw’abanyeshuri ku umunsi wambere w’itangira ry’amashuri buri ku kigero cyiza aho abayobozi bashinzwe amasomo muri iri ishuri bavuga ko kugira ibi bigerweho byatewe n’ubukangurambaga bagiye bakora nyuma y’uko ingengabihe y’amashuri isohowe.
Nahimana Didier ni Umuyobozi ushinzwe amasomo (DoS) muri GS Camp Kigali yagize ati:” Gutangira amashuri tugendera ku ingengabihe iba yashyizweho na minisiteri ishinzwe Uburezi nimba barashyizeho ko igihebwe cyakabiri cyizatangira ku itariki 8 ubwo ni ukuvuga ko ari ugutangira amasomo,ubu abana bose bari kwiga nk’uko mwabibonye abanyeshuri bitabiriye ku kigero cyiza ibi kugira bikorwe ni ubukangurambaga bwakozwe tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo aho twagiye tuganiriza ababye bamwe tuboherereza ubutumwa bubibutsa ko umunsi wambere ari amasomo bakwiye ko hereza abana ku ishuri ku gihe ndetse tubasaba no guhindura imyumvire bakamenya ko umunsi w’itangira ry’amashuri atari wo munsi wo kujya kugura amakayi no kumesa imyambaro y’ishuri.”
Mugenziwe Leonc Mushinzimana akaba ari DoS wa TSS muri GS Camp Kigali we yagize ati:” abanyeshuri bose bahageza abiga ubumenyi ngiro n’imyuga (TSS) baba bafite inyota yo kwiga cyane kuko igihebwe cyakabiri niho batangira no gukora paratike ya Tewori bize mu igihebwe cya mbere bityo ntawusiba kuko nabo bazi ingaruka zo gusiba amasomo bashobora gusanga basigaye,ni ubwo cyari icyiruhuko cyirimo iminsi mikuru ntabwo cyakuye abana muri gahunda yo kwiga ntampinduka yagaragaye abana bitabiriye amasomo nk’ibisanzwe.”
Umwe mu abarezi bo muri GS Kigali Mujawiyera Adela we Ati:” Umunsi wambere w’ishuri tuwutangira dukosora ibizamini by’igihebwe gishize kugira n’abanyeshuri bamenye aho bikosora ,niyo mpamvu ntawugomba gusiba kuko aba ataye umwanya ugasanga asigaye n’inyuma kuko ibyo abandi bize uwo munsi ntahandi aba azabikura.”
Ishuri rya GS Camp Kigali riherereye mu murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, ryigamo abanyeshuri 3568, guhera mu ishuri ry’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024, igaragaza ko abanyeshuri bazatangira Igihembwe cya kabiri tariki 8 Mutarama 2024 kirangire tariki 29 Werurwe 2024, abanyeshuri basezererwe tariki 30 Werurwe 2024,Ingengabihe yerekana ko igihembwe cya 2 kizamara ibyumweru 12.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.