Ngenzi Jean Bosco akomeje gutabaza kugirengo arenganurwe ku karengane akorerwa na Uwonkunda Oliva wigeze kuba umugore we.
Abakera bati”Utazize inarashatse azira inarabyaye.Aha niho haza ikibazo gikomeye gishingira ku karengane Uwonkunda Oliva akorera uwo bigeze gushakana Ngenzi Jean Bosco.
Umunyamategeko wa Ngenzi Jean Bosco yarebye uko ibibazo bihagaze afata umwanzuro wo kwandikira urwego rw’ubugenzacyaha RIB k’urwego rw’igihugu.Umunyamategeko wunganira Ngenzi Jean Bosco aganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com twamubajije icyatumye bandikira urwego rw’igihugu bihana umugenzacyaha Rangira Anicet.Yagize ati”Twebwe twarebye ibitegangwa n’amategeko dusanga tugomba kwandika twerekana itegeko rhirengagizwa batumiza Ngenzi Jean Bosco, mugihe hariho imanza zabaye itegeko.Urubanza RC 00124/2021 /TB NYGE Hano nk’uko tubigitiye kopi Uwonkunda Oliva yemereye Urukiko ko yatandukanye na Ngenzi Jean Bosco wigeze kuba Umugabo muburyo bwemewe n’amategeko murubanza RC 00300/2018 TB NYGE rwaciwe 28/11/2019 n’urukiko rwibanze rwae Nyarugenge.
Uyu nunsi Uwonkunda Oliva arega Ngenzi Jean Bosco imodoka aterekanye batandukana.Iyi modoka RAC 590,X yaba ifitwe na Ngenzi Jean Bosco.Aha rero Uwonkunda Oliva yasabaga ko iyo modoka Urukiko rwayimuha by’agateganyo akabagicunga mugihe bakiburana.Hano Uwunganira Ngenzi yasabyeko Uwonkunda Oliva yakabaye agaragaza ibimenyetso byibyo asaba.
Code 8 mukwanzura Urukiko rurasanga hashingiwe ku bivugwa mungingo ya 3 y’itegeko nimero 15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo,iteganyako buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kwibyo ari kuburana.Urukiko rurasanga ntaho rwahera rwemeza ubusabe bwa Uwonkunda Oliva,mugihe nta kimenyetso arugaragariza y’uko imodoka RAC 590X ikibarirwa mu muryango wabo,ifitwe na Ngenzi Jean Bosco we u ihakana akereka Urukiko ko bayigurishije bakibana.Inteko y’abacamanza aribo Bizimungu Telesphore n’umwanditsi Dusabeyezu Consolee banzuyrko ikirego cya Uwonkunda Oliva ntashingiro gifite ubu rero rurageretse.
Mugihe ibibazo bitarakemuka niyo mpamvu habaye handitswe ibaruwa yo kuba umugenzacyaha avuye muri dosiye.Aha hantu niho harimo ikibazo gikomeye gisaba Ministeri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel kugenzura imanza Ngenzi Jean Bosco ariho aburana na Uwonkunda Oliva kandi bari baratandukanye.
Imiryango myinshi isigaye ishakana bwacya igatandukana,itabikoze wumva yicanye,uyu wa Ngenzi Jean Bosco na Uwonkunda Oliva bo baratandukanye,ariko ruracyageretse.Ufite mu shingano ubutabera niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude