URUJIJO RURACYARI RWOSE K’URUBANZA RUREGWAMO KAMURONSI YVES KWICA DR FABIEN TWAGIRAMUNGU

Imyaka ibaye  ibiri umuryango wa Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu ugitegereje ubutabera k’urupfu rwe.  Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rufashe umwanzuro wo gufungura  Kamuronsi Yves ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Dr Fabien Twagiramungu, aho rwamuhanaguyeho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga akaza no gupfa yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera Kibagabaga, rumusigira icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso nacyo rukamukatira igifungo cy’imyaka 2 isubitse, akaba yidegembya hanze,  umuryango wa Nyakwigendera wajuririye icyo cyemezo  m’urukiko Rukuru  cyane ko cyagaragayemo kwirengagiza nkana ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya  banyuranye.

Nyuma y’impinduka za hato na hato z’amatariki y’urubanza , Urubanza rw’ ubujurire bwatanzwe  mu kwezi k’Ugushyingo 2022 rwabaye ku wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 k’Urukiko Rukuru rukorera i Nyarugenge. Icyari cyitezwe n’umuryango umaze igihe mu gihirahiro cyo kubura uwabo bakabura n’ubutabera m’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo,  nk’uko umwe k’uwundi mu bitabiriye urwo rubanza babigaragarije itangazamakuru,  mu gihe bari biteze guhabwa umwanya wo kugaragariza urukiko rukuru akarengane kabo, ukurikiranweho kwivugana Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu ari we  Kamuronsi Yves n’abanyamategeko bamwunganira Nyangezi Bonane na Gashagaza Philbert  bagaragaje inzitizi kuri ubu bujurire basaba  ko urukiko rutagomba kubwakira bashingiye ku ngingo zigaragaramo amarangamutima .

Abanyamategeko bunganira umuryango wa Nyakwigendera bagaragaje ingingo z’amategeko bashingiraho basobanura ko nta mpamvu yatuma ubwo bujurire butakirwa. Impaka zabayeho zaranzwe n’imyitwarire ikomeje kuranga abunganira Kamuronsi Yves yiganjemo amagambo y’ubushinyaguzi.  Abakurikiranye izo mpaka baragira bati “ Birababaje biteye n’agahinda kubona umuntu akwicira agashyiraho no kugushinyagurira, bati  ubwo twari m’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo Maitre Nyangezi Bonane yaratinyutse avuga ko Kamuronsi Yves atari ashinzwe gutabara uwo yari amaze kugonga ariwe  Dr Fabien, ko byabazwa abasekirite bari bari k’umuhanda ubwo yari amaze gukora ibara, none uyu munsi mugenzi we Maitre Philbert Gashagaza mu bwishongozi buvanze n’agashinyaguro yunzemo avuga ko umuryango wa Nyakwigendera utakwemererwa kujurira ahubwo ko ugomba gutanga indishyi z’igihembo cy’aba avoka 2 zingana na miliyoni eshatu (3millions) n’amafranga 500,000 y’ikurikiranarubanza.

Kamuronsi Yves murukiko imitima yamubanye myinshi k’urupfu rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien (photo archives)

Ababirebera kure , barasanga Kamuronsi Yves n’abamuri inyuma icyo bagendereye ari uko urubanza ruburizwamo. Itangazamakuru ryashatse kumenya ikibiri inyuma. Bagize bati “ Kamuronsi n’abamuri inyuma bazi neza ko hari ubuhamya bwatanzwe n’umukozi wo mu rugo kwa Kamuronsi ndetse n’ubw’aba sekirite bari bari aho amahano yabereye, bazi ko urubanza rutabayemo kubogama nk’ukwaranze urwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa  Gasabo, hagakorwa icukumburwa ryimbitse, Kamuronsi Yves n’abavugwaho gufatanya umugambi wo kwica Dr Fabien akabo kaba gashobotse. Nirwo rugamba bamaze igihe barwana narwo.

Inteko y’Abacamanza yanzuye ko igiye gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi, ku itariki 28 Gasyantare 2024 impande zombi zikazaza kumva umwanzuro urukiko rwafashe.

Bashingiye ku makuru akunze kuvugwa hanze aha  aturuka kuri Kamuronsi Yves  n’abamwunganira ndetse n’inshuti ze za hafi bahuje umugambi wo guhitana Nyakwigendera, aho  bigamba ko ubutabera buri mu maboko yabo, umuryango we urushywa n’ubusa , umuryango utegerezanije impungenge kuzahabwa ubutabera . Rubanda ruteze amaso icyemezo cy’Urukiko Rukuru ruzafata cyo kwakira ubujurire cyangwa kutabwakira umuryango ukihangura ugategereza ubutabera bw’Imana .

MURENZI Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *