Perezida w’ikipe y’APR fc Col Karasira Richard yashoje urugamba ku bafana b’ikipe ya Rayon sports nabo biteguye.
Urujya n’uruza rw’amagambo akomeje gucicikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Perezida w’ikipe y’APR fc Col Karasira Richard n’abafana b’ikipe ya Rayon sports rushobora kuvumbura byinshi.Ubwo Col Karasira Richard yavugaga ko bafite abafana benshi kurusha ya kipe ,benshi basanze hatangijwe urugamba rw’amagambo.Ubundi bizwiko amagambo ahigana ubutwari ashyushya umupira w’amaguru mu isi hose,ariko hagati y’ikipe y’APR fc niya Rayon sports siko byifashe.
Umuyobozi wese w’ikipe y’APR fc akunda gutanga urugero ku ikipe ya Rayon sports.
Icyegeranyo twakoze teifsshishije ibyakozwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda,kongeraho bamwe mu bakinnyi bakiniye iz’ikipe zombi bakaba batagikina byose byerekanye ko APR fc yagiye ibangamira Rayon sports ikayihutaza.
Abo twaganiriye batangiye batwereka uko APR fc yagize uruhare rwo kwirukana umutoza wa Rayon sports Raul Shungu Jean Pierre muri Gashyantare 1998.Ikipe ya Rayon sports yari yaratwaye shampiyona 1997 inagura abakinnyi bakiniraga Rwanda fc aribo Ndikumana Magnifique,Said Ndabaniwe na Muhamud Mose.Amakuru twahawe ngo aba bakinnyi APR fc yarabashakaga iza gusanga bageze mu ikipe ya Rayon sports ihita ibajyana muri CECAFA Zanzibar iranayitwara.Murwego rwo kuzagera ku ntego bamwe mubitwaga ko ari abareyo bakomeye nibo bagizwe ikiraro bahambiriza Raul,bahita bazana Rudasingaa Longin.
Shampiyona 1998/1999 nibwo APR fc yatwaye umutoza Rudasingwa Longin n’umukinnyi Muhamud Mose bagifite amasezerano yari kuzarangirana na Kamena 1999.Umukinnyi Gatete Jimmy bamujyanye mu gihugu cy’u Burundi agaruka akinira APR fc.Amakosa nkayo yose yaciye abafana ku bibuga bitandukanye kugeza ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abaza aho abafana bagiye.Benshi batariye iminwa bahurije kuri Raul Shungu.
Ubwo shampiyona 2001/2002 yatangiraga umutoza Raul Shungu yagarutse mu ikipe ya Rayon sports.Ibitangaza yakozemo yatsinze ikipe ya Marine fc ibitego birindwi kubusa.Mugihe ikipe ya Rayon sports yarifite amanota 58,naho iy’APR fc ifite amanota 60.Ntawutazi uko Rayon sports yayitsinze ibitego bine kuri kimwe ikayitwara shampiyona.
APR fc yahise iyisenya iyitwara abakinnyi nka Janot,Makoyi,Amon Mudeyi.2002/2003 ikipe ya Rayon sports yarangije shampiyona ariya kane.Shampiyona 2003/2004 Raul Shungu yubatse ikipe yirukanirwa i Byuma ayisigira Kayiranga Baptiste itwara shampiyona.2005 ntawakwibagirwa hasigaye imikino itatu irusha APR fc amanota 7 uko byagenze.APR fc yashenye Rayon sports iyitwara igikombe.Ubwo Raul Shungu yongeraga kugaruka nabwo yatsinze APR ifashe umwanya wa mbere Munyabagisha Valens aramwirukana.
Ninde wakwibagirwa uko APR fc yatwaye Mwiseneza Djamal,Usengimana Faustin,Bizimana n’abandi bakinnyi?
Ninde utazi uko Cedric Hamiss yagiye? Ninde utazi uko APR fc yatwaye abakinnyi nka Manzi Thiery,Mutsinzi Ange, Niyonzima Sef, Bukuru Christopher noneho inyandiko mpimbano zavuzeko Imanishimwe Djabil yaguzwe n’ikipe yo muri Kenya.Kuba rero Col Karasira Richard yavugako abinjira APR fc yakinnye ar’abafana bayo gusa ntibyakunda,kuko ukunda umupira w’amaguru ntarobanura ikipe.Kugura amatike ntabwo handikwaho umufana,ibi nibyo benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru bibanzeho basabako yazerekana ahandikwa ko uguze itike ar’umufana? Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kuzumva isomwa ry’urubanza rwa Mupenzi Eto nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kuroga.Ubutaha tuzabereka uko APR fc yambuye Kiyovu sports na Mukura Vs abakinnyi bagifite amasezerano.Imyaka ishize yose Ferwafa iyoborwa n’ikipe y’APR fc n’iyo mpamvu ikorera izindi kipe amakosa nkayo kuzitwara abakinnyi.Wavuga gute uko umukinnyi Hirwa Jean de Dieu atakiniye Rayon sports? umukinnyi yakiniye Intare fc arongera akinira APR fc mugikombe cy’Amahoro umwaka umwe.Abafana ba Rayon sports biganjemo Rwarutabura bagize bati”twe twajyaga tureba buri kipe yose yakinnye mugihe Rayon sports iba itakinnye,ariko ntituzingera kureba APR fc noneho uzarebeko stade itazayisangamo yonyine.Umufana wa Kiyovu sports witwa Hassan nawe yagize ati”APR fc yakinnye na Police fc babuze abafana binjiriza ubuntu .Umwe k’uwundi bemeza ko nta kipe mu Rwanda inganya abafana niya Rayon sports.Tubitege amaso.
Murenzi Louis