Abizihiza umunsi w’abakundana basabwe kwishima bakoresha udukingirizo byaba ngobwa bakaduhanamo impano.
Nk’uko bisanzwe tariki 14 gashyantare buri mwaka ni umunsi w’abakundana bityo bakaba basabwa kwishima bakoresha udukingirizo ndetse byaba ngobwa bakaduhanamo impano kuko nabyo ntacyo bitwaye kurinda mugenzi wawe indwara zandurira mu mibonaho mpuza bitsina ariyo mpano nziza wamuha kumunsi wabakundanye .
Ibi byagarustweho n’uhagarariye ishami ryo kwirinda sida muri RBC kuri uyu wakabiri tariki 13 Gashyantare 2023 Ubwo urwanda rwizihiza umunsi w’agakingirizo.
Dr. Basile Ikuzo uhagarariye ishami rishinzwe kwirinda sida muri RBC yagize Ati:” Icyintu cyambere tubibutsa ni uko virusi itera sida igihari kandi ntamuti ntarukingo ntawukwiye kugira isoni zo kujya gufata agakingirizo ahabugenewe wagahamo n’umukunzi wawe impano ntacyo bitwaye kuko nurwara irwara zandurira mu mibonaho mpuza bitsina ntuzagira isoni zo kujya kwaka imiti. Ubutumwa twaha abizihiza umunsi w’abakundana ni uko bakwiye kwishima kandi birinda gukora imibonano mpuzabitsina ni uburenganzira bwaburi wese ahubwo tubikore dukoresha agakingirizo tutazishima umunsi umwe tukicuza ubuzima bwacu bwose busigaye.”
Kuri uyu munsi wa gakingirizo urubyiruko rwijejwe ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kurinda amakuru y’abaje gufata udukingirizo rusabwa kwirinda uko bishoboka indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bibukijwe kandi ko udukingirizo ari ubuntu badusanga ahabugenewe harimo no kubigo nderabuzima.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.