Ubumenyi bucye kumategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro intandaro y’ubwumvikane bucye hagati ya kampani Cominya Ltd n’abaturage baho ikorera.

Ubwo abaturage batabazaga bavuga ko kampani Cominya Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka muhanga ,bavuga ko yabambuye ubutaka bwabo ikabukoresha itabwishyuye ndetse bavuga ko bangiza n’ibidukikije byamenyekanye ko bitari ukuri ari abaturage bafite ubumenyi bucye kumategeko agenga ubucukuzi bagifite imyumvire iri hasi kubijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye , bakaba baranze gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye na kampani Cominya Ltd n’inzego zibabanze zihari.

Nyuma yo kumva ibi ingenzinyayo.com yageze aha korerwa ubwo bucukizi,icukumbura ukuri kwahishwe, iganira n’abaturage bahatuye bavuga ko bose baguriwe ndetse ko hari n’abanze kuva mu ubutaka bw’abandi kandi barishyuwe, akaba ari nabo bateje umwuka mubi muri bagenzi babo.

Nsingizimana Maurice uhagarariye umuryango wahateretse moteri.

Nsingizimana Maurice uhagarariye umuryango wahateretse moteri amagambo yavugwaga n’abaturage avuga ko aho bayiteretse batahishyuye yabihakaniye kure kuko ngo bamukodesheje imyaka 12 ahubwo ko ariwe watindiye Compani kuhava kuko akiri kubaka aho azimukira.

Ati: ” abaturage binaha ntibakunda ubwumvikane bashaka gusebanya kuko hano hahoze abahebyi benshi kampani ije irabirukana ibyo baba bavuga byose ni ugushaka ko kampani ihava bagasubira muri ibyo bintu bitemewe,jyewe hano bateretse moteri baranyishyu amafaranga yose ahubwo kampani imbabarire kuko natinze kuhava sinduzuza aho tuzimucyira jye n’umucyecuru wajye.”

Musabyimana Bonaventure umuturage wo muri akaga gakoreramo Cominya

Musabyimana Bonaventure ni umuturage wo muri akagace yarazi nyakwigendera akaba azi na kampani Cominya igera muri aka gace we ahamyako amakuru yavuzwe ko yapfiriye mu birombe bya Cominya atariyo akibaza nuwabivuze icyo yaragamije bikamuyobera ngo kuko aho yaguye harazwi ndetse anashyingurwa icyo azize cyaravuzwe.

Ati:” Kampani Cominya Ltd ntabwo uko nyizi yavutse nyireba ntabwo yagira uwo mutima wa kinyamaswa wo guhishira no kwihakana umukozi wayo igihe ibyago byaba byabaye muri kampani ahubwo umuntu bavuga wapfuye ni umuhebyi yacukuraga hirya hatari no mu nkengero zakampani abahebyi ninabo bayungururiraga mu mugezi kuko nk’abantu bakora ibitemewe ntabikoresho baba bafite ndetse naho bakorera.”

Akomeza avuga ko abaturage bumva ko kuba amabuye ari munsi y’ubutaka bwabo bagomba kuyacukura uko bishakiye ati:” aha niho abaturage bo kumusozi wa kanka bifashe bagacukura mu mirima yabo badakurikije amategeko kugeza n’ubwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere aribo baje kubahagarika, abaturage binaha ntibarasobanukirwa uko ubucukuzi bukora nicyo bisaba hari n’ababeshya ko babacukura munsi ngo amazu yabo yaguye kandi barimutse kampani itaraza bitewe n’ibiza bikunda kuba inaha mu misozi miremire igenda yika bitewe n’inkangu.”

Hakizimana Patrick uhagarariye Ibidukikije ukurikirana n’ubucukuzi muri Cominya.

Hakizimana Patrick uhagarariye Ibidukikije akurikirana n’ubucukuzi muri Kampani Cominya yavuze ko ibidukikije babyitaho nk’ababyize ndetse bazi n’ingaruka zabyo iyo bititaweho.

Ati:” Hano mbere y’uko Kampani ihaza habaga abahebyi ku kigero kiri hejuru ariko tumaze kuza ibintu twabishyize ku murongo dufite ubwogerezo bugezweho amazi dukoresha dupenyera ntabwo tuyareka ahubwo twashyizeho moteri iyasubiza aho yavuye tugakomeza tuyakoresha ibi bijyana no gutera ibiti aho dukorera no gusubiranya aho tutagikorera aha mwabonye pipinyeri kandi dufite n’ibiti bikuze.”

Niyongabo Dieudonne uhagarariye kampani akaba anashinzwe abakozi.

Niyongabo Dieudonne uhagarariye kampani akaba anashinzwe abakozi we avuga ko icyo bashyize imbere ari iterambere ry’abakozi n’abaturage batuye aho bakorera n’iryigihugu muri rusange ndetse ko n’abakozi bose bafite ubwishingizi ntampamvu y’uko uwagira ikibazo ngo bamwihakane ikindi umuturage uvuga ko inzu ye yagwishijwe na kampani abeshya kuko yimutse cyera kampani itarahagera bakaba yaranaganye inkiko agatsindwa avuga kandi ko aho babona hateje inkecye bose babagurira n’amasezerano bakayakora Inzego z’ibanze zihari.
Asanga ibi byose bivugwa biterwa no kwifuza kwa muntu no ku tamenya amategeko ibi kandi bihamywa n’umunyamabanga nshigwabikorwa wa kagali ka Kibyimba wa ruhari ubwo Kampani Cominya yagiranaga amasezerano na baturage.

Umuyobozi wa kampani Cominya Jonas Hakizinshuti ku murongo wa telefone avuga ko kugira habeho iterambere mu bucukuzi bw’amabuye ya gaciro n’abaturage batuye aha akorerwa ibyo bikorwa bigere kw’iterambere rirabye hakwiye kubaho ubufatanye muri ba rwiyemeza mirimo n’inzego bireba,hagategurwa amahugurwa n’ubukangurambaga asobanurira abaturage amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro naho acukurwa murwego rwo kugabanya imyumvire y’abaturage bumva ko kuba amabuye ari mu isambu yabo bagomba kuyacukura uko bishakiye hagafatwa ni ingamba zo guhangana n’abahebyi nubifatiwemo agahanwa byi ntangarugero.

Amasezerano kampani Cominya yagiranye n’uhagarariye umuryango wahateretse.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi Vedaste Nsanzimana kumurongo wa telephone yagize icyo abivugaho agira abaturage inama yo gukurikiza masezerano bagiranye na Kampani Cominya ndetse abibutsako kuba ahantu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babifitemo amahirwe menshi yo kubonamo akazi kabateza imbere kuruta uko baca inyuma bakajya kuyacukura mu buryo butemewe bwabagiraho ingaruka yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahozaho gusobanurira abaturage uko ubucukuzi bukorwa byaba ngobwa bakifashisha n’abakora muri RMB kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa neza ko umutungo wabo ari uri hejuru y’ubutaka uri munsi y’ubutaka muri metero eshatu ukoreshwa nuwabiherewe uburenganzira.

Umwanditsi: Theoneste Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *