Film zasohowe na Kwetu Film Institute zitezweho kwigisha buri wese uko yahangana n’ibibazo by’ ubuzima bwo mu mutwe.

Film zasohowe na kwetu Film Institute ni film zigisha ku ibibazo byo mu mutwe igasobanura neza ni uko buri wese yahangana nabyo akagira n’uruhare mu kubikumira.

Ni filime zateguwe na Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya filime zitandukanye ziganjemo izitanga ubutumwa muri sosiyete, yatangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kumenya byinshi ku buzima bwo mu mutwe.

Izi filime zirimo iyiswe ‘Inkuru Yanjye’ igaruka ku mwana w’umukobwa utotezwa n’umugore wa sekuru, bikarangira abaye umwana wo ku muhanda. Ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa ugaragaramo witwa Clarisse
Hari ‘Sound On The Hill’ cyangwa ‘Urusaku Ku Musozi’, iyi ikaba ari inkuru igaruka ku itotezwa ritandukanye riba mu miryango ndetse na ‘My Poem’ ishingiye ku muvugo ugaruka ku mukobwa wihebye akumva ko ntacyo amaze mu buzima.

Itsinda ryagize uruhare muri izi filime Kabera agiye kwifashisha mu bukangurambaga.

Muri izi Filimi zigisha ku buzima bwo mu mutwe zirimo kandi “ Inkuru yanjye” ishingiye ku nkuru mpamo ivuga ku buzima bubi bw’umwana utotezwa n’umugore wa sekuru, bikamuviramo kuba mu muhanda, “My poem” ivuga ku muvugo w’umwana wihebye wumva ko ntacyo amaze hamwe na ‘Sound On The Hill’ ivuga ku itotezwa ribera mu miryango.

Izi film zose zerekanwe tariki 14 Ukuboza 2023 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, ni imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kwita kumwana.

Bamwe mu bamurikiwe filime bavuga ko izi filim zigana akariho bityo zikaba zizafasha mu bukangurambaga bwo gukuraho ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse buri wese akamenya uruhare rwe mu kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe.

Dr Chaste Uwihoreye akaba ari Umuyobozi w’umuryango ‘Uyisenga ni imanzi’ wita cyane kubana n’urubyiruko bahuye n’ibibazo bitandukanye bakaba barafatanyije na Filime kwetu institut mu gutegura izi filim.

Yagize ati:” Izi filim ni ubuzima busanzwe zigaragaza uko buri wese akwiye kwita kumwana,ndetse zizatinyura abana gutinyuka bakavuga akari ku mutima kandi n’abamurera haba abarimu,ababyeyi abaganga se cg ni umuryango bazasobanukirwa uko bita ku mwana,aho bazajya bazerekana hose bazajya basobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe ubwo aribwo kuko abenshi nti babuzi, nti bupimwa cg ngo bugaragare niyo mpamvu ziriya filime zizafasha benshi gusobanukirwa byinshi bizafasha mu kugabanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Eric Kabera watangije film mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe byugarije sosiyete nya Rwanda

Naho Dr Kayire Bizoza akaba akora mu bitaro by’indere ndetse agatanga n’ubuvuzi bwimbitse ku buzima bwo mu mutwe.

Ati:” Mbere nambere ndashima Eric kabera wagize iki gitekerezo cyo gusobanurira abantu ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe binyuze muri filime,ubusazi n’ubuzima bwo mu mutwe biba bitandukanye kuko ibibazo byo mu mutwe byo bituruka mu miryango ugasanga ababyi bararwana bataha basinze,bahora bahuze nti babone umwanya wo kwegera umwana niho bituruka umwana agira ikibazo cyo mu mutwe kuko ntawe umwegera ngo amuganirize atinyuke avuge akari ku mutima rero ziriya filime zisobanura neza uko buri wese agomba kwita ku wahuye n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’icyakorwa ngo ibyo bibazo bigabanuke muri sosiyete.”

Mu rwego rwo gusobanura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu muryango nya Rwanda, hateguye ubukangurambaga,Ni igikorwa cyiswe ‘Umva Visualizing Peace’ cyateguwe na Eric Kabera abinyujije muri Kwetu Film Institute ku bufatanye na Lincoln University n’urubyiruko rwibumbiye mu cyo rwise “Uyisenga n’Imanzi”. Hakozwe filime eshatu zavuzwe haruguru zigamije kugaruka ku bibazo bitandukanye abantu bahura nabyo byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *