Akarere ka Rurindo: Bamwe mubakozi batangiye guhunga igitugu cya visi Meya Mutaganda Theophil ushinzwe imibereho myiza.

Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda busaba umuyobozi wese kurangwa n’indangagaciro za kirazira.Igitangaje n’uko hariho bamwe usanga bateshuka bagatetereza icyizere baba bagiriwe.Inkuru yacu iri mu karere ka Rurindo.Aha mukarere ka Rurindo inkuru yacu iravugwaho Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mutaganda Theophil ,ko arangwa n’itonesha rigasozwa n’igitugu.Amakuru dukesha bamwe mubo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rurindo , tuganira banzeko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”Akarere ka Rurindo hari uwitwa Mutaganda Theophil agira bamwe mubakozi atonesha ugasanga niyo bakoze ikosa abakingira ikibaba.
Bakomeje badutangarizako ikibabaje ari bamwe mubakozi bo mu mirenge imwe igize Akarere ka Rurindo barambiwe iterabwoba n’igitugu bya Mutaganda Theophil bagasaba mutation zo kujya mutundi turere.Twagerageje guha umwanya visi Meya Mutaganda Theophil kugireng twumve icyo abivugaho yanga kugira icyo adutangariza.

Visi Meya Mutaganda Theophil ushinzwe imibereho myiza mukarere ka Rurindo (photo archives)

Muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Har’amakuru akuvugwaho mu karere ka Rulindo ubereye umuyobozi kuko uri visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Amakuru atugerahoaravugako ugira itonesha kuri bamwe mubakozi b’imirenge,abandi ukabashyiraho igitugu abatoteza.Ibi bishimangirwa nabaguhunze basabye mutation zijya gukorera mutundi turere . Twagirengo uduhe amakuru arambuye kubijyanye nizo mutation n’imibanire yawe nabo mukorana mu karere?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru ,nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru ukekwaho wahawe umwanya wo kugira icyo uyitangazaho

Bamwe mubasabye mutation zo kujya gukorera mutundi turere tuganira banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo , badutangarijeko bagiye babwirwa amagambo yurucantege na Mutaganda Theophil ,cyane nko kubabwira ko badashoboye,kongeraho ko yabirukana uko yabyifuza.Aha rero niho hibazwa ukuntu abakozi bagera kuri batanu basabira mutation icyarimwe.Amahame yo gutara no gutangaza inkuru twayakoresheje Mutaganda Theophil atwima amakuru.Turacyatohoza ibibazo biri hagati ya Mutaganda Theophil n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.Umwe k’uwundi basaba service zirebana n’imibereho myiza nabo binubira Mutaganda Theophil uko azibaha.Abaturage bo mukarere ka Rurindo barasaba ko Mutaganda Theophil yasimuzwa inzira zikigendwa.
Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *