Mu Kinyaga niho ishyaka Green Party ryasesekaye ryakiranwa amashyi n’impundu Dr Frank Habineza nawe abagezaho imigabo n’imiganbi.

Ishyaka Green Party ryitegereje uko ikiyaga cya Kivu kitabyazwa umusaruro ryizeza abagituriye ko nibaritora bazahita babonamo inyungu.

Iyo utembereye mu turere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora ku Kivu, usanga abenshi mu batuye mu ngo zegereye iki kiyaga bavuga ko cyagakwiye kubyazwa umusaruro kuko haturukamo ibinyabuzima byo mu mazi biribwa harimo amafi,isambaza ,n’ibindi ariko bikaba bitaboneka kurugero rushimishije.

Dr Frank Habineza yavuze ko buri karere gakora ku mazi kazashyirwamo ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwato. ( Ingenzi Photo )

Ni muri urwo rwego Umukandida w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza kuri uyu wambere tariki 1 Nyakanga 2024 yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi na Nyamasheke ho mu Ntara y’Iburengerazuba ageza imigabo n’imigambi ye kubaturage abasezeranya ko nibamugirira icyizere bakamutora akajya mu Rugwiro azahita ashyiraho inganda zitunganya ibiryo ( umurama ) by’ibinyabuzima biribwa bikomoka mu mazi kugira birusheho kororoka bijye biboneka ku bwinshi.

Ati:” Ndabizi hano mugira isambaza n’amafi biryoshye ariko usanga bihenze kw’isoko kuko ari nkeya nta ruganda rutunganya ibiryo byazo ruhari rero ni mutugirira icyizere mukadutora tuzashyiraho inganda zitunganya umurama w’Amafi n’Isambaza n’ibindi binyabuzima bikomoka mu mazi bityo dukomeza guteza imbere ubucuruzi tubyaza umusaruro amazi dufite mu gihugu cyacu ariko natwe turya kubikomoka iwacu.”

Dr Frank Habineza yijeje abaturiye icyiyaga cya kivu kukibyaza umusaruro. ( Ingenzi Photo ) see

Isambaza ni ubwoko bw’amafi mato bwamamaye buribwa n’uwihagazeho, kuko mu masoko menshi mu Rwanda ikilo cy’izumishijwe (bavuga izikawushije) ntushobora kukibona munsi ya 7000 Frw.

Hon.Dr Frank Habineza Yakomeje avuga ko Ishyaka Green Party ryitegereje uko ikiyaga cya Kivu kitabyazwa umusaruro kandi cyakorerwamo byinshi biteza imbere igihugu yizeza abagituriye ko nibamutora bazahita babonamo inyungu biturutse kubikorwa bizahakorerwa harimo no gushinga ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwato.

Ati:” Ni mudutora , intego yacu ni uko tumaze kurahira mu kwezi kwa Cyenda nuko buri karere gakora ku mugezi cg ku kiyaga mu Rwanda tuzahashyira ishuri ryigisha abantu gutwara ubwato n’ibikorwa byose mu bwato abantu bige babone na Perime mpuzampahanga kuburyo aho ageze buri gihugu abe yahabona akazi icyo gihe tuzateza imbere n’imihanda yo mu mazi kuburyo ubucuruzi buzihuta ibiyaga dufite tubibyaze umusaruro.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite 50,byabereye mu turere twa Rusizi mu murenge wa Kampembe no mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo aho abaturage n’Abarwanashyaka ba Green Party bari bakubise buzuye baje kumva imigabo n’imigambi yiri shyaka.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 bizakomereza mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *