Urukiko rw’ikirenga nirwo ruhanzwe amaso kukarengane Koperative Indatwa yakoreye Kayiranga David.

Ibihe biha ibindi nk’uko abanyamadini bajya babibwira abakiristu babo.Ubu rero inkuru yacu iri murukiko rw’ikirenga kuko ariho urubanza Kayiranga David aregamo Koperative Indatwa rugeze.Mbere y’uko ninjira mu nkuru nagirengo nerekane ko impamvu Kayiranga David ageze murukiko rw’ikirenga aruko yagiye yimwa ubutabera.Kayiranga David amaze imyaka irenga ibiri hafi gusatira itatu yarambuwe umutungo we ugizwe na Toni icumi n’igice z’umuceli na Koperative Indatwa Kayonza.Ibi bifatwa nk’ubwambuzi bushukana cyangwa ubujura bwa kiboko byakorewe mu mudugudu wa Rwisirabo, Akagali ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba.Nshingiye ku nyandiko zaburanishije Kayiranga David na Koperative Indatwa usanga inkiko z’ubucuruzi zarakingiye ikibaba ubujura n’uburiganya .Urukiko rw’ubucuruzi rwatanze umwanzuro ko ngo Kayiranga David mbere yo guhinga yari kubanza kwaka uruhushya Ministri w’inganda n’ubucuruzi.Aha rero niho hatumye Kayiranga David asaba Ministeri y’ubucuruzi n’inganda igisobanuro cyaho umuturage ajya guhinga abanje gusaba ubwo burenganzira.Ibaruwa dufitiye kopi yanditswe na Ministiri Ngabitsinze yarabihakanye.Amakuru dukura mubizerwa bakorera mu karere ka Kayonza batashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”ubwo hasakaraga amakuru y’uko Koperative Indatwa yar’iyobowe na Batibuka yakoreye ubujura umuturage witwa Kayiranga David nibwo Visi Meya w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubukungu Munganyinka Hope utarigeze yemerako Koperative Indatwa yakoze ikosa.Bakomeje badutangariza ko ubwo Kayiranga David yatangiraga gutabaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu karere ka Kayonza byabaye ngombwa ko visi Meya ushinzwe ubukungu ajyahabereye icyaha,aho kurenganura Kayiranga David amwuka inabi.Kugeza n’ubu ikibazo cyaburiwe umuti.Uko hanzaha bivugwa.Umuturage kuki arenganywa ntarenganurwe?ninde uzarenganura Kayiranga David wakorewe urugomo na Koperative Indatwa ?Ikindi giteye agahinda n’uko Kayiranga David y’imwe inyandiko y’Inama yabereye mu nteko rusange y’abaturage yanditswe n’umunyamategeko w’Akarere ka Kayonza munteko y’Abaturage ,ndetse hari n’urwego rw’Umuvunyi.Ibi bikorwa byose bigayitse byakorewe Kayiranga David bigeze murukiko rw’ikirenga.Umwe k’uwundi bategereje kureba niba Kayiranga David arenganurwa ku byaha bitandukanye yakorewe mu karere ka Kayonza.Urubanza murukiko rw’ikirenga ruzaburanishwa tariki 9/7/2024.Ubutabera buboneye nibwo musingi wa byose.

Ministri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel (photo archives)

Benshi bakurikiranye akarengane Koperative Indatwa yakoreye Kayiranga David bose bafite amatsiko yo kumva uko urubanza ruzaburanishwa kugeza rusomwe.Iteka Leta y’u Rwanda ivugako umuyobozi agomba kubera ijisho umuturage,ariko mu karere ka Kayonza ho siko bikorwa.Ingando zihabwa buri wese harabazisinga Nkumba bagataha uko binjiyeyo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *