Gicumbi: Dr Frank Habineza yavuze ko naba Umukuru w’Igihugu umurwayi azajya agura imiti muri Farumasi zigenga akoresheje mituweli.

Ishyaka Green Party rivuga ko ubuvuzi bugezweho bugera kuri bose ari inkingi nkuru mu iterambere ry’ u Rwanda,ariko bukaba bucyibangamirwa no kuba butagera kuri bose ndetse butigonderwa na bose, butagezweho kandi budatangwa neza,ubwisungane mu kwivuza ntabwo bufasha abarwayi kubona imiti muri za farumasi zigenga kandi naho baba bivurije iyo miti usanga ntayihari.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Gicumbi kongera ubushobozi bwa mituweli. ( Ingenzi Photo )

Ibi byagarutsweho mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba aho ryijeje abari bitabiriye ibikorwa byabo ubuvuzi buzira umwihariko ku miti imwe nimwe idakorana n’ubwisungane mu kwivuza,ngo umuturage ajye kwivuza ahabwe ibinini bya Paracetamol gusa, indi miti bakamutegeka kujya kuyigura hanze akayigura imuhenze nkaho atishyuye ubwishingizi.

Abarwanashyaka ba Green Party bijeje Dr Frank Habineza kumutora 100%. ( Ingenzi Photo )

Dr Frank Habineza yavuze ko naba Umukuru w’Igihugu azashyiraho uburyo buhamye butuma umurwayi ufite mituweli ashobora kugura imiti muri farumasi zigenga, ayikoresheje kandi ko azongera ubwinshi bw’imiti itangwa mu bigo by’ubuvuzi hakoreshejwe mituweli.

Ati:” Ubwo mwadutoraga tukajya mu inteko mu byo mwadutumye, mwadutumye ko uwatanze mituweli agomba guhita ahabwa serivisi z’ubuvuzi adategereje ukwezi,icyo twagikoreye ubuvugizi bukomeye kuko itegeko rya mituweli ryaje muri komisiyo y’imiyoborere myiza, riratambuka kubera imbaraga twashyizemo murabona ko icyo cyabaye amateka.
Ubu noneho ni Muntora nkaba Umukuru w’Igihugu uwishyuye mituweli akajya kwivuza cyangwa kuvuza abe, atazongera kubwirwa kujya kwigurira umuti muri Farumasi,tuzongera amafaranga ya Leta mu kigega cya mituweli, umuturage niyandikirwa umuti ajye muri Farumasi yigenga awuhabwe ayikoresheje, kandi umuti mwiza atari kopi yawo wizewe ko uvura neza,kujya kwivuza bakaguha Paracetamol gusa ibyo bizavaho burundu.”

Abaturage ba Gicumbi bishimiye Imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party.( Ingenzi Photo )

Mu bindi yagarutseho bijyanye n’ubuvuzi Ishyaka Green Party niritorwa rizakora harimo kongera ingengo y’imari y’urwego rw’ubuzima kugirango haboneke ibigo nderabuzima, ibitaro, ibikoresho bigezweho kandi bihagije, imiti ihagije ndetse hiyongere n’umubare w’abaganga,bazanoza neza gahunda n’ingamba zo kwirinda no kuvura indwara zandura, izitandura ndetse n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi bitandukanye.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *