Abahanura barasaba kwiyeza no kwihuza na Yezu Kristu kugeza kwa Muhamad intumwa y’Imana.
Ibyahanuwe bitangiye gusohora insengero z’amadini n’imisigiti mvamahanga byatangiye ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com, ingenzi.rw na ingenzi tv
byakoze ubushakashatsi bshingige kubiganiro byatambutse mu ivugabutumwa ryogeza izina Yesu kirstu cyangwa Yezu Kristu kugeza kwa Muhamad intumwa y’Imana .Ubu benshi mubayobozi b’insengero n’imisigiti batangiye gutahwa n’ubwoba kuko benshi bavugako bubikiwe imbehe.Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo ifite mu nshingano amadini,ariko ikabiragiza RGB ngo ibehe umurongo.Ubu biravugwako hariho insengero z’amadini mvamahanga zatangiye gufungwa kongeraho ko zitujuje ubuziranenge.hibanzwe k’ubyuma kabuhariwe byitwa imirindankuba.Abahanuzi bagiye bahanura bimwe bigasohora cyaneko bimwe byari bishamikiye ku myumvire ya politiki.
Magayane umurindangwe wo mucyahoze ari Komine Gatonde yarahanuye benshi bemeza ko bimwe byasohoye nkaho yahanuriye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal ko azaraswa ,kongeraho Umwami Kigeli yahanuyeko azataha mu Rwanda ari munda y’inyoni atumva.Abandi bumvikanye bahanura n’itsinda ryiyise intwarane zagiye guhanurira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,ariko barafunzwe kugeza ubwo ubuhanuzi bwabo bwarangiye gutyo.Itorero ry’ADEPR niryo ryakunze kuvugwamo abahanuzi bahanurira igihugu.Ubu ikindi cyavuzweho cyane nabo mu madini n’uko ngo gufunga urusengero ubu bitandukanye n’igihe rwafungwaga mugihe cya covid 19.
Ubu rero byasakuje byadogereye abitwaje bibiliya bahanuye byacitse ko igihe kigiye gusohora gishingiye k’ubwumvikane buke .
Abasesengura barasanga urwikekwe arirwo ruzateza ikibazo kuko kwizerana byo byararangiye.Abo mu madini barangajwe imbere no gushaka indamu yiswe icyacumi cyo gukora umurimo w’Imana.Niba rero ibivugwa aribyo benshi mubafite intege nke bazahura n’ikibazo kuko abahanura bavugako isi irangiye.Igitangaje ntawuhanura utanga igisubizo cy’uko ibibazo byarangira.Ese ubu buhanuzi bwahabwa agaciro?ese abahanura babifitemo impano cyangwa nugushaka indamu?uko bucya bukira abahanuzi bashize ubwoba barahagarara muruhame bagahanurira ubutegetsi bw’u Rwanda.Hariho bamwe mubayobike baya madini banze kwikingiza inkingo za Covid 19 birangira batazitewe.Abandi banze akazi kubera imyemerere bahisemo.Kuva rero hafungwa insengero ubuhanuzi bwacicikanye,benshi bagannye inzira yo mu ishyamba bitwaje bibiliya,kandi batangazako biteguye gupfa bahamya izina ry’Umwami Yesu kirstu.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.Abakurikiranye uko amadini mvamahanga yagiye yinjira mu Rwanda n’uko yagiye agira abayoboke bemeza ko hariho imigenzo ikorwa muri kiliziya Gaturika ihuza niyo mu kinyarwanda cyane igihe cyo kubandwa bisa no kubatiza by’ubu.Ahantu hatandukanye nko mu karere ka Ruhango ahitwa kwa Bikira Mariya nyirimpuhwe usanga imbabga yahateraniye.Umusozi wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru ho bivugwako Bikira Mariya yahabonekeraga abantu.Harabatemera amadini mvamahanga kuko basanga abayagana baba bikuriramo imibereho.Niba RGB iravugako ntawuzongera kivuga ubutumwa murusengero cyangwa ngo yigishe atarize Kaminuza.Abahanura bo baravugako na Yesu Kirstu nta shuri yagiraga.Umupasiteri umwe bafungiye urusengero yagize atie”abadufungira insengero nabo n’abakiristu bacu.Ijambo rifunga nirimwe irifungura nirindi.Kimenyi Claude