Kayonza: Kurwanya ibiyobyabwenge uba utanze umusanzu ku gihugu” Dr, Mpunga Tharcisse “

Ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije isi ndetse n'Igihugu cyacu kuko  uwabinywe ye bimugiraho ingaruka haba mu ntekerezo, ku buziima, ku myigire y'abanyeshuri, ku mutekano, ubukungu n'iterambere ry'igihugu kandi ingaruka zikagaragara ku muntu kugiti cye, ku muryango ndetse n'igihugu iyo zatangiye kugera muri sosiyeti.

Ku rwego rw'Igihugu ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwatangirijwe mu  karere ka Kayonza bufite insanganyamatsiko igira iti" Ibiyobyabwenge birica tubyirinde" hagamijwe kubikumira mu rubyiruko no mu bigo by'amashuri.

Bamwe mu banyeshuri batandukanye twaganiriye batubwiye ibibi by'ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu mashuri.

Ntezimana Robert umunyeshuri wiga mu mwana wa gatanu w'amashuri yisumbuye yavuze ko mu rubyiruko hakigaragara ibiyobyabwenge n'ubwo kubanyeshuri indangagaciro zibibabuza.

Yagize ati" Mubusanzwe ibiyobyabwenge usanga mu urubyiruko rutari mu mashuri bihari bikagaragazwa n'ibikorwa bya kinyamanswa bakora, ariko kuri twebwe b'abanyeshuri duhabwa indangagaciro, zituma iyo tugeze hanze tutabifata".

Uwase Diane wiga Kayonza Educational School avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge atari byiza kuko byica mu mutwe.

Yagize ati" Bikoresha umuntu ibyo atakagombye gukora kuko aba yidoroze aba n'umujura akiba kuko iyo wamaze kubinywa uba wataye ubwenge, waba wanatsindaga mu ishuri ugatangira gutsindwa cyangwa se ukanarivamo, ku bakobwa ukaba wanatwara inda itateganyijwe."


Niyonshuti Daniel ni umwe mubakoresheje ibiyobyabwenge byaramubase ariko afata n'umwanzuro wo kubireka

Ati" Gufata ibiyobyabwenge sinavuga ngo niyumvaga gute, ariko iyo nabinywaga nakoraga ibintu bibi, ngashishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko atari byiza byica ubuzima bwabo bikaba byanabigisha ingesombi nk'ubujura ubusambanyi n'ibindi…"

Umuyobozi 'Akarere ka Kayonza  Nyemazi John Bosco avuga ko gukorera hamwe bizakomeza kubafasha guhangana n'ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Yagize ati" Ugiye kureba mu gihe cy'amezi 5 ashize Akarere ka kayonza kagaragayemo ibyaha by'ibiyobyabwenge muribyo harimo kanyanga, harimo urumogi cyane cyane biterwa n'uko duturanye n'igihugu cya Tanzaniya ho bahinga urumogi nk'ibindi bihingwa bisanzwe ibi byatumye hari ibigaragara ariko inzego zitandukanye zirimo RIB, Police zadufashije kubitahura, kuko nko mu meze 5 ashize hari amadosiye mu butabera agera kuri 66 agaragaramo ibyaha by'ibiyobyabwenge, hafunzwe 77 muribo 32 bari munsi y'imyaka 20 ubwo ni urubyiruko, ingamba dufite rero ni ubukangurambaga, kwigisha dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye harimo amadini, amatorero, imiryango itari iya leta kugirango duhuze imbaraga."


Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisante avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge uba utanze umusanzu ku gihugu.

Yagize ati",  Ibiyobyabwenge ushoboye kubirwanya uba utanze umusanzu ku rwego rw'Igihugu nibura wo kuzamura imibereho y'abantu ku kigero cya 5% kuko iyo urebye amakimbirane yo mungo, abana batiga, abana barwaye bwaki, ingo zatandukanye, ntekereza ko 70% biterwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge birimo inzoga, kwangiza umutungo w'urugo, n'amakimbirane yose akuririraho n'ubukene bukaza"


Uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'uwabinyoye ni n'icyaha ku wa binyoye kuko kuko bishobora  ku mukoresha ibindi byaha birimo gufata ku ngufu, kwica, gukomeretse n'ibindi..

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *